Abanyamakuru b’imikino Cedric Keza na Alan Ruberwa bamaze kuva kuri SK FM 93.9 fm berekeza muri Radio & TV10 87.6 fm. Aba banyamakuru bombi bakiriwe kuri uyu wa Gatanu, bavuga ko impamvu y’iyi mpinduka ari ugushaka indi ntambwe no gukorera mu rwego rubafasha kwaguka. Bombi bagiye gufatanya mu kiganiro 10 zone kuva 18:00-20:00 PM.
Cedric Keza wahise agirwa umuyobozi w’ibiganiro bya siporo kuri Radio & TV 10 yavuze ko “igihe yamaze kuri SK FM cyamwongereye ubunararibonye ndetse ko ashimira abayobozi n’abakunzi b’iyi radiyo bamubaye hafi mu kazi ke ka buri munsi. Yongeyeho ko kugaruka kuri Radio & TV10 ari amahirwe azamufasha gukomeza gukorera abakunzi ba siporo mu buryo bugezweho”.
Ku ruhande rwa Alan Ruberwa, yavuze ko “gukorera hamwe na Cedro Keza bizamworohera gukomeza gukora inkuru n’ibiganiro by’imikino bifite ireme. Yagaragaje ko bafite intego yo kuzamura urwego rw’itangazamakuru rya siporo mu Rwanda”.
Icyemezo cyo kwerekeza kuri Radio & TV10 cyakiriwe neza na benshi mu bakunzi ba siporo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga. Aba bombi bari batangiranye na Radio nshya SK fm y’umunyamakuru akaba n’umushoramari Sam Karenzi muri Mutarama 2025. Bakaba bakoraga ikiganiro “Extra Time” kuva 17:00-20:30 PM.

Cedro Keza yagarutse kuri Radio & TV 10 nyuma y’umwaka urenga akorera SK fm.













Nice, great work sir.