Ruhango: Abagabo batatu bafatanywe inka zirindwi bakekwaho kwiba muri Nyanza

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bw’amatungo, nyuma yo gufatanwa inka zirindwi bari bazanye ku Isoko rya Ruhango bagamije kuzigurisha.

Ibi byabaye nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage mu rwego rw’ubufatanye bukomeje hagati ya Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Amakuru y’ibanze atangwa n’inzego z’umutekano agaragaza ko izo nka zari zaribwe mu Karere ka Nyanza, mbere y’uko abazikekwaho bazijyana mu Karere ka Ruhango kugira ngo bazigurishe.

Nyuma yo gufatwa, abo bagabo bahise bafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukomeje iperereza kugira ngo hamenyekane uko ubwo bujura bwateguwe n’uruhare rwa buri wese.

Inka zose uko ari zirindwi zamaze gusubizwa ba nyirazo, ibintu byashimiwe n’abaturage bavuga ko gutanga amakuru ku gihe bikomeje kugira uruhare rukomeye mu kurwanya ubujura bw’amatungo.

Polisi yashimye uruhare rw’abaturage

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yashimye abaturage n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje gutanga amakuru ku gihe, igaragaza ko ari imwe mu nkingi z’ingenzi zifasha gukumira ibyaha mbere y’uko bigira ingaruka zikomeye.

Yibukije ko umutekano ari inshingano za buri wese, isaba abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano mu kurinda umutekano wabo n’uw’ibyabo.

Abakora ubujura bongeye kuburirwa

Polisi yongeye kuburira abantu bakomeje kwishora mu bikorwa by’ubujura n’ibindi byaha bihungabanya ituze n’umudendezo by’abaturage ko bazakomeza gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Yashimangiye ko kwiba atari umwuga ahubwo ari icyaha gihanwa n’amategeko, isaba urubyiruko n’abandi baturage gushaka ibikorwa byemewe n’amategeko bibafasha kwiteza imbere aho kwishora mu byaha.

AMAFOTO:

Umwanditsi: CYIZA Theogene

One thought on “Ruhango: Abagabo batatu bafatanywe inka zirindwi bakekwaho kwiba muri Nyanza

  1. Fantgastic blog! Do yoou hawve anny recommendatyions forr
    aspirding writers? I’m hlping tto start myy owwn skte son bbut I’m a lityle loost oon everything.
    Would yoou recommwnd starting wit a fdee plattform like Wordprdss
    oor go forr a pzid option? There aree so many cholices out tthere thqt I’m titally oferwhelmed ..
    Anny ideas? Cheers!

    my weebsite freepornmovies.biz

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *