MINEDUC yasobanuye ikosa ryatumye uwabaye uwa mbere mu bizamini bya Leta ataboneka mu muhango wo gutanga ibihembo

Ku wa 20 Kanama 2026, ku mbuga nkoranyambaga havutse impaka nyuma y’uko Uwamariya Leontine, wabaye uwa mbere mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, atagaragaye mu muhango wo gutanga ibihembo.

Uwamariya ukomoka mu Karere ka Rusizi, yigaga mu Ishuri ry’Isumbuye rya ISF Nyamasheke, aho yagize amanota 98,7%, anganya na Musonga Isimbi Orah wigaga muri Fawe Girls’ School.

Nk’uko Umuryango wabitangaje, nyuma y’umuhango wo gutanga ibihembo, havutse ibibazo by’uko ababyeyi ba Uwamariya batari bahamagariwe kumenyeshwa ko umwana wabo ari mu banyeshuri bari bagenewe ibihembo.

MINEDUC yasobanuye ibyabaye

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasobanuye ko nta mugambi wari uhari wo kumwima ibihembo, ahubwo ko ikibazo cyatewe n’amakuru atari yo yari mu myirondoro y’umubyeyi we.

Mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa 22 Kanama, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette, yavuze ko ku wa 19 Kanama 2026, NESA yahamagaye ababyeyi b’abanyeshuri babaye indashyikirwa kugira ngo bazaherekeze abana babo mu muhango wo kwakira ibihembo.

Yasobanuye ko nimero ya mbere y’umubyeyi wa Uwamariya yahamagajwe ariko itaboneka. NESA yahise ihamagara indi nimero yari iri mu makuru y’umunyeshuri.

Iyo nimero yitabwe n’umuntu wemeje ko ari umubyeyi wa Uwamariya, maze amenyeshwa gahunda yo gutanga ibihembo.

Irere yavuze ko uwo muntu yabanje kubwira NESA ko azitabira umuhango, ariko ku munsi nyirizina yongeye guhamagarwa avuga ko atari ahari kandi ko adashobora kuhagera.

Ikosa ryaturutse ku ishuri

Nk’uko Umuryango wabigaragaje, MINEDUC yaje gusanga nimero ya telefoni yari yaranditswe ku izina ry’umubyeyi wa Uwamariya atari iye.

Irere yavuze ko NESA yabajije ishuri niba iyo nimero ari yo y’umubyeyi wa Uwamariya, maze ishuri ryemeza ko habaye ikosa mu gihe cyo kwandika nimero y’ababyeyi.

Ati: “Tubaza ishuri ‘iyi nimero yanditse kuri iri zina ni iyande?’ Na bo batwemerera ko atari yo, ko bakoze ikosa mu kwandika nimero.”

Yavuze ko iri kosa ari ikibazo gikomeye ku rwego rw’ubuyobozi, kandi ko inzego z’uburezi zitihanganira amakosa nk’ayo.

MINEDUC yahakanye ko hari amanyanga

Nyuma y’uko Uwamariya atagaragaye mu muhango, bamwe ku mbuga nkoranyambaga batangiye gukeka ko hari amanyanga yaba yarakozwe kugira ngo atabona ibihembo bye.

MINEDUC yahakanye ibyo birego, ivuga ko nta mugambi wo kumwima ibihembo wari uhari.Irere yavuze ko iyo umunyeshuri wagenewe igihembo atabonetse, ibyo yagenewe bibikwa kugeza igihe azabonekera.

Ati: “Iyo rero umwana atabonetse, ibyo agenewe byose turabibika, icyo tudasiba gukora ni uko tudashobora kureka kuvuga izina rye.”

Uwamariya yahawe ibihembo bye

Ku gicamunsi cyo ku wa 21 Kanama 2026, Uwamariya yajyanye n’ababyeyi be kuri MINEDUC, aherekejwe n’Umuyobozi wa ISF Nyamasheke ndetse n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza, Mukankusi Athanasie.

Bakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette, Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, n’abandi bayobozi bo mu nzego z’uburezi.

Uwamariya yashyikirijwe icyemezo cy’ishimwe nk’umunyeshuri wahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Yahawe kandi mudasobwa ndetse n’amafaranga azishyura amashuri mu mwaka w’amashuri wa 2026/2027 wose.

MINEDUC yavuze ko yabikuyemo isomoMINEDUC yavuze ko iki kibazo cyabereye isomo inzego z’uburezi, cyane cyane ku bijyanye no kwandika neza imyirondoro y’abanyeshuri n’ababyeyi babo.

Irere yavuze ko guhamagara ababyeyi gusa bidahagije, ahubwo ko mu gihe kizaza hazajya hanitabwa ku mashuri n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze aho umunyeshuri abarizwa.

Yagize ati: “Twabonye amasomo ndetse n’abo bireba turakomeza tubikurikire. […] Iri rero ni isomo.”

Uwamariya aziga muri Rwanda Coding Academy

Mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, Uwamariya Leontine yoherejwe kwiga muri Rwanda Coding Academy mu Karere ka Nyabihu.

Aziga ibijyanye na porogaramu za mudasobwa, nyuma yo kugaragaza umusaruro ukomeye mu bizamini bya Leta.

Nk’uko Umuryango wabitangaje, ikibazo cyatumye Uwamariya ataboneka mu muhango wo gutanga ibihembo cyatewe n’ikosa mu kwandika nimero ya telefoni y’umubyeyi we, aho kuba umugambi wo kumwima ibihembo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *