Uko Kwibuka Ibihe Byiza Byabaye Bituma Abashakanye Barushaho Guhuza

Ubushakashatsi bushya bwerekana ko umubano w’abashakanye udashingira gusa ku kurema ibihe bishya bishimishije, ahubwo ko no gusubira mu mateka y’ibyishimo bamaze kunyuramo bigira uruhare rukomeye mu kuwubaka no kuwukomeza. Ibi byitwa “joint savoring”, bivuga gusangira no kongera kwishimira ibihe byiza byabaye hagati y’abantu babiri bari mu rukundo.

Icyo gusangira ibihe byiza bisobanura

Gusangira ibihe byiza si ukwibuka ibintu gusa mu mutwe, ahubwo ni uburyo abashakanye bafatanya kongera kubyibutsa, kubiganiraho no kongera kumva ibyiyumvo by’ibyishimo byari biherekeje ibyo bihe. Aho kuba buri wese yibukira ibye mu bwigunge, bombi bicara bagasubira mu nkuru z’urukundo rwabo, bakongera gusetsa, kwishima no kumva ko ibyo bihe bikiri bizima mu mitima yabo.

Ibi bifasha umubano kugira imbaraga nshya, kuko bituma abashakanye bumva ko amateka yabo atari ibintu byarangiye, ahubwo ari igice gikomeza kububaka buri m

Ibyavuye mu bushakashatsi ku bashakanye 589

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 589 bari mu mibanire y’urukundo bwerekanye ko abashakanye bakunda gusubira mu bihe byabo byiza baganira ku buryo byagenze, bagasangira ibyiyumvo byabyo, bagira umubano urushijeho gukomera. Nubwo abashakashatsi basuzumye n’ibindi bintu nk’imiterere y’imico y’abantu, urugero nk’icyizere cyangwa uburyo basanzwe bishimira ibintu byiza, byagaragaye ko gusangira ibihe byiza byihariye bigira uruhare rukomeye mu kunoza umubano.

Abitabiriye ubushakashatsi bagaragaje ko iyi myitwarire ifasha kugabanya amakimbirane, kongera icyizere hagati y’abashakanye, no gutuma bumva bafite ejo hazaza heza hamwe. Byanagaragaye kandi ko abashakanye bakora ibi kenshi bagira ubuzima bwiza bwo mu mutwe, bagahura n’imihangayiko mike ugereranyije n’abandi batabikora.

Uko bifasha mu bihe bigoye by’ubuzima

Ubuzima busanzwe burimo imihangayiko myinshi ishobora guhungabanya umubano w’abantu. Ariko abashakanye basubira mu bihe byiza byabo bakabiganiraho, babona imbaraga zo guhangana n’ibibazo. Ibi bihe byiza bibibutsa ko umubano wabo utubakiye ku bibazo gusa, ahubwo ufite amateka y’ibyishimo n’urukundo bishobora kububakira icyizere mu bihe bikomeye.

Iyo abashakanye bibuka ibihe byabashimishije, bibafasha kubona ko bashoboye kunyura mu buzima hamwe, bityo bagakomeza kugira icyizere ko n’ibindi bibazo bazabitsinda bari kumwe. Ibi bituma ibibazo bitabafata nk’abantu batandukanye, ahubwo bikabagaragariza nk’itsinda rifatanyije.

Impamvu gusangira ibihe byiza bikora neza

Gusangira ibihe byiza byashize bifasha kubaka indangamuntu y’umubano, aho abashakanye bumva ko ari “twe” aho kuba “njye na we.” Ibi bituma bumva ko bafite amateka bahuriyeho, intsinzi bahuriyeho, n’ibyishimo basangiye.

Iyo abashakanye basubira mu nkuru z’uko bahuye, uko urukundo rwatangiye, cyangwa ibihe byihariye byabashimishije, bibafasha kongera kubyutsa urukundo rwari ruhari. Bituma kandi bumva ko umubano wabo ufite agaciro n’ishingiro ikomeye itari ugusenyuka byoroshye.

Inama zafasha abashakanye

Abashakashatsi basaba abashakanye kugira umuco wo gusubira mu bihe byabo byiza kenshi. Ibi bishobora gukorwa mu buryo bworoshye nko kuganira ku nkuru z’urukundo rwabo, kureba amafoto ya kera hamwe, gusubira ahantu bahuriye cyangwa baherukaga kugira ibihe byiza, cyangwa kwibuka ibintu bisetsa byababayeho.

Ibi bikorwa bifasha kongera urukundo, kongera gusetsa no kongera kumva ko umubano wabo ufite ubuzima buhoraho. Si ngombwa gutegura ibintu bikomeye; n’ikiganiro cyoroheje ku bihe byiza gishobora gutanga impinduka zikomeye mu mibanire.

Ubushakashatsi bugaragaza ko umubano w’abashakanye utubakwa gusa no gukora ibihe bishya bishimishije, ahubwo unakomera cyane binyuze mu gusubira mu byo bamaze kubaka hamwe. Gusangira no kwibuka ibihe byiza bituma urukundo rukomeza kugira imbaraga, bigatuma abashakanye barushaho kunyurwa, kugirana icyizere no kubaka ejo hazaza heza bari kumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *