Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko imwe mu ntego z’ibanze Minisiteri ayoboye yihaye ari ukubaka ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, ishobora guhatana ku rwego mpuzamahanga no kongera kwitabira amarushanwa akomeye.
Yabigarutseho ku wa Kabiri mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, cyagarutse ku isesengura ry’umwaka w’imikino ushize, ibyagezweho ndetse n’ibiteganyijwe mu bihe biri imbere.
Mukazayire yavuze ko icyifuzo ari uko Amavubi yabasha kubona itike y’Igikombe cya Afurika (AFCON) gitaha, irushanwa u Rwanda ruheruka kwitabira mu mwaka wa 2004.
Agaruka ku ngamba ziri gushyirwa mu bikorwa kugira ngo ikipe y’igihugu yitware neza, yavuze ko hari inkingi eshatu z’ingenzi zashyizwe imbere. Ati: “Icya mbere uba ugomba kubaka ubushobozi bw’ikipe y’igihugu. Ugomba kuba ufite umutoza mwiza, ufite n’ikipe nziza.”
Yasobanuye ko indi nkingi ireba kuzamura urwego rw’abakinnyi, aho yavuze ko uburyo bwo kubategura bwavuguruwe, bukaba bwaratangiye gutanga umusaruro.
Ati: “Icya kabiri ni abakinnyi. Iyo urebye muri FIFA Series twahinduye uburyo twubakamo ubushobozi bw’abakinnyi bacu, byagaragaje izindi mpano z’Abanyarwanda, tuzakomeza muri uwo mujyo kandi muzabibona mu kipe yacu.”
Mukazayire yavuze kandi ko inkingi ya gatatu ari ugutanga amahirwe ahagije yo gukina no kwitegura binyuze mu mikino ya gicuti n’amarushanwa atandukanye.
Ati: “Icya gatatu ni ukubaha amahirwe yo guhangana, ntabwo bazigera na rimwe babura amahirwe yo kwitoza, gukina imikino ya gicuti cyangwa amarushanwa kuko ni bwo buryo bwiza bwo kububaka.”
Yongeyeho ko hari n’izindi gahunda zunganira izi nkingi eshatu, zigamije gukomeza kuzamura urwego rw’ikipe y’igihugu.
Minisitiri wa Siporo yavuze kandi ko Minisiteri ayoboye ikorana bya hafi na FERWAFA mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izo gahunda.
Yagize ati buri cyumweru habaho ibiganiro hagati ya Minisiteri ya Siporo, FERWAFA n’umutoza w’ikipe y’igihugu, hagamijwe gusuzuma aho ibikorwa byageze n’ibikwiye kunozwa.
Mu gusubiza ibibazo byerekeye abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bakuriye cyangwa bavukiye mu mahanga bataratangira gukinira Amavubi, Mukazayire yavuze ko kubabona bisaba inzira ziteganywa n’amategeko n’ibiganiro bikorwa na buri mukinnyi.
Ati: “Tujya tunakira amazina namwe muduha tugasanga bamwe biteguye kuza, abandi ntabwo biteguye. Mujya muvuga ngo kuki kanaka mutamuzanye, ni urugendo, nshuti zanjye kugira ngo kanaka azaze hari inzira bisaba ziba zigomba gukurikizwa.”
Yijeje Abanyarwanda ko ibiganiro bikomeje n’abamwe muri abo bakinnyi kandi ko hari abazaza bagafatanya n’Amavubi mu gihe kiri imbere.
Kugeza ubu, bamwe mu bakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bemeye gukinira Amavubi barimo Hakim Sahabo, Kavita Phanuel, Joy-Lance Mickles, Joy-Slayd Mickles, Leroy-Jacques Mickles, Samuel Gueulette na Kwizera Jojea, hamwe n’abandi.










