Perezida Kagame Yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ya Loni Izayobora Iterambere rya AI Ku Isi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo nshya y’Umuryango w’Abibumbye igamije guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) ku rwego rw’isi, mu rwego rwo gufasha ibihugu byose kungukira muri iri koranabuhanga no kugabanya icyuho kiri hagati y’ibihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere. Iyi komisiyo yiswe AI for Good…

Soma inkuru yose

Meta yugarijwe n’urubanza rukomeye ruyishinja gukoresha Facebook na Instagram mu gukurura abakiri bato

Ikigo cya Meta kiri mu gihirahiro gikomeye nyuma y’uko Leta zimwe zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisabye ko cyahanishwa ihazabu ingana na miliyari 1.4 z’Amadolari, gishinjwa kuba cyarateguye imbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram mu buryo bukurura cyane abakiri bato, ndetse kikabeshya abaturage ku mutekano w’izo mbuga. Aya makuru yagaragajwe na Meta ubwayo…

Soma inkuru yose

BNR Yahurije Uburyo Bwose Bwo Kwishyurana Mu Ikoranabuhanga Muri Sisitemu Imwe y’Igihugu ya “eKash”

U Rwanda rukomeje gutera intambwe mu rugendo rwo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, nyuma y’uko Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) itangaje ko ibikorwa byinshi byo kwishyurana mu buryo bw’ikoranabuhanga bigiye gukorera muri sisitemu imwe y’igihugu izwi nka Rwanda National Digital Payment System (RNDPS) cyangwa eKash. Iri vugurura rigamije koroshya uburyo abakiliya, amabanki, ibigo bitanga serivisi…

Soma inkuru yose

Ikoranabuhanga Rikoreshwa Birenze Urugero Rishobora Kugira Ingaruka Ku Magufa, Amaso N’Ubwonko

Nubwo ikoranabuhanga ryoroshya ubuzima bwa buri munsi, inzobere mu buzima ziburira abantu ko kurikoresha igihe kirekire kandi mu buryo budakwiye bishobora kubagiraho ingaruka zitandukenye ku mubiri, zirimo uburwayi bw’ijosi, kwangirika kw’amaso, kugabanuka kw’imbaraga z’amaboko ndetse no guhungabanya imikoranire y’ubwonko n’umubiri. Mu myaka ishize, telefoni zigezweho, mudasobwa na tablets byabaye ibikoresho bikoreshwa cyane haba mu kazi,…

Soma inkuru yose

AMRV Igiye kuzana Amakamyo akoresha Amashanyarazi no kubaka Uruganda ruyateranya mu Rwanda

Ubuyobozi bw’Ikigo Asia Machinery Rwanda Vehicles, gisanzwe gicuruza amakamyo yo mu bwoko bwa Howo mu Rwanda, bwatangaje ko bufite gahunda yo gutangira kuzana amakamyo akoresha amashanyarazi ndetse no kubaka uruganda ruzajya ruteranyirizwamo amakamyo akoresha mazutu mu Karere ka Kayonza. Ibi byatangajwe ku wa 26 Kamena 2026 mu gikorwa cyo kwizihiza imyaka 10 iki kigo kimaze…

Soma inkuru yose

Banki y’Isi n’Umuryango wa Gates Foundation batangije umushinga wo kwinjiza ururimi rw’Igishichewa muri AI muri Malawi

Malawi igiye gutera intambwe ikomeye mu rwego rw’ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano (AI), nyuma y’uko Banki y’Isi ku bufatanye na Gates Foundation batangije umushinga ugamije kubaka AI ishobora kumva no gukoresha ururimi rw’Igishichewa. Uyu mushinga utegerejweho guhindura uburyo miliyoni z’abaturage zibona amakuru na serivisi za Leta, cyane cyane abatuye mu byaro bakoresha Igishichewa kurusha Icyongereza….

Soma inkuru yose

Paystack yatangije Uburyo bwo Kwishyura hifashishijwe ChatGPT na Claude muri Nigeria

Sosiyete ya Paystack, itanga serivisi z’ikoranabuhanga mu kwishyurana kandi ikaba ifitwe na The Stack Group, yatangaje ko yatangije igerageza ry’ikoranabuhanga rishya ryiswe Paystack Index, rifasha abakoresha bayo muri Nigeria kwishyura ibicuruzwa na serivisi bifashishije AI agents nka: Claude, ChatGPT na OpenClaw. Paystack yavuze ko Index yakozwe ku bufatanye na TSG Labs, ishami ryihariye mu guteza…

Soma inkuru yose

Abasore n’Inkumi bashyiriweho Urubuga rubahuza n’Abo bifuza Gukundana na bo

Muri iki kinyejana cy’ikoranabuhanga rikomeje guhindura imibereho y’abatuye Isi, mu Rwanda hadutse uburyo bushya bwo gushaka umukunzi hifashishijwe urubuga rwo kuri internet. Inyuma y’uko hari uburyo busa nk’ubusanzwe abantu bahuzwaga n’imbugankoranyambaga bakubaka ubushuti, wenda byaba bitabaye umwaku urukundo rugakomera bakaba banemeranya kubana, kuri ubu noneho abasore n’inkumi bifuza gukundana bashyiriweho urubuga rugenewe iyo gahunda gusa….

Soma inkuru yose

U Rwanda Rwateye Intambwe Nshya Mu Rugendo rwo Kuba Igicumbi cy’Ikoranabuhanga muri Afurika

Mu gihe ibihugu byinshi ku Isi bikomeje gushora imari mu ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano, u Rwanda na rwo rwafashe indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo kwiyubaka nk’igihugu gishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga. Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubwenge Buhangano, kizaba gifite inshingano zo guhuza, kuyobora no guteza imbere ibikorwa byose bifitanye isano n’ubu…

Soma inkuru yose

RIB Yihanangirije Ababyeyi n’Abarimu Bahana Abana Mu Buryo Bukabije

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kwibutsa ababyeyi, abarimu n’abandi bose bafite inshingano zo kurera no kurinda abana ko guhana umwana mu buryo bukabije cyangwa bumuhutaza binyuranyije n’amategeko y’u Rwanda kandi bishobora gukurura ibihano bikomeye birimo igifungo n’ihazabu. Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ku wa 19 Kamena 2026, ubwo uru rwego…

Soma inkuru yose

Uko amashusho y’urukozasoni agira ingaruka ku bwonko bw’umuntu, cyane cyane ku rubyiruko

Muri iki gihe cy’umwaduko udasanzwe kandi uri ku muvuduko utarigeze kubaho mu bindi binyejana by’ikoranabuhanga rikomeje koroshya uburyo abantu babona amakuru n’imyidagaduro n’ibindi byinshi bakenera binyuze kuri murandasi, ibyo bituma impuguke mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko hakenewe ubukangurambaga bwisumbuyeho ku ngaruka zishobora guterwa no kureba amashusho y’urukozasoni, cyane cyane ku bana n’urubyiruko dore…

Soma inkuru yose

ChatGPT Yamanutse Munsi ya 50% by’Abakoresha AI

Mu gihe imyaka mike ishize ChatGPT yari yarigaruriye isoko rya porogaramu z’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence AI) ku rwego rw’Isi, imibare mishya igaragaza ko ubu iri guhura n’ihangana rikomeye riturutse ku zindi porogaramu zirimo Gemini ya Google na Claude ya Anthropic. Raporo nshya yashyizwe hanze n’ikigo Sensor Tower mu mwaka wa 2026 yerekana ko ku nshuro…

Soma inkuru yose

U Rwanda Rwanditse Amateka Muri Afurika nyuma yo Guhabwa Icyemezo Mpuzamahanga cya Teleport

Mu gihe ibihugu byinshi ku Isi bikomeje gushora imari mu ikoranabuhanga ryisumbuyeho, u Rwanda rukomeje kwigaragaza nk’imwe mu ngero z’ibihugu bya Afurika biri gutera intambwe igaragara mu rwego rw’ikoranabuhanga ry’isanzure. Ibi byongeye kugaragarira mu cyemezo mpuzamahanga giherutse guhabwa teleport y’u Rwanda, kikaba ari ikimenyetso cyerekana ko ibikorwaremezo by’itumanaho rya satellite byujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga….

Soma inkuru yose

Ivugururwa rishya rya mudasobwa rigiye koroshya akazi no kongera umutekano w’abayikoresha.

Sosiyete zikomeye zikora porogaramu za mudasobwa zikomeje gushyira hanze amavugurura mashya agamije korohereza abakoresha mudasobwa no kongera umutekano w’amakuru yabo. Mu mavugurura aheruka gushyirwa hanze harimo ayakozwe na Microsoft kuri sisiteme ya Windows 11 ndetse n’ikorwa na Apple kuri macOS. Aya mavugurura mashya azanye uburyo bwihuse bwo gukoresha mudasobwa, kunoza imikorere ya internet, gukemura ibibazo…

Soma inkuru yose

U Bushinwa bwakomeje kwagura ubushobozi mu by’isanzure nyuma yo kohereza Shenzhou-23

U Bushinwa bwongeye kwerekana ubushake bwo gukomeza kuba kimwe mu bihugu bikomeye mu bushakashatsi bwo mu isanzure, nyuma yo kohereza icyogajuru cya Shenzhou-23 gitwaye aba astronaut batatu bafite inshingano zikomeye zirimo gukora ubushakashatsi bwihariye no gutegura ingendo zizagera ku Kwezi. Iki cyogajuru cyahagurutse mu ijoro ryo ku wa 24 Gicurasi 2026 kivuye muri Jiuquan Satellite…

Soma inkuru yose

YouTube Shorts na Podcasts bikomeje kwigarurira imitima y’abakoresha internet

Mu gihe uburyo abantu bakoresha internet bukomeje guhinduka umunsi ku wundi, amashusho magufi azwi nka YouTube Shorts ari mu bintu biri gukurura abantu benshi cyane ku Isi. Ubu buryo bwo kureba video bwatumye abantu benshi batangira gukoresha igihe kinini kuri YouTube kurusha mbere. Imibare mishya igaragaza ko buri kwezi abantu bareba amasaha arenga miliyari ebyiri…

Soma inkuru yose

Impinduramatwara mu Bwikorezi: Ikoranabuhanga Ririguhindura Ubukungu bw’Isi.

Uko Ubwikorezi Bwinjiye mu Gihe Gishya Dushingiye ku kirangano turimo. Mu myaka mike ishize, urwego rw’ubwikorezi rwabaye kimwe mu byihuta guhinduka ku Isi. Iterambere ry’ikoranabuhanga, izamuka ry’imijyi, ubucuruzi mpuzamahanga ndetse n’ihindagurika ry’ikirere biri gutuma ibihugu n’ibigo bikora ubwikorezi bishaka uburyo bushya bwo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwihuse, buhendutse kandi bwangiza ibidukikije ku rugero ruto….

Soma inkuru yose

Hatangijwe ikoranabuhanga rizafasha kubika no kwibuka amazina y’abazize Jenoside

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guha agaciro abazize ayo mahano, Aegis Trust yatangaje umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ugaragaza amazina y’abazize Jenoside mu buryo bwa 3D. Uyu mushinga wiswe: “Inkingi z’Amazina y’Abacu” wamuritswe ku wa 14 Gicurasi 2026, ukaba ugamije gufasha Abanyarwanda ndetse n’Isi yose gukomeza kwibuka abazize…

Soma inkuru yose

Kaminuza zo muri Afurika zikomeje kuyoboka AI, iza Leta ziri imbere mu kuyikoresha

Ubushakashatsi bwakozwe ku ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano (AI) muri kaminuza zo muri Afurika bwagaragaje ko kaminuza za Leta ari zo zikomeje gukoresha iri koranabuhanga ku rwego rwo hejuru kurusha iza private, cyane cyane mu bikorwa byo kwigisha no kuyobora ibigo. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byatangajwe mu nama ya ELITE Africa Workshop, yahuje ibigo bitandukanye by’amashuri makuru…

Soma inkuru yose

Leta ihangayikishijwe n’akazi, urubyiruko rwo ruhugiye mu buzima bwo kwinezeza mu mibonano mpuzabitsina

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guhanga imirimo mishya no kugabanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko, gusa haracyari impungenge z’uko bamwe mu rubyiruko bo basa n’abamaze kwitakariza icyizere cy’ejo hazaza ahubwo bakaba bari mu buzima bwo kwishora mu ngeso zibangiriza ubuzima n’iterambere. SnapChat yahindutse ahantu ho gusangiza ibibazo by’urukundo n’imibonano Raporo y’Ikigo cy’Igihugu…

Soma inkuru yose

Uburyo telefoni igutera umuhangayiko n’uko wawugabanya

Mu buzima bwa buri munsi, telefoni zigendanwa zimaze kuba igikoresho cy’ingenzi ku bantu benshi. Kuko zibafasha mu itumanaho, mu kazi, mu myigire, my myidagaduro n’ahandi hatandukanye henshi hatuma ikomeza kubabera iy’ingenzi cyane. Icyakora, uko ikoreshwa ryazo rikomeza kwiyongera, ninako hagenda hagaragara ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, zirimo umuhangayiko uterwa n’ubutumwa buhora bwinjira muri telefoni…

Soma inkuru yose

Ese AI yaba iri guhindura Gen-Z “Abanyabwenge b’abanebwe”?

Ikinyacumi cya gatatu cy’ikinyejana cya 21 gikomeje gutungurana. Urubyiruko rw’uyu munsi ruri mu biganza by’ikoranabuhanga. Nubwo isi ibona ko AI ari yo nkingi y’iterambere, hari abatabaza bavuga ko ubu bwenge bushobora kuba buri kugabanya ku kigero cyo hejuru ubushobozi bw’umuntu bwo gutekereza, gusesengura, n’ibindi budasize kugabanya imibanire y’abantu. Mu biro by’ibitangazamakuru bitandukanye, mu nzu zitunganya…

Soma inkuru yose

Ikoranabuhanga mu Rwanda: Ingamba nshya zo kurinda abana ihohotera n’imikoreshereze mibi ya murandasi

Mu gihe u Rwanda ruri kwihuta mu rugendo rw’ikoranabuhanga, aho rw’ubakiweho inkingi za mwamba mu burezi, mu bukungu n’imibereho y’abaturage, haje imbogamizi nshya zishingiye ku mutekano w’abana bakoresha murandasi. Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu nzego zitandukanye, yafashe icyemezo cyo gushyiraho amategeko n’amabwiriza akaze azatuma ikoranabuhanga riba umuyoboro w’iterambere, aho kuba uwo guhungabanya ubusugire bw’umwana. Gukaza…

Soma inkuru yose

Netflix izanye “Clips”: uburyo bushya bwo kureba amashusho magufi bugiye guhindura uko dusanzwe duhitamo filime

Mu myaka micye ishize, uburyo abantu barebagamo amashusho kuri internet bwarahindutse ku buryo bugaragara. Niba mbere abantu bicaraga amasaha bareba filime cyangwa ibiganiro birebire kuri televiziyo, ubu benshi bahitamo amashusho magufi ashobora kurebwa mu minota mike cyangwa amasegonda make gusa. Ni muri urwo rwego urubuga Netflix rwatangaje ko rugiye kuzana uburyo bushya muri porogaramu yarwo…

Soma inkuru yose

Impinduramatwara ya AI muri Meta: Isura nshya y’akazi n’iherezo ry’imirimo

Ikirere cy’ikoranabuhanga ku isi kiri mu mpinduka zikomeye nyuma y’aho ibigo by’ibihangange, biyobowe na Meta (nyiri Facebook, Instagram na WhatsApp), byemeje ko Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI) ari bwo nkingi ya mwamba mu mikorere yabyo y’ejo hazaza. Izi mpinduka ziri gusiga bamwe mu bakozi b’abantu mu gihirahiro, mu gihe ibigo byo bivuga ko bije…

Soma inkuru yose

Mu Buyapani: Hari kwigwa uburyo bwo gukumira abadafite icyemezo mu byo bamamaza ku mbuga nkoranyambaga

Mu Buyapani hatangiye kuvugwa cyane umushinga w’amategeko mashya ugamije kugenzura no kugabanya ibikorwa by’abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga biyita “influencers” badafite ubumenyi cyangwa ubunyamwuga mu byo bamamaza. Aya mategeko ari gutekerezwaho aje mu gihe icyo gihugu gikomeje guhura n’ibibazo by’amakuru atizewe, kwamamaza kuyobya abantu, ndetse n’ibicuruzwa byamamazwa n’abantu badafite ubumenyi buhagije. Hari impungenge ko bamwe mu…

Soma inkuru yose

PSG yatsinze Bayern Munchen mu mukino w’amateka w’ibitego bishyushye muri ½ cya Champions League

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 28 Mata 2026, ryasize amateka mashya mu rugamba rwo guhatanira igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League). Mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri wabereye kuri Parc des Princes, ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yatsinze Bayern Munchen ibitego 5-4, mu mukino wari…

Soma inkuru yose

Uko wakoresha telefone neza utabangamiye umubano hagati yawe na mugenzi wawe

Mu buzima bwa none, telefone ngendanwa zabaye igikoresho cy’ingenzi mu itumanaho no mu mirimo ya buri munsi. Ariko nubwo zifite akamaro kanini, hari aho zishobora kugira ingaruka mbi ku mibanire y’abantu, cyane cyane ku bashakanye cyangwa abakundana. Iyo Telefone zitakoreshejwe neza, zishobora guhinduka inkomoko y’ibibazo aho kuba igikoresho cy’iterambere. Ikibazo cya mbere kigaragara ni uko…

Soma inkuru yose

Botswana: Ubushakashatsi ku ikoranabuhanga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ryifashisha ubwenge buhangano burarimbanyije

Ikigo cy’ubucukuzi cyitwa Botswana Minerals cyatangiye gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ryitwa ubwenge buhangano (AI) rifatanyije n’uburyo busanzwe bwa siyansi y’ubutare, mu rwego rwo kwihutisha no kunoza ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro mu gace ka Ngamiland. Ibi bikorwa bigamije kugabanya igihe bisaba kumenya aho amabuye aherereye no kongera ukuri mu gufata ibyemezo byo gucukura. Ubushakashatsi buri gukorerwa mu…

Soma inkuru yose

Uko uruganda rukora imodoka ‘Chery’ rwakuze rukagera ku rwego mpuzamahanga mu gukora imodoka

Uruganda Chery ni imwe mu nganda zikomeye zikora imodoka ku Isi, rwatangiye ibikorwa byarwo ku wa 8 Mutarama 1997. Rushingiye kuri Leta y’u Bushinwa, rukorera mu Mujyi wa Wuhu mu Ntara ya Anhui. Ubuyobozi bw’uru ruganda buyobowe na Yin Tongyue, mu gihe mu bayobozi bakuru harimo na Xu Hui wagize uruhare mu biganiro byerekeye gahunda…

Soma inkuru yose

Instant Payments: Impamvu Abaguzi Bagikangwa n’Ikoranabuhanga Ryihuta mu Kwishyura

Isi y’imari ikomeje guhinduka mu muvuduko ukabije bitewe n’ikoranabuhanga ryo kwishyura ako kanya, rizwi mu rurimi rw’icyongereza nka “Instant Payments”. Raporo nshya yakozwe n’ikigo PYMNTS (ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi cyibanda ku bukungu n’uburyo bwo kwishyura) ku bufatanye na Ingo Payments (ikigo cy’ikoranabuhanga muri Amerika cyibanda ku kohereza amafaranga mu buryo bwihuse), igaragaza ko hari ikinyuranyo hagati…

Soma inkuru yose

Mu Rwanda: Havumbuwe Porogaramu isubiza neza ibibazo byose mu Kinyarwanda nyacyo

Mu gihe Isi ikomeje kuyogozwa n’impinduramatwara z’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence), Abanyarwanda akenshi basigaye inyuma kubera inzitizi z’ururimi. Iki ni cyo kigero cyateye itsinda ry’inzobere eshanu z’Abanyarwanda gukora ‘Ejochat’, urubuga rwa mbere rw’ubwenge buhangano rwashyiriweho korohereza abavuga Ikinyarwanda guhangana ku isoko ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga. Ubusanzwe, iyo ukoresheje imbuga nka ChatGPT, Gemini cyangwa Claude mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ubona…

Soma inkuru yose

Li-Fi: Ejo hazaza ha internet ikoreshwa n’urumuri

Mu gihe isi imaze kumenyera internet ya Wi-Fi ikoreshwa mu ngo, ku mashuri, mu biro, hari ikoranabuhanga rishya riri kuvugisha benshi amangambo: Li-Fi (Light Fidelity). Iri koranabuhanga rikoresha urumuri (light) aho gukoresha imiraba ya radio (radio waves) nka Wi-Fi, rikaba rishobora guhindura uburyo abantu bagerwaho na internet. Li-Fi yatangiye kuvugwa cyane nyuma y’ubushakashatsi bwakorewe muri…

Soma inkuru yose

Ejo hazaza h’ubwikorezi: Imodoka zitagira abashoferi zigiye guhindura isi

Isi iri mu mpinduramatwara ikomeye aho ikoranabuhanga rya “Artificial Intelligence” (AI) ririmo gusimbura umuntu mu gutwara ibinyabiziga. Izi modoka zitagira abashoferi (autonomous vehicles) ntabwo zikiri inkuru no kugaragara mu mafilime gusa, ahubwo ni ukuri kwamaze kugera mu mihanda y’imijyi ikomeye nka Phoenix na San Francisco muri Amerika, binyuze mu bigo nka Waymo na Tesla. Kimwe…

Soma inkuru yose

Agaseke: Urubuga rwa Mbere mu Rwanda Rufasha Abanyempano Kwinjiza Amafaranga

Niba uri umuhanzi (Content Creator) mu Rwanda haba mu gusetsa, kuririmba, kwigisha, gukora ibiganiro by’amajwi (Podcasts), cyangwa uri umuntu ufite abagukurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga, usobanukiwe neza imvune, umwanya, n’imbaraga bisaba mu rugendo rwo kubaka izina no kuzamura umubare w’abantu bagukurikira. Ariko se, guhindura uko gukundwa n’izo “likes” mo amafaranga afatika ajya kuri konti yawe…

Soma inkuru yose

Kenya imaze kuza imbere muri Afurika mu gukoresha ikoranabuhanga rya AI

Raporo nshya yakozwe n’ikigo Zoho ku bufatanye na Arion Research, yagaragaje ko igihugu cya Kenya ari cyo kiyoboye ibindi bihugu byakoreweho ubushakashatsi muri Afurika mu gukoresha ikoranabuhanga rya “Artificial Intelligence” (AI). Imibare yerekana ko ibigo birenga 35% muri Kenya bimaze gushyira uyu muvuduko mu bikorwa byabyo bya buri munsi. Imyubakire y’ikoranabuhanga n’ishoramari Iyi raporo yiswe…

Soma inkuru yose

InnoPower Africa na Luma Learn bagiye kugeza inyigisho za AI ku rubyiruko rwinshi muri Afurika

Ikigo InnoPower Africa cyatangaje ubufatanye bukomeye n’urubuga rw’inyigisho rwa Luma Learn, bugamije koroshya uburyo urubyiruko rwa Afurika rwigamo ikoranabuhanga rya “Artificial Intelligence” (AI) n’ubundi bumenyi mu by’ikoranabuhanga rigezweho. Ubu bufatanye buje gukemura ibibazo bikunze kubera inzitizi abashaka kwiga ikoranabuhanga, birimo: igiciro gihanitse cy’amasomo, aho umuntu aherereye (aho atuye), ndetse n’ikibazo cyo kutabona amahirwe yo guhugurwa…

Soma inkuru yose

Kaminuza ya Wits yamuritse uburyo bushya bw’ikoranabuhanga rya AI mu muziki wa Afurika

Ku itariki ya 16 Mata, muri Kaminuza ya Witwatersrand (Wits) i Johannesburg, habereye ibirori bidasanzwe byahuje abanyamuziki n’abahanga mu by’ikoranabuhanga (AI). Intego yari imwe: kwerekana uko ikoranabuhanga rigezweho ryakwifashishwa mu kubungabunga no guteza imbere umuziki gakondo wa Afurika. Iri murikagurisha ryitabiriwe n’amakipe atano aturutse mu bihugu bitandukanye birimo Afurika y’Epfo, Ghana, Cameroon, Kenya, n’Isi yopiya….

Soma inkuru yose

Ihangana rya Porogaramu z’ubwenge buhangano rikomeje guteza impaka

Mu gihe isi ikomeje gutera imbere ku muvuduko w’ikoranabuhanga ridasanzwe, by’umwihariko mu bwenge buhangano (AI), ninako hakomeza kugaragara impinduka zikomeye mu buryo abantu bakora kandi batekerezamo. Uyu munsi, AI ntikiri ikintu gishya gusa, ahubwo yahindutse igikoresho cy’ingenzi mu buzima bwa buri munsi. Ibi byatumye havuka Porogaramu za AI nyinshi kandi zitandukanye, ndetse n’ibigo bikomeye bitangira…

Soma inkuru yose

Netflix yashyize hanze porogaramu nshya “Netflix Playground” igenewe abana bato

Sosiyete itanga serivisi zo kureba filime n’ibiganiro kuri internet, Netflix, yatangaje ko yashyize hanze porogaramu nshya yitwa Netflix Playground, igamije gufasha abana bato kwidagadura binyuze mu mikino y’ikoranabuhanga. Iyi porogaramu yateguriwe by’umwihariko abana bafite imyaka umunani (8) n’abari munsi yayo. Igaragaza umwihariko wo gushyira imbere: Icyo itandukaniyeho n’izindi porogaramu Netflix Playground ije nk’igisubizo ku babyeyi…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa iby’ihangana rikomeye hagati ya Watsapp n’izindi mbuga nkoranyambaga

Mu myaka ya vuba ishize ndetse kugeza n’uyu munsi, urubuga rwa WhatsApp rwabaye kimwe mu bikoresho by’itumanaho bikunzwe cyane ku isi. Rwatangiye nk’uburyo bworoshye bwo kohereza ubutumwa bugufi, ariko uko imyaka yagiye ishira, rwagiye rwiyongera mu mikorere kugeza ubwo ruba igikoresho gikomeye gikoreshwa n’abantu babarirwa muri miliyari. Ariko uko WhatsApp yagiye itera imbere, ni ko…

Soma inkuru yose

Ubucuruzi bwo kuri Murandasi (E-commerce) Bukomeje Guhindura Isi

Ubucuruzi bwo kuri murandasi buzwi nka E-commerce bwazamutse ku rwego rudasanzwe, buhindura uburyo abantu bagura n’uko amasoko akora. Uyu munsi, umuntu ashobora kugura igicuruzwa ari mu rugo, akishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, kandi akakigezwaho mu gihe gito. E-commerce ishingiye ku ikoreshwa rya interineti mu kugurisha no kugura ibicuruzwa n serivisi. Imbuga n’amaporogaramu byifashishwa muri ubu bucuruzi byatumye…

Soma inkuru yose