Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda, yatangiye ibikorwa by’ubucuruzi nyuma y’igihe kinini akora umwuga wo gusetsa no gukina filime.
Uyu munyarwenya ukunzwe cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, yinjiye mu rwego rw’ubucuruzi bwo kwakira abantu aho yatangije serivisi zirimo akabari, restaurant, amacumbi, sauna ndetse na massage mu Mujyi wa Kigali.
Avuga ko sinema yamubereye umusingi

Nyaxo yavuze ko amafaranga yashoye muri ubu bucuruzi yayakuye mu kazi ko gukora urwenya no gukina filime, ibintu avuga ko byamufashije kugera ku rwego rwo gutekereza ibikorwa binini by’igihe kirekire.
Yagaragaje ko gukora ibintu byinshi bifasha umuntu kutishingikiriza ku kazi kamwe gusa, cyane cyane mu myuga y’imyidagaduro ishobora guhindagurika.
Yatangiye gukora akiri umunyeshuri
Uyu musore yavuze ko yatangiye gushaka amafaranga akiri muto cyane, nyuma y’uko ubuzima bwo mu muryango wabo bugize ikibazo cy’ubukungu.
Icyo gihe ngo yumvise ko adakwiye kurebera ibibazo gusa, ahubwo ko na we yagira icyo akora kugira ngo afashe umuryango we.
Yatangiye akoresha imbuga nkoranyambaga akora amashusho atandukanye, nyuma aza kubona ko urwenya ari rwo abantu bakunze cyane. Urwenya rwamufashije kugera kureNyaxo yavuze ko impano yo gusetsa yamufashije kubona amafaranga yo kwiyishyurira amashuri ndetse no gufasha abo mu muryango we.
Kuri ubu ngo aracyakomeje umwuga wa sinema ndetse n’urwenya, ariko anifuza gukomeza kwagura ibikorwa bye by’ubucuruzi.
Yavuze kandi ko agifite inzozi zo gusubira mu ishuri akiga ibijyanye n’ubuvuzi, kuko ari umwuga akunda kuva akiri muto.
Yifuza gutanga akazi ku bandi
Nyaxo yavuze ko kimwe mu byamushishikarije kwinjira mu bucuruzi ari ugushaka uburyo yafasha abandi kubona akazi no kwiteza imbere.Yemeza ko ibikorwa bye bishya bizafasha urubyiruko rutandukanye kubona akazi no gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.





Src: IGIHE










