Umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka muri Bénin, Angélique Kidjo, yanditse amateka mashya mu muziki wa Afurika nyuma yo kuba umuhanzi wa mbere ukomoka kuri uyu mugabane uhawe inyenyeri ku muhanda w’icyubahiro wa Hollywood Walk of Fame muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi byabaye mu muhango wabereye i Los Angeles ku wa 18 Kanama 2026.
Kidjo, umaze imyaka irenga 40 mu muziki, yakiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo umukinnyi wa filime Willem Dafoe, inshuti ze ndetse n’abagize umuryango we. Mu ijambo rye, yashimangiye uruhare Afurika yagize mu iterambere ry’umuziki ku rwego rw’isi, avuga ko umusanzu wayo ukwiye guhabwa agaciro.
Yagize ati: “Twe Abanyafurika ntituzi ibyo twahaye isi. Hatari Afurika, nta muziki wari kubaho kuri uyu mubumbe.” Aya magambo yakiriwe n’amashyi menshi n’abari bitabiriye uwo muhango.Uyu muhanzikazi w’imyaka 66 yavukiye muri Bénin mbere yo kwimukira mu Bufaransa, aho yatangiriye urugendo rwamugejeje ku rwego mpuzamahanga.
Mu buzima bwe bwa muzika, amaze gushyira hanze album 18 ndetse akorana n’abahanzi bakomeye ku isi barimo Burna Boy, Alicia Keys, Bono na John Legend. Yegukanye ibihembo bitanu bya Grammy, ibintu byamushyize mu bahanzi bafite ibigwi bikomeye muri Afurika no ku isi yose.
Uretse muzika, Kidjo azwi cyane mu bikorwa by’ubugiraneza no guteza imbere uburenganzira bw’abagore n’abakobwa. Ni ambasaderi wa UNICEF ndetse anayobora ibikorwa bya Batonga Foundation, umuryango ufasha abakobwa bo muri Afurika kubona uburezi n’amahirwe yo kwiteza imbere.
Harvey Mason Jr., uyobora Recording Academy itegura ibihembo bya Grammy, yavuze ko Angélique Kidjo yabaye ikiraro gihuza imico n’ibihugu binyuze mu muziki we, ndetse ko umurage asize uzaramba kurusha inyenyeri yashyizwe ku muhanda wa Hollywood.
Iki cyubahiro gikomeje gufatwa nk’intambwe ikomeye ku muziki nyafurika, kuko cyerekana uburyo impano z’Abanyafurika zikomeje kumenyekana no guhabwa agaciro ku rwego mpuzamahanga.
Angélique Kidjo yinjiye mu mateka nk’umwe mu bahanzi bakomeye Afurika yigeze kugira ndetse akaba n’ikimenyetso cy’ubushobozi bw’umuziki nyafurika bwo kugera kure ku isi yose.
Source: BBC










