Kenya yatangaje ko inzoga zayo zaciwe mu Rwanda zujuje ubuziranenge

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko inzoga eshanu zo muri icyo gihugu zaciwe kugurishwa ku isoko ry’u Rwanda zari zujuje ubuziranenge, nyuma y’uko hagaragaye impungenge ku bipimo byazo. Nk’uko Ukweli Times yabitangaje, Kenya Bureau of Standards (KEBS) yatangaje ko inzoga eshanu zo muri Kenya ziherutse guhagarikwa mu Rwanda, zirimo: Kenya King Gin, Safari Gin, na Gilbey’s…

Soma inkuru yose

Mbere wari uziko kwitera parfum bishobora kw’angiza uruhu rwawe? Sobanukirwa

Parfum ni kimwe mu bikoresho abantu benshi bakoresha buri munsi kugira ngo bagire impumuro nziza. Hari abayitera ku maboko, mu kwaha, ku ijosi ndetse no ku bindi bice by’umubiri. Ariko kuyitera ku ruhu kenshi bishobora gutera ibibazo ku bantu bafite uruhu rworoshye cyangwa abagirwaho ingaruka n’ibinyabutabire bigize izo mpumuro. Parfum ntabwo igizwe n’impumuro gusa. Akenshi…

Soma inkuru yose

Ese angine itera ubugumba ku bahungu? Sobanukirwa ibyo muganga yagaragaje ukuri ku ngaruka zayo

Kuva kera hakunze kumvikana imvugo ivuga ko umwana w’umuhungu urwaye ‘angine’ kandi ntavurwe neza ashobora kuzagira ubugumba cyangwa uburemba mu gihe azaba amaze gukura. Icyakora, inzobere mu ndwara zo mu muhogo, mu mazuru, mu matwi no mu ijosi, Dr. Kamaliza Marie Aimée ukora mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), yasobanuye ko iyi myumvire atari…

Soma inkuru yose

Kuki urukundo rwa mbere rutibagirana? Ubushakashatsi bugaragaza ibanga ryarwo

  Hari abantu benshi bavuga ko igihe gihita kigatuma umuntu yibagirwa byinshi byamubayeho. Ariko ku bijyanye n’urukundo rwa mbere, si ko bigenda kuri bose. Hari abamara imyaka myinshi batandukanye n’uwo bakundanye bwa mbere, ariko bakomeza kwibuka ibihe bagiranye nk’aho byabaye ejo. Ubushakashatsi bw’umushakashatsi Catherine Lovey bugaragaza ko urukundo rwa mbere rushobora kugira umwanya wihariye mu…

Soma inkuru yose

Waruzi ko mu ndimu habamo Vitamin C ishobora kugira uruhare mu kurwanya kanseri ?

Abashakashatsi bakomeje gukora ubushakashatsi ku buryo Vitamin C ishobora kugira uruhare mu kuvura cyangwa gufasha mu kuvura kanseri, ariko kandi bakemeza ko iyi vitamine idakwiye gufatwa nk’umuti ushobora gukiza kanseri mu buryo bworoshye. Vitamin C, izwi kandi nka ascorbic acid, ni intungamubiri umubiri ukenera kugira ngo ukore neza. Ifasha mu bikorwa bitandukanye birimo kurinda uturemangingo…

Soma inkuru yose

Ku Munsi Mpuzamahanga w’Amavangingo: Ubushakashatsi bwagaragaje ko 47% by’abakozi bo muri Amerika bakora imibonano mpuzabitsina mu masaha y’akazi

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri cy’abakozi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko bigeze gukora imibonano mpuzabitsina mu masaha y’akazi. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byatangajwe ku wa 31 Nyakanga 2026, ku Munsi Mpuzamahanga w’Amavangingo, bigaragaza ko 47% by’abakozi bakora kuva mu gitondo kugeza nimugoroba bemeye ko bigeze gukora imibonano mpuzabitsina…

Soma inkuru yose

Kwikinisha kenshi: Ibintu 5 bishobora kubaho ku mubiri no ku mitekerereze yawe 

Kwikinisha ni kimwe mu bikorwa bijyanye n’imyororokere bikunze kuganirwaho cyane, ariko abantu benshi bakabikora cyangwa bakabitekerezaho batabasha kubiganiraho mu bwisanzure kubera ipfunwe cyangwa imyumvire itandukanye igihari. Abahanga mu buzima bavuga ko kwikinisha ubwabyo atari indwara, ariko iyo bihindutse ingeso ikabije cyangwa bigatuma umuntu atakaza ubushobozi bwo kugenzura imyitwarire ye, bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe…

Soma inkuru yose

Kubura ubushake cyangwa kurangiza vuba: Ikibazo gishobora kugira ingaruka ku mibanire y’abashakanye

Mu buzima bw’abashakanye, ibiganiro byinshi bikunze kwibanda ku rukundo, kubahana no gufashanya mu buzima bwa buri munsi. Ariko hari n’ibindi bibazo bigira uruhare runini mu mikorere y’urugo, nubwo akenshi bitavugwa cyane kubera ipfunwe cyangwa gutinya gucibwa urubanza. Muri ibyo harimo ibibazo bijyanye no kubura ubushake cyangwa kurangiza vuba mu gihe cy’amabanga y’abashakanye, ikibazo bamwe mu…

Soma inkuru yose

Beterave: Ikiribwa gifasha umwijima, umutima n’ikorwa ry’amaraso mu mubiri

Beterave iri mu biribwa bikomeje kwitabwaho n’abahanga mu by’imirire kubera intungamubiri nyinshi iyifashamo kurinda indwara zitandukanye. Uretse kuba ikoreshwa mu mitobe n’amasalade, beterave ifasha umubiri kugumana ubuzima bwiza bw’umutima, umwijima ndetse ikagira uruhare mu ikorwa ry’amaraso. Beterave ni uruboga rukungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zirimo potassium, fer, vitamin A, vitamin B-6 ndetse n’ibinyabutabire bizwi nka antioxydants….

Soma inkuru yose

Impamvu 10 zikwiye gutuma mu mafunguro yawe hadakwiye kuburamo inyanya!

Inyanya ni kimwe mu biribwa bikoreshwa cyane mu gutegura amafunguro mu Rwanda no hirya no hino ku Isi. Uzisanga mu masosi, salade, isupu n’andi mafunguro menshi, ariko akenshi abantu bazifata nk’ibirungo gusa, ntibamenye ko ari isoko ikomeye y’intungamubiri zifasha umubiri gukora neza. Abahanga mu by’imirire bagaragaza ko inyanya zikungahaye kuri vitamine A, vitamine C, vitamine…

Soma inkuru yose

Abaganga bakoze amateka babaga umwana akiri mu nda ya nyina

Mu ntambwe nshya yatewe mu buvuzi bw’abana bataravuka, abaganga bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babaze umwana akiri mu nda ya nyina kugira ngo bakosore ikibazo gikomeye cyari cyugarije ubuzima bwe mbere y’uko avuka. Uyu mwana witwa Theo, ubu ufite amezi atanu y’amavuko, ameze neza nyuma y’iki gikorwa cy’ubuvuzi cyakozwe nyina, Maisie Savage, ukomoka…

Soma inkuru yose

WHO Yaburiye Abanywa Inzoga: Ethanol Ishobora Guteza Indwara Zirenga 200

Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) bugaragaza ko ethanol, ikinyabutabire gisindisha kiboneka mu nzoga, ari kimwe mu bitera indwara nyinshi zidakira ndetse kigira uruhare mu rupfu rw’abantu barenga miliyoni 2.6 buri mwaka. Ibi bituma inzoga zikomeza kuba ikibazo gikomeye ku buzima rusange ku Isi. Nubwo inzoga zinyobwa n’abantu benshi mu rwego rw’imyidagaduro cyangwa…

Soma inkuru yose

Ese koko ubusirimu bukwiye kubuza umubyeyi konsa umwana we? Sobanukirwa!

Mu gihe isi ikomeje gushora imbaraga mu guteza imbere ubuzima bw’abana, haracyari bamwe mu babyeyi batonsa abana babo uko bikwiye kubera imyumvire itandukanye. Muri yo harimo abumva ko konsa bishobora kwangiza isura nziza y’amabere cyangwa bikabatesha ubwiza, bityo bagahitamo kutonsa cyangwa bakonsa igihe gito cyane. Abahanga mu buzima bavuga ko iyo myumvire idafite ishingiro, kuko…

Soma inkuru yose

Abanyarwanda basuzumisha ubuzima biyongereye bava kuri 45% bagera kuri 73,9%

Kuwa 30 Nyakanga 2026, Banki ya Kigali (BK) yatangije gahunda yiswe BK Wellness Festival 2026, igamije guteza imbere ubuzima bwiza bw’abakozi bayo n’Abanyarwanda muri rusange. Iyi gahunda igamije gushyigikira ingamba za Leta zo guteza imbere ubuzima no gukumira indwara, by’umwihariko indwara zitandura zikomeje kwiyongera mu Rwanda no ku Isi. Mu muhango wo kuyitangiza, Umuyobozi w’Ishami…

Soma inkuru yose

Ibintu bitanu ukwiye gukora kugira ngo ukomeze kubungabunga ubuzima bwiza bw’umwijima wawe

Ku wa 28 Nyakanga hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara ya Hepatite, hagamijwe gukangurira abantu kumenya iyi ndwara no gufata ingamba zo kuyirinda. Hepatite ni indwara yibasira umwijima, ishobora kuwangiza bikomeye ndetse ikaba yanatera kanseri y’umwijima iyo itavuwe kare. Uyu munsi wahariwe kandi kuzirikana uruhare rwa Dr. Baruch Blumberg, umuhanga wavumbuye virusi ya Hepatite B,…

Soma inkuru yose

MINALOC yasabye abazategura ibirori kujya babanza kubimenyesha ubuyobozi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye abaturage bose bifuza gutegura ibirori mu ngo zabo kujya babanza kubimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo bubafashe kugenzura ko amafunguro n’ibinyobwa bizatangwa byujuje ubuziranenge, bityo hirindwe ibibazo bishobora gushyira ubuzima bw’ababyitabira mu kaga. Yabitangaje ku wa 25 Nyakanga 2026 ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Kamonyi mu Muganda…

Soma inkuru yose

Vitiligo si uburozi cyangwa SIDA: Dore ukuri ku ndwara y’amabara ku ruhu n’uko ivurwa

Indwara y’amabara ku ruhu izwi nka Vitiligo ni imwe mu ndwara zikunze gutera impinduka ku ruhu, ariko igakomeza kwibasirwa n’imyumvire itari yo. Hari abayihuza no kunywa inzoga zikomeye, abandi bakavuga ko ari ikimenyetso cya SIDA cyangwa uburozi, nyamara abaganga bavuga ko ibyo byose nta shingiro bifite. Nubwo Vitiligo idashyira ubuzima bw’umuntu mu kaga nk’izindi ndwara…

Soma inkuru yose

Déjà vu ni iki? Dore impamvu ushobora kumva ibintu biri kuba warigeze kubibona

Hari igihe umuntu aba ageze ahantu, akumva amagambo cyangwa akabona ibintu maze akumva ko atari ubwa mbere abibonye, nubwo yaba azi neza ko atigeze ahagera cyangwa ngo ahure n’icyo kibazo mbere. Icyo cyiyumviro kizwi nka déjà vu, kikaba ari kimwe mu bintu bikomeje gutera amatsiko abahanga mu mitekerereze n’imikorere y’ubwonko. Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko hafi…

Soma inkuru yose

Mu gihe utwite, Dore ibimenyetso byerekana ko uri hafi kubyara

Gutwita ni urugendo rwihariye rusaba kwitabwaho kuva ku munsi wa mbere kugeza igihe umwana avukiye. Mu byumweru bya nyuma by’inda, umubiri w’umubyeyi utangira gukora impinduka zitandukanye zigaragaza ko igihe cyo kwibaruka cyegereje. Gusa kubera ko ibimenyetso bimwe bisa n’ibisanzwe bibaho mu gihe cyo gutwita, hari ababyeyi benshi, cyane cyane abatwite bwa mbere, bagorwa no kumenya…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa akamaro k’ubuki ku buzima n’ibyo ukwiye kwitondera

Ubuki ni kimwe mu biribwa kamere bimaze ibinyejana byinshi bikoreshwa n’abantu mu mafunguro no mu buvuzi gakondo. Mu bice byinshi by’isi, bwakoreshejwe mu gufasha kuvura ibikomere, kugabanya inkorora no kongerera umubiri imbaraga. Nubwo ubuki bufite inyungu zitandukanye zemejwe n’ubushakashatsi, inzobere zishimangira ko butagomba gufatwa nk’umuti usimbura ubuvuzi bwemewe, cyane cyane ku ndwara zikomeye. Inyungu z’ubuki…

Soma inkuru yose

MINISANTE Yifashishije AI na Telemedicine Mu Kuzamura Ireme rya Serivisi z’Ubuvuzi

Urwego rwo kubungabunga ubuzima mu Rwanda rwongeye gutera intambwe ikomeye mu gukoresha ubuhanga n’ikoranabuhanga mu kurokora ubuzima bw’abarwayi. Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangije ku mugaragaro ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya ‘Telemedicine’ ryongerewe ubushobozi n’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI), gahunda igamije kugabanya mu buryo bwimbitse imfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka, no kuzamura ireme rya serivisi z’ubuvuzi haba mu…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa umumaro uhambaye wa “Tangawizi” ku buzima bwa muntu

Tangawizi ni kimwe mu bimera bimaze imyaka myinshi bikoreshwa nk’ibirungo ndetse n’umuti gakondo mu bihugu byinshi ku Isi. Gusa kandi uretse kongerera amafunguro uburyohe, ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko ifite intungamubiri n’ibinyabutabire bifasha umubiri guhangana n’indwara zitandukanye. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Umuti Health, tangawizi ikungahaye ku binyabutabire bizwi nka gingerols, bifite ubushobozi bwo kugabanya uburibwe, kurwanya uburozi…

Soma inkuru yose

Abahanga Batangaje Amasaha Nyayo Ukwiye Gusinzira Buri Joro Bitewe n’Imyaka Ufite

Gusinzira ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigira uruhare rukomeye mu mibereho n’ubuzima bwiza bw’umuntu. Nubwo abantu benshi bafata ibitotsi nk’igihe cyo kuruhuka gusa, mu by’ukuri ni igihe umubiri n’ubwonko bikora imirimo ikomeye yo kwisana, kubika amakuru mashya no kongera imbaraga zikoreshwa umunsi ku wundi. Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko kubura ibitotsi bihagije bishobora kugira ingaruka…

Soma inkuru yose

Dore ibanga utari uzi ryihishe mu kunywa “Kawa” ihagije ku buzima

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko kunywa ikawa mu rugero bishobora kugira uruhare mu kurinda ubuzima bw’umutima no kugabanya ibyago byo kurwara zimwe mu ndwara zidakira. Abahanga bakavuga ko kunywa ibikombe bitanu bya kawa ku munsi bishobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima zirimo; diyabete yo mu bwoko bwa kabiri ndetse n’indwara z’ubwonko, ariko banaburira ko kunywa…

Soma inkuru yose

Uko wakemura ibibazo byo kurangiza vuba n’ubushake buke mu mibonano mpuzabitsina

Abagabo benshi bahura n’ibibazo byo kurangiza vuba, kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa izindi mbogamizi zifitanye isano n’ubuzima bw’imyororokere. Nubwo bishobora gutera ipfunwe no kugira ingaruka ku mubano w’abashakanye, abaganga bagaragaza ko byinshi muri ibi bibazo bishobora kuvurwa cyangwa kugabanywa iyo umuntu yisuzumishije hakiri kare. Kurangiza vuba, kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse…

Soma inkuru yose

U Rwanda na Afurika biracyafite urugendo mu gutanga ubuvuzi bugabanya ububabare.

U Rwanda rumaze igihe rushyira imbaraga mu kubaka urwego rw’ubuzima rufasha abaturage bose kubona serivisi zibafitiye akamaro. Binyuze muri gahunda y’ubwishingizi bw’ubuzima, imikorere y’abajyanama b’ubuzima n’ikwirakwizwa rya serivisi z’ingenzi mu gihugu hose, rwabaye urugero rwiza rw’ibishoboka ku bindi bihugu byinshi bya Afurika. Nubwo bimeze bityo, ubuvuzi bwo kugabanya ububabare (palliative care) buracyafite urugendo rurerure kugira…

Soma inkuru yose

Abantu 5,500 bapfa buri mwaka bazize itabi mu Rwanda: Dore intambwe 10 zagufasha kurireka burundu

Mu gihe Isi yizihije Umunsi Mpuzamahanga wo Kureka Itabi, inzobere mu buzima zongeye kwibutsa ko guhagarika kurikoresha ari imwe mu ntambwe zikomeye umuntu yafata mu kurengera ubuzima bwe. Nubwo kubireka bitoroshye kuri bamwe, ubushakashatsi bugaragaza ko bishoboka iyo umuntu afashe icyemezo, akagira gahunda ihamye kandi akabona ubufasha bukwiye. Buri mwaka ku wa 31 Gicurasi, Isi…

Soma inkuru yose

Ibimenyetso 8 by’indwara z’umutima ku bana ababyeyi badakwiye kwirengagiza

Indwara z’umutima zikunze gufatwa nk’izibasira abantu bakuru, nyamara n’abana na bo zishobora kubibasira, ndetse hari abazivukana. Abaganga bagaragaza ko iyo zimenyekanye hakiri kare, abana benshi bashobora kuvurwa bagakira, bityo bagakura neza nk’abandi. Ibi byagarutsweho na Dr. Rusingiza Emmanuel, inzobere mu kuvura indwara z’umutima zifata abana mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), mu kiganiro cyatambutse…

Soma inkuru yose

Hamenyekanye icyateye indwara y’impiswi zikabije yibasiye Abanyamerika.

Ikigo gishinzwe gukumira no kurwanya indwara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CDC) cyatangaje ko cyamaze kumenya icyateye icyorezo cy’indwara y’impiswi cyibasiye abaturage benshi muri iki gihugu. Iperereza ryakozwe ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe umutekano w’ibiribwa n’imiti (FDA) ryagaragaje ko iyi ndwara yatewe n’agakoko kitwa Cyclospora, kabonetse muri salade zatangirwaga muri restaurant za Taco Bell. Abashinzwe…

Soma inkuru yose

Ebola nta gahenge itanga muri RDC, abanduye barenga 2.180.

Icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo gikomeje gukwirakwira ku muvuduko uteye impungenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu Ntara ya Ituri ifatwa nk’izingiro ryacyo. Minisiteri y’Ubuzima muri RDC yatangaje ko kugeza kuwa 17 Nyakanga 2026, abantu 2.181 bamaze kwemezwa ko banduye Ebola, barimo 864 bamaze guhitanwa na yo, mu gihe…

Soma inkuru yose

RDC iracyahanganye n’icyorezo cya Ebola kimaze kwica abarenga 820.

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko kugeza kuwa 15 Nyakanga 2026, abantu 2.124 bamaze kwemezwa ko banduye Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, mu gihe 828 muri bo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo. Intara ya Ituri ni yo ikomeje kugaragaramo umubare munini w’abanduye kurusha izindi ntara enye iki cyorezo cyagezemo, nubwo ubuyobozi…

Soma inkuru yose

Wigeze Wibaza Impamvu Imibu Iruma Abantu Bamwe Kurusha Abandi? Dore Ibisobanuro Bitangwa na Siyansi

Abantu benshi bajya bibaza impamvu hari abo imibu ihora iruma cyane, mu gihe abandi baba bicaye iruhande rwabo ntihagire n’umwe uyibakoraho. Hari n’abavuga ko bafite “amaraso aryoshye”, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko si amaraso aba akurura imibu, ahubwo ari uburyo umubiri w’umuntu usohora ibimenyetso bitandukanye. Imibu y’ingore ni yo iruma abantu kuko iba ikeneye poroteyine ziboneka…

Soma inkuru yose

Kugona Bishobora Kuba Ikimenyetso cy’Indwara Ikomeye Ishobora Kuguhitana Utabizi

Abantu benshi bafata kugona nk’ikibazo gisanzwe kibangamira abo basangira uburiri kubera urusaku. Hari n’abatekereza ko ari ikimenyetso cy’uko umuntu asinziriye cyane. Icyakora, abaganga bagaragaza ko hari igihe kugona biba ari ikimenyetso cy’indwara ikomeye ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu, cyane cyane iyo itavuwe hakiri kare. Inzobere mu kuvura indwara zo mu buhumekero mu Bitaro…

Soma inkuru yose

Abadepite b’u Bufaransa batoye bashyigikira uburenganzira bwo guhuhura abarwayi barembye.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yemeje kuwa Gatatu umushinga w’itegeko uzemerera abantu bakuru bafite indwara zidakira kandi zitavurwa gusaba ubufasha bwo kurangiza ubuzima bwabo mu buryo bwemewe n’amategeko. Iri tegeko rifatwa nk’intambwe ikomeye mu mpaka n’ibiganiro bimaze imyaka myinshi bibera mu Bufaransa ku burenganzira bw’abarwayi bafite uburwayi bukomeye bwo kwifatira icyemezo ku iherezo ry’ubuzima bwabo….

Soma inkuru yose

Imihango Myinshi Ishobora Kuba Ikimenyetso cy’Indwara Ikomeye Abagore Batinda Gutahura

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko hari abagore bashobora kumara imyaka igera kuri 16 batamenye ko bafite indwara zifitanye isano no kuva amaraso, bitewe n’uko ibimenyetso byazo bikunze kwitirirwa kugira imihango myinshi isanzwe. Ibi bituma bamwe batinda kubona ubuvuzi bukwiye kandi bakabaho bafite ikibazo gishobora kubashyira mu kaga iyo kitamenyekanye hakiri kare. Indwara zo kuva amaraso mu…

Soma inkuru yose

Ese Kwemerera Umwana Kureba TV Amasaha Abiri Nyuma y’Ishuri Bishobora Kuba Ari Uburere Bwiza? Sobanukirwa

Mu gihe hari inama nyinshi zigirwa ababyeyi zibasaba kugabanya igihe abana bamara imbere ya televiziyo cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, abahanga mu mitekerereze y’abana bavuga ko uburere bwiza butagomba gushingira ku mategeko amwe akurikizwa kuri buri muryango. Ahubwo bugomba kuzirikana imiterere yihariye y’umwana n’ibyo akeneye. Ibi ni byo byagarutsweho mu nyandiko yasohotse ku wa 15 Nyakanga…

Soma inkuru yose

Vitiligo: Ibyo Ukwiriye Kumenya Ku Ndwara Y’Amabara Ku Ruhu N’Uko Ivurwa

Vitiligo, izwi kandi nk’indwara y’amabara ku ruhu, ni imwe mu ndwara zifata uruhu zikunze gutera ipfunwe kubera amakuru atari yo akunze kuyivugwaho. Abahanga mu buzima bavuga ko iyi ndwara idaterwa n’umwanda, uburozi cyangwa izindi myizerere ikunze kuvugwa, ahubwo ko ari ikibazo cy’uturemangingo dutanga ibara ry’uruhu. Inzobere mu kuvura indwara z’uruhu mu Bitaro bya Kaminuza bya…

Soma inkuru yose

NHIC Yakoresheje Ubwenge Buhangano na ‘e-Banguka’ mu Guhindura Urwego rw’Ubuzima

Ikigo cy’Igihugu Gikusanya Amakuru Ajyanye n’Ubuzima (NHIC) cyatsinze intambwe ikomeye mu mavugurura y’urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda, nyuma yo gutangaza ko ubu gifite ubushobozi bwo gukusanya amakuru afite ubuziranenge n’icyizere ku gipimo cya 90,1%. Ibi byatangarijwe mu nama yahuje ibihugu byo muri Afurika ku wa 13 Nyakanga 2026, aho n’u Rwanda rwagaragaje ko ubu buryo bushya…

Soma inkuru yose

Wari Uzi ko Umugore Ashobora Kwihagarika Ahagaze? Menya Agakoresho Kabimufasha

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutanga ibisubizo ku bibazo bitandukanye abantu bahura na byo mu buzima bwa buri munsi, hari ibikoresho bishya bikomeje guhindura uburyo ibikorwa bisanzwe bikorwa. Kimwe muri byo ni Female Urination Device (FUD), agakoresho kagenewe gufasha abagore n’abakobwa kwihagarika bahagaze aho kwicara. Nubwo aka gakoresho kataramenyekana cyane mu Rwanda, mu bihugu byinshi kamaze…

Soma inkuru yose

Ikibazo cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge gikomeje guhangayikisha Leta y’u Rwanda

Ikibazo cy’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye bitujuje ubuziranenge gikomeje kuba kimwe mu bibazo bihangayikishije inzego z’ubuyobozi mu Rwanda, nyuma y’uko hagaragaye abantu benshi bagize ibibazo by’ubuzima ndetse n’abapfuye bazize kubinywa. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko bitangaje kubona bamwe mu baturage bagikomeza kunywa inzoga zizwiho kuba zishobora guteza ibibazo, harimo n’izifite amazina ateye ubwoba nka “Dundubwonko”….

Soma inkuru yose

RBC: Ubwandu bwa Virusi itera Sida mu bagabo baryamana bahuje ibitsina buri kuri 5.8%

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina bakomeje kuba mu byiciro byugarijwe cyane na Virusi itera Sida mu Rwanda, aho ubushakashatsi bwacyo bugaragaza ko ubwandu muri iki cyiciro buri ku gipimo cya 5.8%. Amakuru ya RBC agaragaza kandi ko umubare w’abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina wiyongereye uva ku bihumbi 18…

Soma inkuru yose

U Rwanda Rugiye Gutangiza Serivisi ya ‘Gériatrie’ Yo Kwita ku Bageze mu Zabukuru

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje gahunda nshya igamije guteza imbere ubuzima bw’abageze mu zabukuru, aho bagiye kujya bahabwa serivisi z’ubuvuzi zibagenewe by’umwihariko ndetse bakigishwa uburyo bwo kubaho ubuzima buzira umuze no gukomeza kugira imbaraga nubwo imyaka yaba yiyongereye. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ubwo yagezaga ibisobanuro ku Nteko Ishinga Amategeko ku wa 9…

Soma inkuru yose