Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo impanga zashyingiranwaga n’impanga mu bukwe bumwe.
Taiwo Oguntoye na Kehinde Oguntoye, impanga z’abasore zikomoka muri Nigeria, zashyingiranywe n’impanga z’abakobwa zitwa Taiwo Adediran na Kehinde Adediran, mu bukwe budasanzwe bwabereye icyarimwe mu Mujyi wa Ibadan, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria. Nubwo mu bwoko bw’Aba-Yoruba kubyara impanga ari ibintu bisanzwe kandi bifatwa nk’umugisha, ni gake cyane usanga impanga zishyingiranwa n’izindi mpanga. Ibi…
