Abantu benshi bumva ko kuvunika igitsina cy’umugabo ari ibintu bidashoboka cyangwa se bidakunze kubaho. Nyamara, abaganga n’abashakashatsi bagaragaza ko iki kibazo kibaho kandi gishobora guterwa n’impanuka iba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Iyo igitsina cy’umugabo kiri mu mwanya wo gufata umurego, kiba kirimo amaraso menshi atuma gikomera. Iyo habaye kugonga nabi, guhusha cyangwa kugonda igitsina mu buryo bukabije, bishobora gutera ikibazo kizwi nka “penile fracture”, nubwo igitsina ubwacyo kitagira amagufa nk’ayandi maboko cyangwa amaguru.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe ubuzima (NHS) bwiswe “The Relationship Between Sexual Position and Severity of Penile Fracture” bwagaragaje ko uburyo bwo gukora imibonano mpuzabitsina bushobora kugira uruhare runini mu kongera ibyago byo kuvunika igitsina.
Doggy ni bwo buryo bwagaragayemo ibyago byinshi
Abashakashatsi bakoze ubu bushakashatsi ku bagabo 90 bari hagati y’imyaka 18 na 66 bagize ikibazo cyo kuvunika igitsina mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekanye ko abagabo 37 bangana na 41% bavunitse igitsina bari gukora imibonano mu buryo buzwi nka “Doggy Style”.
Muri ubu buryo, umugore aba yunamye cyangwa apfukamye mu gihe umugabo amuturutse inyuma. Abahanga bavuga ko iyo habaye guhusha cyangwa gukoresha imbaraga nyinshi, igitsina gishobora kugonga nabi bikaviramo umugabo ububabare bukomeye ndetse n’ikomereka rikenera ubuvuzi bwihuse.
Missionary iza ku mwanya wa kabiri
Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko uburyo bwa “Missionary”, aho umugore aryama agaramye umugabo akajya hejuru, na bwo bushobora guteza iki kibazo.
Mu bagabo 90 bakozweho ubushakashatsi, 23 bangana na 25,5% bavuze ko bavunitse igitsina bari muri ubu buryo.
Cowgirl na bwo bushobora guteza ikibazo
Ubushakashatsi bwagaragaje ko uburyo buzwi nka “Cowgirl”, aho umugore aba ari hejuru y’umugabo, buza ku mwanya wa gatatu mu buryo bushobora gutera ikibazo cyo kuvunika igitsina.
Abagabo icyenda bangana na 10% ni bo bavuze ko bagize iki kibazo bari muri ubu buryo.
Ibimenyetso by’iki kibazo
Abaganga bavuga ko umuntu wagize ikibazo cyo kuvunika igitsina ashobora guhita yumva ububabare bukomeye cyane. Hari n’abavuga ko bumva ijwi rimeze nk’ikintu gicitse cyangwa kigonzwe.
Nyuma y’ibyo, igitsina gishobora kubyimba, guhindura ibara cyangwa kigatakaza ubushobozi bwo gukomeza kugira umurego. Hari n’abashobora kugira ikibazo cyo kunyara cyangwa kumva uburibwe bukabije.
Kwirinda isoni no kwihutira kwa muganga
Abaganga bagira inama abantu gukora imibonano mpuzabitsina mu bwitonzi, bakirinda gukoresha imbaraga zikabije cyangwa imyitwarire ishobora gutera impanuka.












Hhhh birakaze