Impamvu Abaganga Bashishikariza Abantu Gukora Imyitozo Ngororamubiri .

Ubuzima bwa benshi buri guhinduka bitewe nakazi dukora umunsi ku munsi. Muri iki gihe isi iragenda ihinduka cyane, aho abantu benshi bamara amasaha menshi bicaye ku kazi, imbere ya mudasobwa cyangwa telefone, ibintu abahanga bavuga ko biri mu bituma indwara zitandura ziyongera umunsi ku wundi. Abaganga n’inzobere mu buzima bagaragaza ko gukora imyitozo ngororamubiri ari…

Soma inkuru yose

Ise: Indwara y’uruhu ifata benshi ariko ikaba ivurwa igakira

Indwara y’ise ni imwe mu ndwara z’uruhu zikunze kwibasira abantu benshi, cyane cyane ahantu hashyuha cyangwa ku bantu bakunda kubira ibyuya byinshi. Nubwo bamwe bayitiranya n’izindi ndwara z’uruhu, ise iterwa n’agakoko ko mu bwoko bw’imiyege (fungi) gashobora kwiyongera ku ruhu kakarutera guhindura ibara. Ise ni iki? Ise ni indwara y’uruhu iterwa n’udukoko duto twitwa Malassezia…

Soma inkuru yose

Menya indwara zitandukanye zifata ‘Prostate’ n’uburyo wakwirinda

Iyo havuzwe ijambo “Prostate”, abantu benshi bahita batekereza kanseri, nyamara abaganga bavuga ko kanseri ari imwe gusa mu ndwara nyinshi zishobora gufata uru rugingo rw’umubiri w’umugabo. Prostate ni urugingo rujyanye n’imyororokere y’abagabo, ruherereye munsi y’uruhago rw’inkari. Rukora amatembabuzi afasha intangangabo kubaho no gukora neza. Abahanga mu buvuzi bavuga ko uko umugabo agenda akura, ari na…

Soma inkuru yose

Impamvu zituma umuntu ahorana stress atazi impamvu yazo

Hari abantu benshi bavuga ko bahorana guhangayika cyangwa stress, nyamara iyo ubabajije ikibazo kibibatera bakabura icyo bavuga. Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko stress itava gusa ku bibazo bikomeye umuntu aba ahanganye na byo, ahubwo ishobora guterwa n’imibereho ya buri munsi, uburyo umuntu atekereza, ndetse n’imihindagurikire y’ubuzima. Guhora utekereza cyane Imwe mu mpamvu zikunze…

Soma inkuru yose

Abahanga baraburira ababyeyi ku ngaruka z’isukari nyinshi ku bana

Mu gihe abana benshi bakomeje gukunda ibiryo n’ibinyobwa birimo isukari nyinshi, inzobere mu by’imirire n’ubuzima ziravuga ko gukabiriza isukari bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo, zirimo indwara z’umwijima, diyabete, umubyibuho ukabije ndetse n’ibibazo by’imikorere y’ubwonko. Abahanga bavuga ko nubwo isukari ikenerwa n’umubiri mu rugero runaka, kuyikoresha bikabije cyane cyane ku bana bishobora guteza ibibazo…

Soma inkuru yose

OMS yashyize hanze imibare igaragaza uko kanseri yica abana benshi mu bihugu bikennye.

Mu rwego rw’inshingano zayo zo gukurikirana uko kanseri y’abana ihagaze ku Isi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryakoze ku nshuro ya mbere imibare igaragaza amahirwe yo kurokoka ku bana bafite kanseri. Iyo mibare igereranya ibihugu byose igaragaza ijanisha ry’abana bafite imyaka 0 kugeza kuri 14 n’ingimbi n’abangavu bafite imyaka 15 kugeza kuri 19…

Soma inkuru yose

RAB yatangiye gukurikirana abaveterineri bakingira ikibaba abarya amatungo yipfushije

Rwanda Agriculture and Animal Resources Development Board (RAB) yatangaje ko igiye gufatira ibihano bikomeye abaveterineri bagira uruhare mu gushuka abaturage cyangwa kubakingira ikibaba bakarya amatungo yipfushije, ibintu bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ibi byagarutsweho ku wa 8 Gicurasi 2026, ubwo i Kigali hasozwaga amahugurwa y’iminsi itatu yahuje abaveterineri 98 baturutse mu turere twose tw’u…

Soma inkuru yose

Viagra Ishobora Kugabanya Ibyago bya Glaucoma Itera Ubuhumyi

Ubushakashatsi bushya bwakozwe na University of Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko imiti yifashishwa mu kongera akanyabugabo, nka Viagra, ishobora kugira uruhare mu kurinda abagabo indwara ya glaucoma ishobora gutera ubuhumyi. Abashakashatsi bakurikiranye abagabo ibihumbi 74 bafite imyaka irenga 40 mu gihe cy’imyaka itatu. Muri bo, abarenga ibihumbi 41 bakoreshaga iyi miti…

Soma inkuru yose

Kuki kunywa amazi bihabwa agaciro gake kandi ari yo nkingi y’ubuzima?

Amazi ni cyo kinyobwa cya mbere gifasha ubuzima bw’umuntu gukomeza gukora neza, ariko abantu benshi bayafata nk’ikintu gisanzwe. Hari abamara amasaha menshi cyangwa umunsi wose batanywa amazi ahagije, bamwe bakavuga basetsa ko bazayanywa “barohamye gusa”, nyamara umubiri w’umuntu ubaho kubera amazi. Abahanga mu buzima bavuga ko hagati ya 55% na 60% by’umubiri w’umuntu mukuru bigizwe…

Soma inkuru yose

Batatu bamaze guhitanwa na Hantavirus yagaragaye mu bwato bw’ubukerarugendo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, World Health Organization (WHO), ryakajije ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Hantavirus cyagaragaye ku bwato bunini butwara ba mukerarugendo bwa MV Hondius, nyuma y’uko abantu umunani bakekwaho kwandura, batatu muri bo bakaba bamaze kwitaba Imana. Iki cyorezo cyateje impungenge kubera ko cyatewe n’ubwoko bwa virusi bwa Andes virus, buzwiho kuba…

Soma inkuru yose

Ibyafasha igitsina gore kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bigira uruhare mu mubano mwiza hagati y’abashakanye. Bityo iyo ubu bushake bugabanutse, bishobora gutera impungenge cyangwa kutumvikana hagati y’abakundana. Abahanga mu buzima bagaragaza ko kugabanuka k’ubushake ku bagore akenshi bidaterwa gusa n’impamvu z’umubiri, ahubwo ko bishobora guterwa n’ubuzima bwa buri munsi, imitekerereze cyangwa ibibazo byo mu muryango….

Soma inkuru yose

Uko wagabanya n’uko wakirinda ikirungurira mu buryo bworoshye

Indwara y’ikirungurira ni ikibazo gikunze kubangamira abantu benshi, cyane cyane nyuma yo kurya cyangwa igihe baryamye. Akenshi umuntu yumva ibintu bishyushye cyangwa bisharira bizamuka mu muhogo, rimwe na rimwe bikamurya mu gatuza cyangwa bikamutera kutamererwa neza. Abaganga bavuga ko ikirungurira giterwa n’uko aside yo mu gifu izamuka ikagera mu muhogo, ibintu bizwi nka acid reflux….

Soma inkuru yose

Urukingo rwa Malaria rwagabanyije impfu z’abana muri Afurika – Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bushya kandi bwizewe bwashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru cya siyansi cya The Lancet, bwemeje ko urukingo rwa Malaria rwa RTS,S rwagize uruhare rukomeye mu kugabanya impfu z’abana mu bihugu bya mbere byatangiye kurutanga muri Afurika. Mu gihe cy’imyaka ine, ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura umwana umwe mu bana umunani bapfaga bazize Malaria yarokowe mu bana bari…

Soma inkuru yose

Uburyo bwo kwipima inda ukoresheje ibikoresho byo mu rugo: Ese birizewe?

Hari abantu benshi bakoresha uburyo bwabo bwihariye mu rugo bashaka kumenya niba batwite mbere yo kujya kwa muganga cyangwa gukoresha ‘test de grossesse’. Aho bamwe bifashisha ibikoresho bisanzwe birimo umuti w’amenyo, isukari, isabune cyangwa vinaigre, bavuga ko bishobora kubereka niba batwite. Gusa abaganga n’inzobere mu buzima bagaragaza ko ubu buryo budafite gihamya ya siyansi ibwemeza,…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa ibimenyetso simusiga byakwereka ko uri kugira isukari nyinshi mu mubiri

Isukari ni kimwe mu bintu umubiri ukenera kugira ngo ubashe kubona imbaraga no gukora neza. Iboneka mu biribwa byinshi birimo imbuto, ibinyampeke, imitobe ndetse n’ibindi biribwa bitunganyirizwa mu nganda. Nubwo isukari ari ingenzi, kuyirya mu buryo bukabije bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu. Mu myaka yashize, abahanga mu by’imirire n’ubuzima bakomeje kugaragaza ko abantu…

Soma inkuru yose

Dore ingaruka ushobora guhura na zo mu gihe wirengagije gusinzira bihagije

Gusinzira ni kimwe mu bintu abantu benshi badaha agaciro cyane, nyamara ni ingenzi nk’uko kurya no kunywa amazi ari ingenzi ku mubiri. Hari abantu bakunda kuvuga bati “kuryama si akazi”, abandi bakajya bamara amajoro bareba filimi, bakora akazi cyangwa bari ku mbuga nkoranyambaga, bibwira ko gusinzira atari ikibazo gikomeye. Ariko se byagenda bite uramutse uretse…

Soma inkuru yose

Sex toys” mu nzira zo gusimbura abantu mu buriri?

Isi irimo kwinjira mu gihe cy’impinduramatwara mu myumvire ku mibIsionano mpuzabitsina, aho ibikoresho byifashishwa mu gushimisha mu buryo bw’ibanga bizwi nka ‘sex toys’ biri kugenda byifashishwa na benshi, by’umwihariko urubyiruko, abagore n’abagabo batandukanye. Ntabwo naje gukangurira abantu kubikoresha munyumve neza, ahubwo ni uko akariho kavugwa! Ubusanzwe, ibi bikoresho byari bimenyerewe cyane mu bihugu byateye imbere…

Soma inkuru yose

Uburyo telefoni igutera umuhangayiko n’uko wawugabanya

Mu buzima bwa buri munsi, telefoni zigendanwa zimaze kuba igikoresho cy’ingenzi ku bantu benshi. Kuko zibafasha mu itumanaho, mu kazi, mu myigire, my myidagaduro n’ahandi hatandukanye henshi hatuma ikomeza kubabera iy’ingenzi cyane. Icyakora, uko ikoreshwa ryazo rikomeza kwiyongera, ninako hagenda hagaragara ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, zirimo umuhangayiko uterwa n’ubutumwa buhora bwinjira muri telefoni…

Soma inkuru yose

Kanseri Ntikiri Indwara y’Abakuze Gusa: Uko Iri Kwibasira Urubyiruko

Mu gihe kanseri yari isanzwe ifatwa nk’indwara yibasira cyane abantu bakuze, ubushakashatsi bushya burerekana ko iri no kwiyongera mu rubyiruko, ibintu bikomeje gutera impungenge ku rwego mpuzamahanga. Ubwiyongere bwa kanseri zitandukanye Abashakashatsi bagaragaje ko hari ubwoko bwinshi bwa kanseri bukomeje kwiyongera, burimo: Ndetse n’iyibasira imyanya myibarukiro Muri izo, kanseri yo mu mara n’iy’ibere ni zo…

Soma inkuru yose
Uwishema

Uwishema yahembwe n’umuryango ukomeye wo muri Amerika wita ku ndwara zifata ubwonko

Umushakashatsi w’Umunyarwanda mu bijyanye n’indwara z’ubwonko n’imyakura, Dr. Olivier Uwishema, yegukanye igihembo gikomeye cy’ubushakashatsi cyatanzwe n’Umuryango wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uteza imbere ubuvuzi bw’ubwonko n’imyakura uzwi nka ‘American Academy of Neurology: AAN’. AAN yashinzwe mu 1948. Ni umuryango ukomeye mu bijyanye no guteza imbere ubuvuzi bw’imyakura n’ubwonko ku Isi. Mu 2023 AAN…

Soma inkuru yose