Indwara y’ise ni imwe mu ndwara z’uruhu zikunze kwibasira abantu benshi, cyane cyane ahantu hashyuha cyangwa ku bantu bakunda kubira ibyuya byinshi. Nubwo bamwe bayitiranya n’izindi ndwara z’uruhu, ise iterwa n’agakoko ko mu bwoko bw’imiyege (fungi) gashobora kwiyongera ku ruhu kakarutera guhindura ibara.
Ise ni iki?
Ise ni indwara y’uruhu iterwa n’udukoko duto twitwa Malassezia furfur. Utu dukoko dusanzwe tuba ku ruhu rw’umuntu kandi akenshi nta kibazo dutera, ariko iyo twiyongereye cyane dutangira gutera ikibazo cy’ise.
Iyo umuntu arwaye ise, ku ruhu rwe hagaragara amabara ashobora kuba yera, yijimye cyangwa se asa n’ahitanye bitewe n’ibara ry’uruhu rwe.
Ahantu ise ikunda gufata
Ise ikunze kugaragara cyane:
- Mu gituza
- Ku mugongo
- Mu kwaha
- Ku nda
- Ku bibero
- Mu maso cyangwa ku mutwe ku bantu bamwe
Gusa hari n’igihe umuntu ayirwara ku ijosi cyangwa ku maboko.
Ibimenyetso by’ise
Abantu bafite ise bakunze kugira ibi bimenyetso:
- Uruhu ruhindura ibara
- Kwishimagura cyane cyane igihe habaye ubushyuhe
- Uruhu rushobora kuba rwumagaye
- Ibibara byaguka buhoro buhoro
Iyi ndwara ntabwo ikunze gutera ububabare bukomeye, ariko ishobora gutera ipfunwe bitewe n’uko uruhu ruhinduka.
Ni iki gitera ise kwiyongera?
Hari ibintu bitandukanye bishobora gutuma utu dukoko twiyongera ku ruhu:
- Kubira ibyuya byinshi
- Kuba ahantu hashyuha cyane
- Kugabanuka k’ubudahangarwa bw’umubiri
- Imirire mibi
- Indwara nka diyabete cyangwa VIH/SIDA
- Ihindagurika ry’imisemburo
Ese ise iravurwa?
Yego. Ise ni indwara ivurwa igakira neza iyo umuntu akoresheje imiti yabugenewe cyangwa agakurikiza amabwiriza y’isuku.
Mu miti ikoreshwa harimo: Shampoo cyangwa cream zirimo Ketoconazole, Selenium sulphide shampoo. Hari kandi n’abakoresha uburyo bwa gakondo nko kwisiga igikakarubamba cyangwa vinaigre, nubwo iyo ndwara ikwiye gukurikiranwa neza igihe ikomeje.
Uko wakwirinda ise
Kugira ngo wirinde ise cyangwa itazagaruka nyuma yo kuvurwa:
- Karaba umubiri neza buri munsi
- Ihutire guhindura imyenda wabize ibyuya
- Mesa neza ibiryamirwa n’imyenda
- Irinde kugumana imyenda itose igihe kirekire
- Gabanya kubira ibyuya igihe bishoboka
Abaganga bavuga ko kwisuzumisha kare no gukurikiza amabwiriza y’isuku ari byo bifasha cyane mu gukumira iyi ndwara y’uruhu.











