Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko hari abagore bashobora kumara imyaka igera kuri 16 batamenye ko bafite indwara zifitanye isano no kuva amaraso, bitewe n’uko ibimenyetso byazo bikunze kwitirirwa kugira imihango myinshi isanzwe. Ibi bituma bamwe batinda kubona ubuvuzi bukwiye kandi bakabaho bafite ikibazo gishobora kubashyira mu kaga iyo kitamenyekanye hakiri kare.
Indwara zo kuva amaraso mu buryo budasanzwe (bleeding disorders) zibaho iyo umubiri udafite ubushobozi buhagije bwo guhagarika amaraso uko bikwiye. Iyo umuntu afite izi ndwara, ashobora kuva amaraso igihe kirekire nyuma yo gukomereka, kubagwa cyangwa mu gihe cy’imihango. Iyo bidakurikiranwe neza, bishobora gutera ibibazo bikomeye birimo kubura amaraso menshi ndetse n’izindi ngaruka ku buzima.
Abagore batinda gusuzumwa kurusha abagabo
Mu gihe abagabo bafite izi ndwara akenshi basuzumwa hakiri kare, cyane cyane kubera ko zimwe muri zo nka haemophilia zikunze kugaragara cyane kuri bo, abagore bo bakunze gutinda kumenyekana.
Raporo igaragaza ko abagabo bashobora kumenyekana bafite ikibazo cyo kudakama kw’amaraso mu gihe cy’impuzandengo y’imyaka ibiri gusa, mu gihe abagore bashobora gutegereza hagati y’imyaka 14 na 16 kugira ngo bamenye ikibazo bafite.
Ibi bituma abagore benshi babana n’indwara igihe kirekire batabonye ubufasha bwihariye bushobora kubafasha kugabanya ingaruka zayo.
Abagore ibihumbi bashobora kuba bafite izi ndwara batabizi
Ishyirahamwe ryita ku ndwara ya haemophilia mu Bwongereza, The Haemophilia Society, rivuga ko abagore n’abakobwa bagera ku 17.000 bamaze gusuzumwa izi ndwara, ariko ko abandi bagera ku 35.000 bashobora kuba bazifite bataramenya.
Mu ndwara zo kuva amaraso zibasira abagore harimo cyane cyane von Willebrand disorder, indwara iterwa n’ubuke bwa proteine ifasha amaraso gukama vuba igihe habayeho igikomere cyangwa kuva amaraso.
Nubwo iyi ndwara ishobora kutagaragara cyane, ishobora gutera umuntu kuva amaraso menshi cyangwa igihe kirekire kurusha uko bisanzwe.
Imihango myinshi ishobora kuba ikimenyetso cy’indwara ikomeye
Kimwe mu bimenyetso bikunze kwirengagizwa ni imihango myinshi cyangwa imara igihe kirekire. Abagore benshi bashobora kubwirwa ko ari ibintu bisanzwe ku mubiri w’umugore, nyamara bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara yo kuva amaraso.
Komisiyo ishinzwe Ubuzima bw’Abagore ku Isi yatangaje mu kinyamakuru The Lancet Haematology ko umugore umwe muri batatu ashobora kugira imihango myinshi, kandi ko rimwe na rimwe ari cyo kimenyetso cya mbere cy’indwara ishobora kuba yararazwe.
Ibindi bimenyetso abagore badakwiye kwirengagiza
Usibye imihango myinshi, ibindi bimenyetso bishobora kugaragaza izi ndwara birimo kuva amaraso menshi mu mazuru, gukomereka ku mubiri ku buryo bworoshye, kuva amaraso igihe kirekire nyuma yo gukomereka cyangwa nyuma yo kubagwa.
Ku bagore batwite bafite izi ndwara, hashobora kubaho ibyago byo kuva amaraso menshi mu gihe cyo kubyara cyangwa nyuma yo kubyara, ibintu bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga iyo bidakurikiranwe neza.
Abaganga basabwa kurushaho kwita ku bimenyetso by’abagore
Abanditsi b’iyi raporo bagaragaje ko hari igihe abaganga birengagiza ibibazo by’abagore cyangwa ntibabikemure mu buryo bukwiye, bigatuma indwara zitinda kumenyekana.
Dr. Samuelson Bannow, uyobora ishami ryita ku ndwara z’amaraso muri Cleveland Clinic Cancer Institute akaba yarayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko hakiri icyuho mu kwita ku buzima bw’abagore ariko ko gishobora gukemurwa.
Yagize ati: “Kunoza serivisi z’ubuvuzi bw’indwara z’amaraso ku bagore b’imyaka yose ni imwe mu nzira zikomeye zo guteza imbere ubuzima bw’abantu ku Isi. Ibikoresho birahari, igikenewe ni ukubikoresha mu buryo buhoraho kandi bungana kuri bose.”
Ni ryari umugore agomba kwivuza?
Ishyirahamwe The Haemophilia Society rivuga ko imihango myinshi iba ikibazo gikomeye iyo itangiye kugira ingaruka ku buzima bwa buri munsi.Umugore agirwa inama yo kwegera ikigo cy’ubuvuzi igihe:
- Imihango imara iminsi irenga irindwi;
- Ahindura igikoresho cy’isuku mu gihe kiri munsi y’amasaha abiri kubera kuva amaraso menshi;
- Agira umunaniro ukabije ushobora guterwa no kubura amaraso;
- Ava amaraso menshi nyuma yo gukomereka cyangwa kubagwa.
Kumenya indwara hakiri kare bishobora kurokora ubuzima
Abahanga bashimangira ko gutahura izi ndwara hakiri kare bishobora gufasha abagore kubona ubuvuzi bukwiye, kugabanya ibibazo biterwa no kuva amaraso menshi no kurushaho kubungabunga ubuzima bwabo.
Bavuga ko hakenewe ubukangurambaga bwinshi kugira ngo abagore bamenye ko imihango myinshi idakwiye gufatwa nk’ikintu gisanzwe igihe itangiye kubangamira ubuzima bwa buri munsi.











