Mu Bwongereza, umubare w’abantu basanganywe indwara ya cancer y’uruhu ya melanoma wageze ku rwego rwo hejuru rutigeze rubaho mbere. Mu mwaka wa 2022 honyine habonetse abantu 20,980 bayirwaye bwa mbere.
Iyi ndwara ya melanoma ni yo cancer y’uruhu ikomeye kandi ishobora kwica umuntu iyo itavuwe hakiri kare. Umuryango Cancer Research UK uvuga ko hafi abantu 9 kuri 10 bayirwara baba baratewe no kwangizwa n’imirasire y’izuba ya UV cyangwa gukoresha ibitanda byifashishwa mu gusiga uruhu (sunbeds).
Impamvu nyamukuru zitera iyi Cancer.
Abashakashatsi bavuga ko kumara igihe kinini ku zuba rikaze cyangwa gukoresha sunbeds ari byo bitera cyane iyi ndwara.
Nubwo abantu benshi batekereza ko umuntu agomba kubanza gushya uruhu kugira ngo rwangirike, si ko biri. Uruhu rushobora kwangirika nubwo rutahinduka umutuku cyangwa ngo rushye.Abantu bose bashobora gushya uruhu, harimo n’abafite uruhu rwirabura cyangwa rwijimye
Inama zo kwirinda Cancer y’uruhu
Cancer Research UK itanga inama zikurikira kugira ngo abantu birinde iyi ndwara:
Kuguma mu gicucu cyane hagati ya saa tanu na saa cyenda z’amanywaKwambara imyenda itwikira umubiri, ingofero nini ndetse n’amadarubindi arinda UVGusiga amavuta arinda izuba afite nibura SPF 30 n’inyenyeri 4 cyangwa 5Gusubiramo kwisiga ayo mavuta kenshi igihe umuntu ari hanze.
Ese bagore n’abagabo bayirwara bate?
Raporo igaragaza ko abagore bakunze gusanganwa melanoma bakiri bato kubera kwisiga ku zuba no gukoresha sunbeds. Ku bagabo ho, iyi ndwara ikunze kuboneka cyane bageze mu zabukuru, bitewe no kumara imyaka myinshi bahura n’izuba rikaze.
Leta y’Ubwongereza Irimo Gutekereza Amategeko Mashya

Mu Bwongereza, abana bari munsi y’imyaka 18 bemerewe kutajya muri sunbeds. Ariko hari abangavu n’abahungu bakiri bato bakomeje kubigeraho mu buryo butemewe n’amategeko, cyane cyane bakoresheje uburyo bwo kwishyura bwa “contactless” budasaba kugenzurwa n’abakozi.Leta iri gutegura amategeko mashya azasaba ko umuntu wese ushaka gukoresha sunbed azajya abanza kwerekana indangamuntu kugira ngo harebwe imyaka ye.
Minisitiri ushinzwe ubuzima bwo kwirinda indwara, Sharon Hodgson yavuze ko bidakwiye ko abana bafite imyaka 14 bakomeza kubona sunbeds mu buryo butemewe.
Inkuru ya “Rebecca Dance” warokotse iyi cancer

Umugore witwa Rebecca Dance wo mu gace ka Berkshire yavuze uburyo yabonye ko afite agasabo kadasanzwe ku mugongo maze ajya kwa muganga.
Abaganga bahise bamwohereza kwa muganga w’inzobere, bamubaga iyo cancer hakiri kare mbere y’uko ikwira mu bindi bice by’umubiri.Uyu mugore yavuze ko yumvise ubuzima bwe bugeze mu kaga igihe yabwirwaga ko afite cancer.Yagize ati:“Nahise numva ubuzima bwanjye bwose bunyuramo. Nari mfite ubwoba bwinshi kuko nari nzi ko melanoma ari cancer mbi cyane ishobora gukwira mu ngingo z’umubiri.”
Rebecca yavuze ko abantu benshi bibeshya ko cancer y’uruhu ifata gusa abakoresha sunbeds cyangwa abikundira kwota izuba cyane.Yongeyeho ko buri muntu akwiye kujya yisuzuma uruhu kenshi kandi akihutira kujya kwa muganga igihe abonye impinduka zidasanzwe nk’agasabo gashya, igisebe kidakira cyangwa uruhu rumeze ukundi.
Akamaro ko kuyisuzuma hakiri kare
Abaganga bavuga ko melanoma ishobora kuvurwa neza iyo ibonetse hakiri kare. Ni yo mpamvu abantu bashishikarizwa kujya kwa muganga vuba igihe babonye impinduka ku ruhu rwabo. Kwivuza kare bishobora kurokora ubuzima bw’umuntu no kubuza Cancer gukwira mu bindi bice by’umubiri.










