Umunyarwenya Kanyabugande Olivier, uzwi cyane nka Nyaxo, wamamaye muri sinema Nyarwanda by’umwihariko mu gutera urwenya, yavuze ko gahunda yo guca no guhagarika ibinyobwa bitujuje ubuziranenge yamuhombeje amafaranga agera kuri miliyoni 5 Frw.
Nyaxo yabivuze nyuma y’uko mu minsi ishize inzego bireba zatangiye ibikorwa byo kugenzura no guhagarika ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bikaba byaragejeje ku ifungwa ry’inganda zimwe na zimwe zatunganyaga ndetse zikagurisha ibyo binyobwa, ndetse n’abacuruzi babikwirakwizaga.
Nyaxo ni umwe mu bamenyekanye cyane mu myidagaduro Nyarwanda, ariko nyuma y’uko amaze kugira izina muri sinema, yinjiye no mu bucuruzi.
Mu bucuruzi bwe, atanga serivisi zitandukanye zirimo akabari, restaurant, amacumbi, sauna na massage, ibikorwa akorera ahitwa Rwarutabura mu Mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yatangiraga ubu bucuruzi, Nyaxo yavuze ko icyatumye abwinjiramo ari ugushaka uburyo yarushaho kwiteza imbere no kwagura ibikorwa bye.
Ati: “Urabona umuntu aba ashaka gutera imbere, ntabwo wakora ikintu kimwe. Nakoze urwenya rurafata, rero uhita ushaka no gukora ibindi kugira ngo wagure ibintu. Ku rundi ruhande ubu ni ubucuruzi butanga akazi ku bantu benshi.”
Nyaxo kandi yavuze ko igitekerezo cyo gukora ubucuruzi nk’ubwe yagikuye ku bandi bahanzi barimo Clapton Kibonge na Uncle Austin, na bo bari baramaze kwinjira mu bucuruzi.
Yatangiranye abakozi 10 ahemba buri kwezi, avuga ko ibikorwa bye by’ubucuruzi bitazabangamira umwuga we wa sinema, kuko akomeje kuwukora.
Sinema yayinjiyemo ashaka gufasha umubyeyi
Nubwo sinema yamubereye isoko y’amahirwe n’umusaruro, Nyaxo yavuze ko atayinjiyemo ari uko yari yarabihisemo kuva kera.Yasobanuye ko yayinjiyemo mu gihe ubuzima bwari butangiye kumugora, agamije gushaka uburyo yabona icyo afashisha umubyeyi we.
Nyuma y’imyaka amaze muri sinema no mu bikorwa by’ubucuruzi, ubu Nyaxo avuga ko ibikorwa bye by’ubucuruzi byahuye n’ingaruka za gahunda yo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Gahunda yo guca ibinyobwa yamuhombeje Miliyoni 5 Frw
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru binyuze kuri DUNIYA TV SHOW ku wa 16 Kanama 2026, Nyaxo yavuze ko ibikorwa byo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byamugizeho ingaruka mu bucuruzi.
Yavuze ko nyuma y’ikorwa ry’izo gahunda, yahombye amafaranga agera kuri miliyoni 5 Frw.
Nyaxo yavuze ko kwakira igihombo bitamworoheye, ariko ko amaze kubyakira kandi akaba afite icyizere cy’uko azongera gusubirana ayo mafaranga binyuze mu gukomeza gukora no kudacika intege.
Yagaragaje ko nubwo igihombo cyamusabye imbaraga kugira ngo acyiyakirire, atareka umushinga we, ahubwo ko akomeje kuwushyiramo imbaraga kugira ngo wongere utere imbere.
Nyaxo asanga ibibazo by’igihe gito bitagomba gutuma umuntu areka ibyo yatangiye, ahubwo ko gukomeza gukora no gushaka ibisubizo ari byo bishobora kumufasha kongera kubaka ibyo yatakaje.

Umwanditsi: CYIZA Theogene | Gate of Wise










