Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kwibutsa ababyeyi, abarimu n’abandi bose bafite inshingano zo kurera no kurinda abana ko guhana umwana mu buryo bukabije cyangwa bumuhutaza binyuranyije n’amategeko y’u Rwanda kandi bishobora gukurura ibihano bikomeye birimo igifungo n’ihazabu.
Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ku wa 19 Kamena 2026, ubwo uru rwego rwari kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu Karere ka Bugesera, rusubiza abaturage telefone zigera ku 140 zari zaribwe mu bice bitandukanye by’igihugu.
Izo telefone zari zifite agaciro gasaga miliyoni 40 Frw, zikaba zaragarujwe nyuma y’iperereza ryakozwe na RIB ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano. Muri icyo gikorwa kandi hanerekanywe abantu batatu bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura ndetse n’abandi umunani bakurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi byabereye mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Bugesera.
Nubwo icyo gikorwa cyari kigamije ahanini gusubiza abaturage ibyabo no kwerekana bamwe mu bakekwaho ibyaha bitandukanye, Dr. Murangira yanaboneyeho umwanya wo gukangurira ababyeyi n’abarimu kwirinda guhana abana mu buryo bushobora kubagiraho ingaruka z’igihe kirekire.
Yavuze ko mu minsi ishize RIB yakiriye ibirego byinshi bifitanye isano n’ihohoterwa rikorerwa abana n’ababyeyi cyangwa abarimu babo, aho bamwe mu bana bakubitwa bikabije cyangwa bagahabwa ibihano bibashyira mu kaga.
Ati: “Muri iyi minsi turi kubona ababyeyi n’abarimu baha abana bato ibihano biremereye. Turabibutsa ko ibihano biremereye bibangamira uburenganzira bw’abana kuko harimo ibikorwa bitemewe gukorera umwana ubyita ibihano.”
Yasobanuye ko hari igihe abantu batekereza ko guhana umwana ari uburyo bwo kumwigisha ikinyabupfura cyangwa kumukosora, nyamara uburyo bumwe na bumwe bukoreshwa buba ari ihohoterwa rihanwa n’amategeko.
Ibihano biremereye ni ibihe?
Nk’uko biteganywa n’itegeko ryerekeye kurengera umwana, ibihano biremereye ni ibihano bidahuye n’imyaka cyangwa ubushobozi bw’umwana, ibimuteza ihungabana ryo mu mutwe, ibimugiraho ingaruka ku mubiri cyangwa ibishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga.
Itegeko risobanura ko uburenganzira bw’umwana bugomba kubahwa igihe cyose, kabone n’iyo yakoze amakosa. Bityo rero, guhana umwana ntibigomba kumutesha agaciro cyangwa kumutera ibikomere byo ku mubiri no mu mutwe.
Dr. Murangira yatanze urugero rw’ibikorwa bifatwa nk’ibihano biremereye kandi bibujijwe n’amategeko, birimo gukubita umwana ukoresheje inkoni, umukandara cyangwa ibindi bikoresho, kumukubita inshyi, kumukurura amatwi, kumukubita inkonji, kumutera imigeri cyangwa ibindi bikorwa byose bishobora kumukomeretsa.
Yagize ati: “Gukubita umwana ugasanga wakoresheje inkoni, umukandara, kumurya ibinyunguti, kumukubita inshyi, kumukurura amatwi, kumukubita inkonji, imigeri ndetse n’ibindi bibi, ntabwo byemewe.”
N’amagambo mabi ashobora kuba ihohoterwa
Umuvugizi wa RIB yanagarutse ku ruhare rw’amagambo mu kubaka cyangwa gusenya umwana. Yavuze ko hari ababyeyi n’abarimu bakoresha amagambo asesereza abana, bakabatesha agaciro cyangwa bakabashyira mu bwoba, nyamara na byo bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.
Yasobanuye ko umwana uhora abwirwa amagambo amutesha agaciro ashobora gukura afite ipfunwe, ubwoba, kutiyizera cyangwa ibindi bibazo by’imitekerereze bishobora kumugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose.
Abahanga mu by’imikurire y’abana bagaragaza ko ihohoterwa ryo mu mutwe rishobora kugira ingaruka nk’iziterwa n’ihohoterwa ryo ku mubiri, kuko rituma umwana ahora afite ubwoba, akagira ibibazo byo kwiga no kubana n’abandi.
Uburere bugomba gushingira ku rukundo
Dr. Murangira yavuze ko ubutumwa bwa RIB budashaka kubuza ababyeyi guhana abana babo, ahubwo bugamije kubashishikariza gukoresha uburyo bwiza bwo kubatoza no kubakosora.
Yagaragaje ko umubyeyi cyangwa umurezi akwiye kubanza gutuza no kuganiriza umwana kugira ngo amenye impamvu yakoze ikosa, aho kumufatira ibihano bikomeye bitewe n’uburakari.
Ati: “Ubutumwa burimo si ukubuza ababyeyi guhana abana, ariko igihe uri guhana umwana uri kumuhanana urukundo cyangwa uri kubikorana uburakari?”
Yakomeje avuga ko abana bakenera abayobozi babereka inzira nziza kurusha kubatera ubwoba. Yongeyeho ko umwana akosorwa neza iyo yumva impamvu y’ikosa yakoze n’ingaruka zaryo aho gukubitwa cyangwa gutukwa.
Ibihano biteganywa n’amategeko
Amategeko y’u Rwanda ateganya ibihano bikomeye ku muntu wese uhamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa guhohotera umwana.
Ingingo ya 28 y’itegeko rirengera uburenganzira bw’umwana ivuga ko umuntu wahamwe n’icyaha cyo gukubita umwana ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 200 Frw na 300 Frw.
Iyo gukubita umwana byamuviriyemo ubumuga, uwakoze icyaha ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi ndetse agatanga ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu gihe ihohoterwa ryakorewe umwana ryamuviriyemo urupfu, amategeko ateganya igihano cya burundu ku wabigizemo uruhare.
RIB yasabye ababyeyi, abarimu n’abandi bose bafite inshingano zo kurera abana gukoresha uburyo bwubaka mu kubahana no kubatoza indangagaciro, ikibutsa ko kurinda umwana ari inshingano za buri wese kandi ko uburenganzira bwe bugomba kubahirizwa igihe cyose.











