Mu bukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ubujura bw’amatungo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abakora mu mabagiro ndetse n’abaturage muri rusange kurushaho kugira uruhare mu guhangana n’iki kibazo, hibandwa cyane ku kugenzura ibyangombwa by’amatungo mbere yo kubagwa.
Inzego zitandukanye n’abakora mu mabagiro yo mu Karere ka Ruhango, bibukijwe gukomeza ubufatanye mu guhangana n’ubujura bw’amatungo bushobora kunyura mu mabagiro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo,CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko hari igihe amatungo ashobora kwibwa akajyanwa kubagirwa mu mabagiro, ashimangira ko abakorayo bafite uruhare rukomeye mu kubikumira.
Ati:“ Byagaragaye ko mu mabagiro ari hamwe mu hashobora kugana amatungo yibwe,abakorera mu mabagiro turarabibutsa uruhare rwabo mu gukumira no guhagarika ubujura bw’amatungo bagenzura ibyangombwa no gukorana n’inzego z’itandukanye mu guhangana n’icyo kibazo.’’

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, SSP B. Kagenza, yasabye abaturage n’abakora mu mabagiro kutemera kubaga itungo ritagira ibyangombwa byemewe, agaragaza ko ibi ari imwe mu nzira zifasha kurwanya ubujura.
Ati“Turakangurira abaturage n’abakora mu mabagiro kujya basaba ibyangombwa by’amatungo yabo mbere yo kuyabaga. Ibi ni ingenzi mu gukumira ubujura no kurinda ko inyama z’amatungo zibwe zigera ku isoko,kuko aho bijya bigaragara abazana ku mabagiro amatungo yibwe ndetse n’abayazaniwe bakayabaga, Gusa aba bose haba hari ibihano bibateganyirijwe nukubyirinda.”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho myiza, Alphonsine Mukangenzi, yavuze ko hari igihe amabagiro ashobora kwakira amatungo yibwe mu gihe igenzura ritakozwe neza, asaba abakorayo kurushaho kwitwararika ndetse akanavuga ko nk’ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye n’izindi nzego byahagurukiwe..
Ati:“Ku mabagiro hari igihe hashobora kwakirwa amatungo yibwe. Ni ngombwa ko abakorayo basuzuma neza ibyangombwa by’amatungo bagiye kubaga kuko kutabyubahiriza bishobora kubakururira ibihano biteganywa n’amategeko,”
Umuyobozi w’ibagiro ry’Akarere ka Ruhango Mbaga Daniel , yavuze ko harubwo ahanini usanga nubwo amatungo asabirwa ibyangombwa mbere yo kuyabaga,wasangaga hari n’aza adafite ibyangomwa.

Ubu bukangurambaga bugamije kubasobanurira no kwirinda ubujura bw’amatungo bugiye kubafasha kurandura burundu ubujura bw’amatungo.
Ati:’“Hari abaza bashaka kubaga amatungo badafite ibyangombwa cyangwa bafite ibitujuje ibisabwa.
Twe nk’abakora mu ibagiro twiyemeje gukaza igenzura no gutanga amakuru igihe tubonye ibintu bidakurikije amategeko,Turashimira Polisi n’izindi nzego zaduhaye ubu bukangurambaga.”
Polisi y’u Rwanda ishishikariza abaturage gufatanya n’inzego zitandukanye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe.















