Kuva kera hakunze kumvikana imvugo ivuga ko umwana w’umuhungu urwaye ‘angine’ kandi ntavurwe neza ashobora kuzagira ubugumba cyangwa uburemba mu gihe azaba amaze gukura. Icyakora, inzobere mu ndwara zo mu muhogo, mu mazuru, mu matwi no mu ijosi, Dr. Kamaliza Marie Aimée ukora mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), yasobanuye ko iyi myumvire atari yo.
Dr. Kamaliza yabitangaje mu kiganiro CHUK yanyujije kuri YouTube, asobanura indwara ya ‘angine’, ibiyitera, ibimenyetso byayo ndetse n’ingaruka zishobora kubaho igihe itavuwe neza.
Yavuze ko ‘angine’ ifata utunyama tubiri two mu muhogo, tuzwi nka tonsils, iyo twafashwe n’indwara ziterwa na virusi cyangwa bagiteri.
Angine ni iki?
Angine ni indwara ifata mu muhogo, cyane cyane utunyama tubiri tuba ku mpande z’umuhogo. Ishobora guterwa na virusi cyangwa bagiteri.
Umuntu uyirwaye ashobora kugira ibimenyetso birimo kubabara cyane igihe amira, kumagara mu muhogo, kugira umuriro mwinshi ndetse rimwe na rimwe akagira ibimenyetso bisa n’iby’ibicurane.
Iyi ndwara ikunze kugaragara cyane ku bana bari hagati y’imyaka itatu na 15, nubwo n’abantu bakuru bashobora kuyirwara.
Dr. Kamaliza yavuze ko angine iterwa na bagiteri ikunze kugaragara cyane mu bihe by’ubukonje ndetse no mu gihe abana batangiye kujya ku ishuri, aho kuba hafi y’abandi bishobora gutuma indwara zandura byoroshye.
Kuki angine ikunda kwibasira abana?
Abana ni bo bakunze kugira angine kurusha abantu bakuru, cyane cyane bitewe n’uko baba bahura cyane n’abandi bana ku mashuri ndetse n’ahandi.
Mu bihe by’ubukonje, ubwandu bw’indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero bushobora kwiyongera, bigatuma abana benshi bagira ibibazo byo mu muhogo.
Dr. Kamaliza asaba ababyeyi gufasha abana kwirinda ubukonje bukabije, cyane cyane bakambara neza mu bihe bikonje, ndetse bakirinda kubaha ibintu bikonje cyane iyo babifata bikabatera ikibazo.
Angine itavuwe neza ishobora guteza ibindi bibazo
Nubwo angine idatera ubugumba nk’uko bikunze kuvugwa, kuyirengagiza cyangwa kuyivura nabi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima.
Dr. Kamaliza yavuze ko abana bamwe bashobora kugira angine kenshi, ikagenda igaruka inshuro nyinshi. Ibi bishobora gutuma umwana atakaza igihe kinini mu kwivuza ndetse rimwe na rimwe bikagira ingaruka ku zindi ngingo z’umubiri.
Muri izo ngaruka harimo indwara y’umutima izwi nka rheumatic heart disease, ishobora guturuka ku ndwara ya angine iterwa na bagiteri iyo itavuwe neza cyangwa ikagaruka kenshi.
Hari kandi indwara ishobora gufata impyiko yitwa glomerulonephritis.
Umuganga yavuze ko izi ndwara zishobora guturuka ku buryo umubiri witwara ku bwandu bwa bagiteri, aho abasirikare b’umubiri bashobora kugira uruhare mu gutera ikibazo mu zindi ngingo.
Kuki abantu batekereje ko angine itera uburemba?
Dr. Kamaliza yasobanuye ko imyumvire ivuga ko angine itera uburemba ishobora kuba yaraturutse ku kuba abantu barabonaga umuntu warwaye angine itavuwe neza akagira ibindi bibazo by’umubiri.
Yasobanuye ko iyo bagiteri itavuwe neza, hari ibice byayo bishobora gukorana n’ubwirinzi bw’umubiri, bigatuma habaho uburyo umubiri ushobora kwibasira izindi ngingo.
Ni muri urwo rwego abantu bamwe bashobora kuba barahuzaga izo ngaruka n’ubushobozi bw’umuntu bwo kubyara, nyamara nta shingiro rifatika rihari ryo kuvuga ko angine ubwayo itera ubugumba cyangwa uburemba ku muhungu.
Ntugahite ufata antibiotique kubera kubabara mu muhogo
Dr. Kamaliza kandi yatanze umuburo ku bantu bakunda kwivura antibiotique igihe cyose bumvise bababara mu muhogo.
Yavuze ko kubabara mu muhogo bidahita bivuga ko umuntu afite angine iterwa na bagiteri, kuko hari izindi ndwara nyinshi zishobora gutera icyo kimenyetso.
Ni yo mpamvu umuntu adakwiye guhita agura antibiotique ngo ayifate atabanje kugirwa inama n’umukozi w’ubuzima.
Gukoresha antibiotique nabi bishobora gutuma umubiri utakaza uburyo bwo guhangana n’indwara ndetse bikagira uruhare mu kibazo cyo kudakora neza kw’imiti yica bagiteri, kizwi nka antibiotic resistance.
Angine ikwiye kuvurwa hakiri kare
Inama y’ingenzi yatanzwe n’uyu muganga ni uko umuntu, cyane cyane umwana, ukomeje kugira ububabare bwo mu muhogo, umuriro mwinshi cyangwa ikibazo cyo kumira, akwiye kujyanwa kwa muganga kugira ngo hamenyekane icyabiteye.
Ibi bifasha gutandukanya angine iterwa na virusi n’iterwa na bagiteri, kuko uburyo bwo kuvura bushobora gutandukana.
Kuvura indwara hakiri kare no gukurikiza inama z’abaganga bishobora gufasha kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’indwara itavuwe neza.
Muri make, angine ubwayo ntabwo ari indwara itera ubugumba cyangwa uburemba ku muhungu, ariko iyo indwara iterwa na bagiteri itavuwe neza cyangwa igakomeza kugaruka, ishobora gutera ibibazo bikomeye birimo indwara z’umutima n’impyiko.
Ni yo mpamvu ababyeyi n’abarwayi muri rusange basabwa kwirinda kwivura uko biboneye, cyane cyane gukoresha antibiotique batayandikiwe n’umuganga, ahubwo bakagana inzobere igihe bafite ibimenyetso bikomeye cyangwa bimara igihe.











