Ruhango: Polisi yafashe umugabo wari umaze kwiba miliyoni 1.7 Frw

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’abaturage, ikomeje ibikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye, cyane cyane ubujura buhungabanya umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Muri urwo rwego, kuwa 27 Gicurasi 2026, Polisi ikorera mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana yafatiye mu cyuho umugabo wari umaze kwiba umucuruzi amafaranga asaga miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi z’amafaranga y’u Rwanda (1,700,000 Frw).

Amakuru atangwa na Polisi agaragaza ko uwafashwe yatawe muri yombi ku bufatanye n’abaturage bahise batanga amakuru ku gihe, bituma ibikorwa byo kumushakisha bikorwa vuba ndetse afatirwa hafi y’aho yari amaze gukorera icyaha.

Uyu mugabo ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabagali mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi baba bafatanyije muri ubwo bujura.

Amafaranga yari yibwe yashyikirijwe nyirayo ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage bakomeje kwimakaza umuco mwiza w’ubufatanye n’inzego z’umutekano, cyane cyane mu gutanga amakuru ku gihe no kugira uruhare mu gukumira ibyaha mbere y’uko biba cyangwa gufasha mu gufata ababikoze.

Polisi yavuze ko ubu bufatanye ari bwo musingi ukomeye mu kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.Yanibukije abantu bake bagishora mu bikorwa by’ubujura n’ibindi byaha bihungabanya ituze ry’abaturage ko bakwiye kubihagarika, kuko uwo ari we wese uzabifatirwamo azakomeza gufatwa agashyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha kugira ngo amategeko yubahirizwe.

Polisi y’u Rwanda kandi yongeye kwibutsa abaturage ko ubujura atari umwuga ahubwo ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *