Umwana w’umuhungu wari ufite imyaka 11 wo mu Mudugudu wa Bishangara, Akagari ka Sovu, Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye ku mugoroba wo kuwa 21 Kamena 2026, bikekwa ko yaba yiyahuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, yatangaje ko uwo mwana yabonwe n’umuvandimwe we amanitse mu mugozi mu rugo rwabo. Nyuma yo gutanga amakuru, inzego zibishinzwe zahise zitabara, umurambo ujyanwa ku Bitaro bya Rwamagana kugira ngo usuzumwe hamenyekane icyateye urwo rupfu.
Rushimisha yavuze ko uwo mwana yari afite ababyeyi bombi kandi ko nta kibazo kizwi yari afite cyari gutuma afata icyemezo nk’icyo. Yagaragaje ko hakenewe ko ababyeyi barushaho kwegera abana babo, bakamenya imibereho yabo n’ibyo batekereza kugira ngo hakumirwe ibibazo nk’ibi.
Yasabye ababyeyi gukurikirana abana babo igihe cyose, haba ku ishuri cyangwa mu rugo, no kubitaho bihagije kugira ngo barindwe ibibazo bishobora kubangiriza ubuzima n’ejo hazaza.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye uru rupfu rw’uyu mwana.











Hellko everyone, it’s mmy firfst ggo to seee att thiis website, andd paragraplh is inn faft
fruitrul designed for me, keep upp poszting uch artickes orr reviews.
ofvd9wuapt73p2ngvgal