Kunywa amazi ni ingenzi ku mikorere myiza y’umubiri, kuko amazi afasha uturemangingo, ingingo n’imikorere itandukanye y’umubiri gukomeza gukora neza. Iyo umuntu amaze amasaha menshi asinziriye, aba amaze igihe adafata amazi, bityo ashobora kubyuka yumva inyota cyangwa umunwa wumye.
Amazi ni ingenzi mu gufasha umubiri kuringaniza amazi amubiri ukenera, kandi kubura amazi bishobora gutera umunaniro, kubura imbaraga, kurwara umutwe no kugorwa no gutekereza neza.
Kuki ari byiza kunywa amazi mu gitondo?
Kunywa amazi ukibyuka ni uburyo bwiza bwo gutangira kongera amazi umubiri watakaje mu gihe wari usinziriye. Icyakora, si ngombwa ko umuntu anywa litiro nyinshi icyarimwe; icy’ingenzi ni ugukomeza kunywa amazi ahagije mu masaha yose y’umunsi.
Amazi kandi afasha impyiko gukuramo imyanda mu mubiri binyuze mu nkari, ndetse akagira uruhare mu igogorwa ry’ibiribwa no gutuma umwanda woroha, bikaba bifasha kwirinda impatwe.
Afasha ubwonko gukora neza
Umubiri n’ubwonko bikenera amazi kugira ngo bikore neza. Iyo umuntu afite umwuma, ashobora kumva ananiwe, kugira umutwe cyangwa kugorwa no kwibanda ku byo ari gukora.
Ni yo mpamvu gutangira umunsi unywa amazi bishobora kuba akamenyero keza ko gufasha umubiri gukomeza kugira amazi ahagije.
Ese kunywa amazi ukibyuka bifasha kugabanya ibiro?
Amazi nta calories agira, kandi kuyanywa aho kunywa ibinyobwa birimo isukari bishobora gufasha kugabanya calories umuntu afata. Kunywa amazi mbere yo kurya na byo bishobora gutuma umuntu yumva ahaze, ariko ntibivuze ko kunywa amazi byonyine ari uburyo bwo kugabanya ibiro.
Icy’ingenzi ni ukugira imirire iboneye no kunywa amazi ahagije buri munsi.
Amazi akenewe ku rugero rungana iki?
Nta rugero rumwe rw’amazi rukwiye abantu bose. Icyo umuntu akenera giterwa n’imyaka, ubuzima bwe, ibikorwa akora ndetse n’ubushyuhe bw’aho ari.
Ku bantu benshi, amabwiriza rusange atanga urugero rw’ibirahuri 6 kugeza kuri 8 by’ibinyobwa ku munsi, ariko umuntu ashobora gukenera byinshi iyo ari mu bushyuhe bwinshi, akora imyitozo cyangwa abira ibyuya byinshi.
Ni yo mpamvu kuvuga ko buri muntu agomba kunywa litiro imwe cyangwa litiro imwe n’igice akibyuka atari itegeko rusange. Ahubwo amazi akwiye kunyobwa gahoro gahoro mu munsi wose.
Ibimenyetso bishobora kukwereka ko utanywa amazi ahagije
Ushobora kunywa amazi asanzwe cyangwa ukongeramo indimu
Amazi asanzwe ni amahitamo meza yo gufasha umubiri kubona amazi ukeneye. Niba umuntu adakunda uburyohe bw’amazi asanzwe, ashobora kongeramo agace k’indimu cyangwa lime kugira ngo ayanywe neza.
Muri rusange, ntibikwiye gutegereza inyota ikabije mbere yo kunywa amazi. Kunywa amazi buri gihe mu munsi, harimo no mu gitondo ukibyuka, bifasha umubiri gukomeza kugira amazi ahagije no gukora neza.
Umuntu ufite uburwayi bw’impyiko, umutima cyangwa umwijima ashobora kuba afite amabwiriza yihariye ku bijyanye n’amazi agomba kunywa, bityo akaba akwiye gukurikiza inama y’abaganga.










