Uganda: Urupfu rw’umufana wa Arsenal rwongeye kuzamura impungenge ku makimbirane y’abafana b’amakipe

Urupfu rw’umumotari Denis wari uzwi nk’umufana wa Arsenal mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, rwongeye gutuma abantu benshi bagaruka ku kibazo cy’amakimbirane hagati y’abafana b’amakipe y’umupira w’amaguru, cyane cyane iyo amarangamutima yarenze urugero.

Uyu mugabo w’imyaka 34 yapfuye nyuma y’impaka bivugwa ko yagiranye n’undi mugabo bivugwa ko ari umufana wa Manchester United. Polisi ya Uganda yatangaje ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye uru rupfu ndetse n’uruhare rw’ukekwaho icyaha.

Abatuye mu gace ka Bakuli bavuga ko amakimbirane hagati y’abafana akunze kuba nyuma y’imikino ikomeye, cyane cyane iyo amakipe akurikirwa cyane nka Arsenal, Manchester United, Liverpool cyangwa Chelsea yahuye.

Hari abaturage bagaragaza ko bamwe mu bafana bafata siporo nk’intambara aho kuyifata nk’imyidagaduro. Bavuga ko kunywa ibisindisha, ubushyamirane n’amagambo y’agasuzuguro hagati y’abafana bishobora gukurura urugomo.

Abasesenguzi ba siporo muri Uganda bavuga ko hakenewe ubukangurambaga bwimbitse bugamije kwigisha abafana umuco wa siporo no kubahana nubwo baba bashyigikiye amakipe atandukanye.

Umwe mu basesenguzi yagize ati “Umupira w’amaguru wagombye guhuza abantu aho kubatandukanya. Nta mukino ukwiriye kuvamo urupfu cyangwa gukomeretsa abantu.”Mu myaka yashize, mu bihugu bitandukanye bya Afurika hagiye humvikana amakuru y’urugomo rushingiye ku gushyigikira amakipe, cyane cyane mu tubari no mu bice abafana bateraniramo kurebera imikino.

Polisi ya Uganda yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo no gukemura amakimbirane mu mahoro, yizeza ko uzahamwa n’icyaha muri uru rubanza azabihanirwa hakurikijwe amategeko.

Urupfu rwa Denis rwashenguye benshi mu bakunzi ba Arsenal ndetse n’abakoresha moto zo mu bwoko bwa boda boda bakoranaga na we, bavuga ko yari umuntu wari uzwiho gukunda siporo no gusabana n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *