Muhanga: Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye urubyiruko rw’abakorerabushake gukomeza kugira uruhare rugaragara mu gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano, ishimangira ko ari bamwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi mu kubaka igihugu gitekanye.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 05 Kamena 2026 mu bukangurambaga bwabereye kuri Muhanga Regional Stadium mu Karere ka Muhanga, bwahuje Polisi y’u Rwanda, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake hagamijwe gushimangira uruhare rwabo mu gukumira ibyaha no gutanga amakuru ku gihe.

Abitabiriye iki gikorwa baganirijwe ku kamaro ko kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, kwirinda ibikorwa bishobora kubakururira mu byaha no gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano mu gukumira ibikorwa bihungabanya ituze ry’abaturage.

Urubyiruko ruvuga ko ubufatanye bugabanya ibyaha

Bamwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bitabiriye ubu bukangurambaga bavuga ko ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda, inzego z’ibanze n’abaturage bukomeje gutanga umusaruro mu kugabanya ibyaha no guhindura imyumvire ya bamwe mu rubyiruko rwajyaga rwishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko.

Umugwaneza Kamanzi Solange, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake rwitabiriye iki gikorwa, yavuze ko amahugurwa n’ubukangurambaga bahabwa bibafasha gusobanukirwa neza uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano.

Yagize ati: “Turashimira Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zikomeje kutwubakira ubushobozi. Ubu bukangurambaga butuma urubyiruko rwinshi rusobanukirwa inshingano zarwo zo kubaka igihugu no kugira uruhare mu gukumira ibyaha. Tugomba gukoresha imbaraga zacu mu bikorwa byubaka igihugu aho kwishora mu bikorwa biduteza ibibazo.”

Musangwa Theoneste na we yavuze ko urubyiruko rukwiye kuba umusemburo w’impinduka nziza no gufasha bagenzi barwo kwirinda imyitwarire ishobora kubakururira mu byaha.

Polisi yasabye urubyiruko gutanga amakuru ku gihe

Mu butumwa yahaye urubyiruko, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga, SSP Sano Nkeramugaba, yasabye urubyiruko gukomeza kugira uruhare rufatika mu gukumira ibyaha binyuze mu gutanga amakuru ku gihe no kwirinda ibikorwa byose bishobora guhungabanya umutekano.

Yagize ati: “Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu kandi rufite uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza heza. Turarusaba gukomeza kuba intangarugero, kwirinda ibyaha no gukorana n’inzego zitandukanye mu kubikumira. Gutanga amakuru ku gihe ni imwe mu nzira zifasha gukumira ibyaha mbere y’uko biba.”

Yongeyeho ko urubyiruko rw’abakorerabushake ari bamwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi Polisi y’u Rwanda yishingikirizaho mu bikorwa byo kubungabunga umutekano no gukangurira abaturage kwirinda ibyaha.

Ubuyobozi bw’Akarere bushima uruhare rw’urubyiruko

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric, yavuze ko uruhare rw’urubyiruko mu bikorwa byo gukumira ibyaha ari ingenzi kuko rufasha kugera ku baturage benshi no gukemura ibibazo hakiri kare.

Yagaragaje ko ubukangurambaga nk’ubu bufasha urubyiruko gusobanukirwa neza inshingano zarwo no kugira uruhare muri gahunda za Leta zigamije iterambere n’umutekano by’abaturage.

Umutekano ni inshingano za buri wesePolisi y’u Rwanda ikomeje gushimangira ko umutekano ari inshingano za buri wese, isaba abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano binyuze mu gutanga amakuru ku gihe no kugira uruhare mu bikorwa byo gukumira ibyaha.

Ubu bukangurambaga buri mu bikorwa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo ikomeje gukora hagamijwe gukumira ibyaha, gushimangira ubufatanye n’abaturage no kubaka umutekano urambye mu muryango nyarwanda.

Umwanditsi: CYIZA Theogene

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *