Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) bugaragaza ko ethanol, ikinyabutabire gisindisha kiboneka mu nzoga, ari kimwe mu bitera indwara nyinshi zidakira ndetse kigira uruhare mu rupfu rw’abantu barenga miliyoni 2.6 buri mwaka. Ibi bituma inzoga zikomeza kuba ikibazo gikomeye ku buzima rusange ku Isi.
Nubwo inzoga zinyobwa n’abantu benshi mu rwego rw’imyidagaduro cyangwa mu mico itandukanye, inzobere mu buzima zigaragaza ko ethanol iba zirimo ari ikinyabutabire gifite ingaruka zikomeye ku mubiri no ku buzima bw’umuntu.
Raporo ya WHO yasohotse muri Kamena 2024 igaragaza ko kunywa inzoga bifitanye isano n’indwara, ibikomere n’ibibazo by’ubuzima birenga 200. Muri byo harimo indwara z’umutima, iz’umwijima, izifata ubwonko, ibibazo byo mu mutwe ndetse na kanseri z’ubwoko butandukanye.
Inzoga zigira uruhare mu mpfu za miliyoni z’abantu
Imibare ya WHO igaragaza ko mu mwaka wa 2019 kunywa inzoga byagize uruhare mu rupfu rw’abantu bagera kuri miliyoni 2.6 ku Isi, bangana na 4.7% by’impfu zose zabaye muri uwo mwaka.
Muri abo, abarenga miliyoni 1.6 bishwe n’indwara zitandura, abarenga ibihumbi 700 bazize impanuka n’ibikomere bifitanye isano no gusinda, mu gihe abarenga ibihumbi 300 bahitanywe n’indwara zandura zifitanye isano no kunywa inzoga.
Abashakashatsi bavuga ko kunywa inzoga bishobora gutuma umuntu afata ibyemezo nabi, bikongera ibyago byo gukora impanuka zo mu muhanda, gukomeretsa abandi cyangwa kwikomeretsa.
Ethanol yangiza ubwonko n’izindi ngingo z’umubiri
Ubushakashatsi bugaragaza ko ethanol ishobora kwangiza ubwonko, igatuma ubushobozi bwo gutekereza, kwibuka no gufata ibyemezo bugabanuka.
Ku rwego rw’umubiri, ishobora gutera kubyimba no kwangirika k’umwijima, harimo indwara zidakira nka cirrhose. Ishobora kandi kugira uruhare mu ndwara z’umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse no kwangiza urwagashya (pancreas).
Inzobere zivuga ko uko umuntu akomeza kunywa inzoga kenshi cyangwa nyinshi, ari ko ibyago byo guhura n’izi ndwara byiyongera.
Ethanol iri mu bitera kanseri byemejwe
WHO ishyira ethanol mu bintu byemejwe ko bishobora gutera kanseri.
Ishobora gutera kanseri zo mu kanwa, umuhogo, urwungano ngogozi, umwijima, amara ndetse na kanseri y’ibere ku bagore.
Mu mwaka wa 2019 honyine, abantu bagera ku 401,000 bapfuye bazize kanseri zifitanye isano no kunywa inzoga, mu gihe 4.4% bya kanseri zose zasuzumwe ku Isi zari zifitanye isano n’ikoreshwa ryazo.
Ingaruka zikomeye ku bagore batwite
WHO inagaragaza ko kunywa inzoga igihe umugore atwite bishobora kugira ingaruka ku mwana utaravuka.
Izi ngaruka zirimo kudakura neza, ibibazo byo kwiga no gutekereza ndetse n’ubundi bumuga bushobora gufata ubwonko bw’umwana.
Abasaga miliyoni 400 bafite ikibazo cyo kunywa inzoga nabi
Imibare ya WHO igaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni 400 ku Isi bafite ikibazo cyo gukoresha inzoga nabi, muri bo miliyoni 209 bakaba barabaswe na zo.
Ibi byerekana ko ikibazo cy’inzoga gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye byugarije ubuzima rusange ku rwego rw’Isi.
WHO isaba kugabanya cyangwa kureka inzoga
Nubwo hari abavuga ko kunywa inzoga ku rugero ruto nta ngaruka bitera, WHO ishimangira ko nta rugero rw’inzoga rwizewe ku buzima, cyane cyane ku bijyanye n’ibyago byo kurwara kanseri.
Ni yo mpamvu ishishikariza ibihugu gukomeza gushyiraho ingamba zigabanya ikoreshwa ry’inzoga no gukangurira abaturage kugabanya cyangwa kuzireka burundu, mu rwego rwo kwirinda indwara zidakira no kubungabunga ubuzima.











