Sex toys” mu nzira zo gusimbura abantu mu buriri?

Isi irimo kwinjira mu gihe cy’impinduramatwara mu myumvire ku mibIsionano mpuzabitsina, aho ibikoresho byifashishwa mu gushimisha mu buryo bw’ibanga bizwi nka ‘sex toys’ biri kugenda byifashishwa na benshi, by’umwihariko urubyiruko, abagore n’abagabo batandukanye.

Ntabwo naje gukangurira abantu kubikoresha munyumve neza, ahubwo ni uko akariho kavugwa!

Ubusanzwe, ibi bikoresho byari bimenyerewe cyane mu bihugu byateye imbere nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Buholandi n’ahandi, ariko ubu binatangiye kwinjira gahoro gahoro mu mibereho y’abaturage bo mu bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda, kandi kubikumira biragoye kubera aho iterambere rigeze.Ku batabizi ubundi ‘Sex toys’ ni ibikoresho bikozwe mu buryo butandukanye bifasha umuntu kwishimisha mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina atayikoranye nundi muntuUbusanzwe, ibi bikoresho byari bimenyerewe cyane mu bihugu byateye imbere nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Buholandi n’ahandi, ariko ubu binatangiye kwinjira gahoro gahoro mu mibereho y’abaturage bo mu bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda, kandi kubikumira biragoye kubera aho iterambere rigeze.Ku batabizi ubundi ‘Sex toys’ ni ibikoresho bikozwe mu buryo butandukanye bifasha umuntu kwishimisha mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina atayikoranye nundi muntu.

Bimwe mu bikunzwe cyane harimo vibrator, dildo, masturbators, anal plugs, n’ibindi. Hari ababitunga kubera ko batabona abo baryamana na bo, abandi bakabifata nk’uburyo bwo kongera uburambe mu mibonano, cyangwa se nk’igisubizo ku bibazo by’imibonano bidakorwa uko babyifuza.Ni ibintu biri kwitabirwa cyane kuko urebye nk’agaciro k’ibikinisho byo kwisambanisha mu 2023 kari miliyari 35$ mu 2024 kaba miliyari 38$ ndetse bigeteganywa ko mu 2030 kazaba ari miliyari 62$.

Muri Amerika ni ho ibi bikinisho bikunda gukoreshwa cyane kuko byibuze abarenga 78% bo muri icyo gihugu bafite byibuze igikinisho nk’uko imibare ya 2025 ibigaragaza.Ubwo Covid-19 yari imeze nabi, abaguze ibyo bikinisho biyongereye ku kigero cya 60%. U Bushinwa ni bwo bukora byinshi hafi 70% by’ibyo bikinisho.

Ni ibintu biri gufata indi nteka ku buryo cya gikorwa cyafashaga kongera ubwumvane n’urukundo hagati y’abakundana, abashakanye n’abandi, ubu abantu bari kugisimburwamo n’ibyo bikoresho bigezweho.Hamwe umugore apfubywa (ni ko babyita) agacunga mugenzi we agize aho atarabukira maze si ukwisanzura cya gikoresho kikamushimira aho aribwa. Hari n’abamaze kugaragaza ko gushaka abo bakundana ntacyo bimaze kuko ibyo bakora iyo mu buriri bafite ibyo bakwifashisha bitagoranye.

Impamvu nyamukuru.

Hari abantu benshi babaho mu buzima bwa bonyine (single life), batagira abo bakundana cyangwa batubatse. Abo akenshi babona ‘sex toys’ nk’igisubizo kibafasha gutuza, bagakemura irari ryabo bitabaye ngombwa kwishora mu mibonano mpuzabitsina n’abantu batizeye.

Ibikinisho bimeze nk’ibitsina by’abagabo byifashishwa mu guhaza irariUretse aba bantu babaho muri ubwo buzima, bikabakururira ku buzima nk’ubu. Hari n’abandi benshi bafata ‘sex toys’ nk’uburyo butekanye bwo kwishimisha mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina batagize impungenge z’ihungabana ry’ubuzima bwabo, nko kwandura virusi itera SIDA, imitezi n’izindi ndwara, yewe no kuba baterwa inda.

Hari n’abifashisha ibi bikoresho byiganjemo iby’ikoranabuhanga mu guhunga intimba yo kubaho bonyine.Aba ni ba bantu bakoresha ‘sex toys’ mu gihe barimo kunyura mu bihe by’akababaro ko gutandukana n’umukunzi cyangwa kuba barabuze urukundo rufatika. Kuri bo iyo bakoresha ibi bikoresho, bibafasha kudasigara mu bwigunge.

Ariko si abo gusa kuko hari n’abarashakanye cyangwa abakundana babikoresha, nk’uburyo bwo gutyaza ubunararibonye mu mibonano mpuzabitsina, kongera uburyohe cyangwa kugerageza ibintu bishya mu rugo.Hari ariko n’imiryango cyangwa abantu bemera ko umuntu afite uburenganzira ku mubiri we (bodily autonomy) bityo bagashyigikira uburyo bwose bwabafasha kwimenya neza no kumenya ibyo bishimira mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Nubwo ‘sex toys’ zitanga ibyishimo mu buryo runaka, si benshi bemeza ko bishobora gusimbura burundu umuntu cyangwa urukundo rwimbitse.

Ariko uko imyaka igenda ishira, haragaragara ihinduka rikomeye mu mibanire y’abantu, aho benshi bahitamo kuba bonyine ariko bafite ibikoresho bibafasha mu gihe bariwe hepfo iyo munsi y’inkanda.Ibi bituma bamwe bavuga ko ‘sex toys’ ziri mu nzira yo gusimbura abantu mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.Urukundo rw’ubu rurakosha! Hari n’abahitamo kuba bimenya amafaranga bagahonze abakunzi babo, impano za hato na hato, bakabikoresha biyitaho, bakagabanya ibyagendaga mu nkundo, ubundi bya bikoresho bikaziba icyuho.Mu by’ukuri, hari abantu batangiye kwanga gukundana n’abandi kubera ko babona ibyo bikoresho bihagije. Hari abagabo batagikunda kuganira n’abagore, kuko bumva batagikeneye kwiyegereza undi muntu kugira ngo bishimishe. Impamvu ni uko hari kwaduka ikoranabuhanga, aho hakorwa igipupe cyitwara nk’umugore yewe kikagira n’amarangamutima nk’uko umuntu usanzwe bigenda.

Abagore na bo ntibari inyuma; hari abakoresha ‘vibrators’ buri munsi, ku buryo bumva batabona impamvu yo gusaba cyangwa kwakira imibonano mpuzabitsina iva ku mugabo.

Ibikinisho byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina bikomeje kwisungwa na benshiNubwo sex toys zitanga ibyishimo by’ako kanya, hari ingaruka zishobora guterwa n’ikoreshwa ryazo ry’igihe kirekire.Hari abagera aho batakibona akamaro ko kugira umukunzi. Bafata umuntu nk’ikibazo aho kumubona nk’igisubizo, kubera ko ibikoresho bibaha byose mu bwisanzure no mu ibanga.Sex toys ntizishobora gusimbura urukundo, kwitabwaho, kuganira cyangwa gufatanya n’uwo mukundana. Kubaho ubuzima bw’imibonano bujyanye na ‘sex toys’ gusa bishobora gusiga umuntu afite icyuho cy’imibanire isanzwe n’abandi, ha handi ubona yarabaye inyamaswa.Abantu bashobora gutangira gufata igikorwa cy’imibonano nk’icyo gukora nk’imashini , aho ubushobozi bwo gutegereza cyangwa kuganira n’uwo mukundana buba ari ntabwo, icyari igikorwa gihuza abantu, kigahinduka kwimara irari gusa.

Uko sosiyete nyarwanda ibyakira

Mu Rwanda, igitekerezo cya sex toys kiracyari gishya kandi kiganirwaho mu ibanga. Kubera umuco n’imyemerere, hari ababyita ibikoresho byifashishwa mu gucumura cyangwa ibitesha agaciro abantu.Ariko kandi, abatuye mu mijyi minini nka Kigali bari gutangira kubyakira, by’umwihariko urubyiruko.Ibigo bimwe by’ubucuruzi bisigaye bicuruza ibi bikoresho mu ibanga cyangwa binyuze kuri internet, kandi bikabikora mu buryo bwubahiriza amategeko kuko nta tegeko ribibuza mu buryo bweruye, nubwo bigomba gukorwa hatabangamiwe umuco n’uburenganzira bwa buri wese. Ikigo kugeza ubu kizwi kibicuruza ni icyitwa ‘Vuki’.Sex toys zatangiye gufata umwanya munini mu mibereho ya muntu, ziba ibisubizo by’igihe gito ku bibazo bifitanye isano n’irari, ubwigunge no gushaka ibyishimo mu mibonano.Nubwo zifite inyungu nyinshi mu kurinda indwara no guha umuntu amahitamo, si igisubizo cyose cy’ibibazo by’ubuzima bw’urukundo n’imibanire.

Hari impungenge ko igihe kigeze, ibi bikoresho bishobora kuzaba intandaro y’isenyuka ry’imiryango, gutakaza ubushobozi bwo gukundana no guha agaciro imibanire ishingiye ku biganiro, kubahana no gufatanya.Mu gihe isi ikomeza kwinjira mu ikoranabuhanga no gutanga ubwisanzure ku mubiri, ni ngombwa ko abantu bakomeza kwigishwa akamaro k’umuntu aho kumusimbuza ibi bikoresho.

Impungenge ni zose ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bishobora gusimbura abantu mu buriri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *