Imipaka ya Rusizi yafunzwe by’agateganyo kubera Ebola

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko imipaka ya Rusizi I na Rusizi II ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafunzwe by’agateganyo mu rwego rwo gukumira no kurwanya icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri iki gihugu cy’igituranyi.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa 18 Gicurasi 2026, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage no gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo gikomeje guteza impungenge mu Burasirazuba bwa RDC.

Nubwo imipaka ifunzwe, ubuyobozi bwagaragaje ko hari ibyiciro by’abakomeje koroherezwa gutambuka birimo abanyeshuri, abakora ibikorwa by’ubutabazi (humanitarians), abatwara ibiribwa ndetse n’abaturage batashye iwabo.

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi no mu bice bihana imbibi na RDC bakomeje gusabwa gukaza ingamba zo kwirinda Ebola. Zirimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kwirinda gusuhuzanya hakoreshejwe intoki, ndetse no kugabanya ingendo zitari ngombwa cyane cyane izigana mu duce twagaragayemo iki cyorezo.

Ubuyobozi bwanasabye abaturage kujya bihutira kwegera kwa muganga igihe bagaragaje ibimenyetso bishobora guhuzwa na Ebola birimo umuriro mwinshi, kuribwa mu ngingo, kugira umunaniro ukabije cyangwa kuva amaraso.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho inzego z’ubuzima muri Afurika zitangaje ko Ebola yongeye kugaragara muri RDC, ibintu byatumye u Rwanda rukaza ingamba z’ubwirinzi ku mipaka yarwo.

Umwanditsi: CYIZA Theogene

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *