Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ngoma yatangaje ko yataye muri yombi abantu barenga 60 bakekwaho ibikorwa bitandukanye byahungabanyaga umutekano w’abaturage bo mu Mirenge ya Kibungo na Rukumberi.
Mu byo aba bantu bakekwaho harimo ubujura, guteza umutekano muke, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, gucuruza kanyanga n’urumogi, ndetse n’ibindi bikorwa by’urugomo byavugwaga muri iyo mirenge.
Aba baturage bafashwe ku wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2026, mu mukwabo wakozwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage. Uyu mukwabu wakozwe nyuma y’amakuru yatangwaga n’abaturage bavuga ko hari abantu bari bamaze iminsi babiba no kubabangamira.
Mu Murenge wa Kibungo, hafatiwe abantu 29 bo mu tugari twa Mahango, Gahima, Karenge na Cyasemakamba. Aba bose bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura no guteza umutekano muke.
Muri uwo murenge kandi hanafatiwe abandi baturage batatu bakekwaho gucuruza urumogi. Hari n’abandi bafashwe bakekwaho ubujura butandukanye, ibintu byari bimaze guteza impungenge abaturage bo muri ako gace.
Mu Murenge wa Rukumberi ho, hafatiwe abantu 27 mu tugari twa Gituza na Ntovi. Muri bo harimo abakoraga ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ibihazi byakekwagaho kwiba abaturage no guteza umutekano muke, abacuruzaga kanyanga ndetse n’abanywaga urumogi.
Polisi yavuze ko muri aba bafashwe harimo abantu babiri bari bafite amabuye ya gasegereti apima ibilo 133. Ibi byagaragaje ko muri aka gace hari ibikorwa by’ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro byakorwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni, yavuze ko aba bantu bose bafatiwe mu bikorwa byateguwe na Polisi ku bufatanye n’abaturage bo mu Mirenge ya Kibungo na Rukumberi.
Ati: “Aba bantu bose bafashwe mu bikorwa bya Polisi byakozwe ku bufatanye n’abaturage bo mu mirenge ibiri y’Akarere ka Ngoma ari yo Kibungo na Rukumberi. Ni abantu bagiraga uruhare mu bikorwa by’ubujura, mu bikorwa by’urugomo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko n’ibindi bikorwa bihungabanya ituze rya rubanda.”
Yavuze kandi ko uyu mukwabu wakozwe nyuma y’uko abaturage bagaragaje ko bari bamaze igihe bibwa cyane ndetse hakaba hari n’ibikorwa byatezaga umutekano muke muri iyo mirenge.
SSP Twizeyimana yashimangiye ko abantu bose bahungabanya ituze ry’abaturage batazihanganirwa. Yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, inzoga zitujuje ubuziranenge nka kanyanga ndetse no kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko.
Ati: “Abantu bose bahungabanya ituze ry’abaturage ntibazihanganirwa. Turasaba abaturage kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge, ibiyobyabwenge ndetse no kwirinda kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.”
Yanaboneyeho gusaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ababangamiye ituze ryabo bafatwe kandi bahanwe.
Uyu mukwabu uje mu gihe abaturage bo muri iyi mirenge bari bamaze iminsi bagaragaza impungenge z’ubujura, urugomo n’ibindi bikorwa byahungabanyaga umutekano. Ifatwa ry’aba bantu ryitezweho gufasha mu guca intege abakora ibyaha no kongera kugarura ituze muri utu duce.











