CYIZA Theogene

Professional Writer & Knowledge Enthusiast Creating meaningful content that informs and inspires. 📞 +250 791 972 215 ✉️ cyizatheogene777@gmail.com

Mu Buyapani: Hari kwigwa uburyo bwo gukumira abadafite icyemezo mu byo bamamaza ku mbuga nkoranyambaga

Mu Buyapani hatangiye kuvugwa cyane umushinga w’amategeko mashya ugamije kugenzura no kugabanya ibikorwa by’abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga biyita “influencers” badafite ubumenyi cyangwa ubunyamwuga mu byo bamamaza. Aya mategeko ari gutekerezwaho aje mu gihe icyo gihugu gikomeje guhura n’ibibazo by’amakuru atizewe, kwamamaza kuyobya abantu, ndetse n’ibicuruzwa byamamazwa n’abantu badafite ubumenyi buhagije. Hari impungenge ko bamwe mu…

Soma inkuru yose

Rwanda: Urubyiruko rwahagurukiye guhindura isura y’imiturire mu Mujyi wa Kigali binyuze mu mushinga ‘Sahara Residence’

Uko bwije n’uko bukeye, umuvuduko w’iterambere ry’u Mujyi wa Kigali ukomeza gutangaza benshi, cyane cyane binyuze mu nyubako z’imiturirwa zikomeza kuzamurwa mu bice bitandukanye. Gusa, nubwo kenshi imishinga nk’iyi yagiye iharirwa abashoramari bamaze igihe mu mupira w’ubucuruzi cyangwa abanyamahanga bafite imari itubutse, ubu isura yatangiye guhinduka. Mu buryo bugaragarira amaso, urubyiruko rw’u Rwanda rwatangiye gukura…

Soma inkuru yose

Mu Rwanda: Havumbuwe Porogaramu isubiza neza ibibazo byose mu Kinyarwanda nyacyo

Mu gihe Isi ikomeje kuyogozwa n’impinduramatwara z’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence), Abanyarwanda akenshi basigaye inyuma kubera inzitizi z’ururimi. Iki ni cyo kigero cyateye itsinda ry’inzobere eshanu z’Abanyarwanda gukora ‘Ejochat’, urubuga rwa mbere rw’ubwenge buhangano rwashyiriweho korohereza abavuga Ikinyarwanda guhangana ku isoko ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga. Ubusanzwe, iyo ukoresheje imbuga nka ChatGPT, Gemini cyangwa Claude mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ubona…

Soma inkuru yose

Agaseke: Urubuga rwa Mbere mu Rwanda Rufasha Abanyempano Kwinjiza Amafaranga

Niba uri umuhanzi (Content Creator) mu Rwanda haba mu gusetsa, kuririmba, kwigisha, gukora ibiganiro by’amajwi (Podcasts), cyangwa uri umuntu ufite abagukurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga, usobanukiwe neza imvune, umwanya, n’imbaraga bisaba mu rugendo rwo kubaka izina no kuzamura umubare w’abantu bagukurikira. Ariko se, guhindura uko gukundwa n’izo “likes” mo amafaranga afatika ajya kuri konti yawe…

Soma inkuru yose

Kenya imaze kuza imbere muri Afurika mu gukoresha ikoranabuhanga rya AI

Raporo nshya yakozwe n’ikigo Zoho ku bufatanye na Arion Research, yagaragaje ko igihugu cya Kenya ari cyo kiyoboye ibindi bihugu byakoreweho ubushakashatsi muri Afurika mu gukoresha ikoranabuhanga rya “Artificial Intelligence” (AI). Imibare yerekana ko ibigo birenga 35% muri Kenya bimaze gushyira uyu muvuduko mu bikorwa byabyo bya buri munsi. Imyubakire y’ikoranabuhanga n’ishoramari Iyi raporo yiswe…

Soma inkuru yose

InnoPower Africa na Luma Learn bagiye kugeza inyigisho za AI ku rubyiruko rwinshi muri Afurika

Ikigo InnoPower Africa cyatangaje ubufatanye bukomeye n’urubuga rw’inyigisho rwa Luma Learn, bugamije koroshya uburyo urubyiruko rwa Afurika rwigamo ikoranabuhanga rya “Artificial Intelligence” (AI) n’ubundi bumenyi mu by’ikoranabuhanga rigezweho. Ubu bufatanye buje gukemura ibibazo bikunze kubera inzitizi abashaka kwiga ikoranabuhanga, birimo: igiciro gihanitse cy’amasomo, aho umuntu aherereye (aho atuye), ndetse n’ikibazo cyo kutabona amahirwe yo guhugurwa…

Soma inkuru yose

Kaminuza ya Wits yamuritse uburyo bushya bw’ikoranabuhanga rya AI mu muziki wa Afurika

Ku itariki ya 16 Mata, muri Kaminuza ya Witwatersrand (Wits) i Johannesburg, habereye ibirori bidasanzwe byahuje abanyamuziki n’abahanga mu by’ikoranabuhanga (AI). Intego yari imwe: kwerekana uko ikoranabuhanga rigezweho ryakwifashishwa mu kubungabunga no guteza imbere umuziki gakondo wa Afurika. Iri murikagurisha ryitabiriwe n’amakipe atano aturutse mu bihugu bitandukanye birimo Afurika y’Epfo, Ghana, Cameroon, Kenya, n’Isi yopiya….

Soma inkuru yose

Uburyo 4 bw’ingenzi bwo kurinda amakuru yawe bwite kwinjirirwa

Muri iki gihe isi iri mu ikoranabuhanga, abantu benshi bakoresha internet mu buzima bwa buri munsi nko kohereza amafaranga, kuganira, kubika inyandiko, gukora ubucuruzi no kwiga. Ibi bituma amakuru bwite yacu aba afite agaciro gakomeye cyane. Ariko kandi, uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere ni nako abajura bo kuri internet bagenda bashaka uburyo bwo kwiba ayo…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa igare “Bugatti Factor One” rihenze cyane rifite agaciro ka miliyoni zirenga 34 Frw

Mu gihe isi ikomeje gutera imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu ngendo n’ubwikorezi, uruganda rukora amagare rwa Factor Bikes rwifatanyije n’uruganda rukora imodoka zihenze cyane rwa Bugatti, bamurika igare ridasanzwe ryiswe Bugatti Factor One, rifite agaciro ka 23,599$, asaga miliyoni 34 z’amafaranga y’u Rwanda. Iri gare ryamuritswe ku mugaragaro muri Werurwe 2026, rikaba ari kimwe…

Soma inkuru yose

Netflix yashyize hanze porogaramu nshya “Netflix Playground” igenewe abana bato

Sosiyete itanga serivisi zo kureba filime n’ibiganiro kuri internet, Netflix, yatangaje ko yashyize hanze porogaramu nshya yitwa Netflix Playground, igamije gufasha abana bato kwidagadura binyuze mu mikino y’ikoranabuhanga. Iyi porogaramu yateguriwe by’umwihariko abana bafite imyaka umunani (8) n’abari munsi yayo. Igaragaza umwihariko wo gushyira imbere: Icyo itandukaniyeho n’izindi porogaramu Netflix Playground ije nk’igisubizo ku babyeyi…

Soma inkuru yose

U Bugereki bwafashe icyemezo cyo gukumira abana bari munsi y’imyaka 15 ku mbuga nkoranyambaga

Guverinoma y’u Bugereki yatangaje gahunda nshya igamije kurinda abana bato ingaruka ziterwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga, aho guhera tariki ya 1 Mutarama 2027 abana bose bari munsi y’imyaka 15 bazaba babujijwe kuzikoresha. Iyi gahunda iri mu mushinga w’itegeko riteganyijwe gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, rikaba rifite intego nyamukuru yo kurwanya ibibazo bigenda byiyongera byibasira…

Soma inkuru yose

Uburyo bwizewe bwagufasha guhaha wifashishije ikoranabuhanga

Ikoranabuhanga rimaze guhindura ubuzima bwa buri munsi, rihindura uburyo abantu baganira, bakora, biga ndetse banahahirana. Muri iki gihe, abantu benshi bagura imyenda, ibikoresho byo mu rugo, telefoni, ibiribwa n’ibindi banyuze kuri internet bakoresheje telefoni cyangwa mudasobwa, bigatuma batagomba kujya ku isoko cyangwa mu maduka kure. Nubwo guhaha hifashishijwe murandasi (internet) byoroshye kandi byihuse, bifite n’ingaruka…

Soma inkuru yose

Ibintu 5 utari uzi ugomba kwirinda bishobora kwangiza telefone yawe n’uburyo bwo kubyirinda

Muri iki gihe ikoranabuhanga rimaze gufata indi ntera, aho telefone ngendanwa zabaye igikoresho cy’ingenzi mu buzima bwa buri munsi. Tuzikoresha: mu itumanaho, kwiga, gukora ubucuruzi n’ibindi byinshi cyane. Nyamara, nubwo ari ingenzi gutyo, hari imyitwarire myinshi ikunze kugaragara mu ikoreshwa ryazo ituma zangirika vuba cyangwa zikabura ubudahangarwa, ari nayo mpamvu muri iyi nyandiko naguteguriye ibintu…

Soma inkuru yose

Dr Habumuremyi ashimangira ko urubyiruko rugomba guhanga udushya mu ikoranabuhanga mu guteza imbere u Rwanda

Dr Habumuremyi Pierre Damien, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kandi ubu uri akaba ari mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye (REAF), yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda ndetse na Afurika muri rusange rufite amahirwe akomeye yo guteza imbere igihugu binyuze mu ikoranabuhanga ririmo ubwenge buhangano (AI). Yabigarutseho mu gikorwa cyiswe “Tech Forward Live”, cyateguwe na kaminuza…

Soma inkuru yose

Uburyo 7 bwo kurinda abana mu gihe bakoresha Ikoranabuhanga

Mu gihe abana bakoresha ikoranabuhanga, baba bari mu kaga k’ihungabana rishobora guterwa n’iterabwoba ryo kuri murandasi, ihohoterwa, cyangwa kubona amakuru atabateganyirijwe. Nk’abarezi cyangwa ababyeyi, kugira ubumenyi buhagije ku byo abana bakorera ku ikoranabuhanga ni ingenzi kugira ngo barinde umutekano wabo. Dore uburyo 7 bw’ingenzi bwo kurinda abana igihe bakoresha ikoranabuhanga: 1. Shyiraho Imbuga Zigenwe Abana…

Soma inkuru yose

OpenAI yahagaritse Adult Mode muri Porogaramu ya ChatGPT

Ikigo gikora ikoranabuhanga rya ChatGPT, OpenAI, cyafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo gahunda ikora mu buryo bwiswe “Adult Mode” cyangwa “Erotic mode” muri ChatGPT. Ubu buryo bwari bugenewe abantu bakuze gusa, bukemerera ibiganiro birimo ibintu by’abantu bakuru byari bisanzwe bibujijwe muri ChatGPT. Iyi gahunda yari yatangiye kuvugwa mu 2025, aho ubuyobozi bwa OpenAI bwavugaga ko bushaka…

Soma inkuru yose

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo Yerekana Ubufatanye n’Ibigo Byigenga mu Guhanga Imirimo Binyuze mu Ikoranabuhanga

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yagaragaje ubushake bwo gukorana n’ibigo byigenga bifite ubushobozi bwo guhanga imirimo, by’umwihariko binyuze mu ikoranabuhanga rihuza abashaka akazi n’abatanga akazi. Ubu bufatanye bugamije guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri, koroshya kubona akazi, ndetse no gufasha abakozi kubona amahirwe akwiye kandi mu buryo bwihuse. Uyu murongo w’akazi wagarutsweho na Musonera Abdou, Umuyobozi ushinzwe…

Soma inkuru yose

Bamwe mu rubyiruko rukorera ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ari inzira iganisha ku iterambere

Urubyiruko rurenga 1,000 rukoresha umuyoboro nka YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga, rwibumbiye mu itsinda ryitwa: Smart250 Academy, rutangaza ko rufata imbuga nkoranyambaga nk’inzira ikomeye izarufasha kugera ku iterambere no ku nzozi zarwo z’ahazaza. Aba basore n’inkumi bavuga ko nubwo imbuga nkoranyambaga zikunze kuvugwaho byinshi, bo bahisemo kuzibyaza umusaruro mu buryo bwiza, birinda kuzikoresha mu buryo bwangiza…

Soma inkuru yose

Inama 5 z’Ingenzi zo Kurinda Umutekano wawe kuri WhatsApp

Mu gihe WhatsApp ikoreshwa n’abantu benshi ku isi yose, buri munsi abantu bagirana ibiganiro, bagasangira amafoto, amashusho, n’amakuru yihariye cyangwa y’ibanga. Ni yo mpamvu umutekano w’iyi porogaramu ari ingenzi cyane. Abagizi ba nabi ku ikoranabuhanga bakunze kugerageza kwinjirira konti z’abantu kugira ngo babone amakuru yihariye cyangwa bagire ibyo babikoresha nabi. Kugira ngo wirinde iyi myitwarire,…

Soma inkuru yose

Mu buyapani hakozwe imashini nshya ikarabya umuntu mu minota 15 gusa

Mu isi yihuta aho buri munota ufite agaciro, abantu barushaho gushaka uburyo bwo gukora ibintu vuba kandi neza, harimo no kwita ku isuku yabo. Ubuyapani, igihugu kizwi ku udushya n’ikoranabuhanga rihanitse, cyongeye kugaragaza ubushobozi buhambaye mu guhanga igikoresho gishya gishobora guhindura burundu uburyo abantu basukura imibiri yabo. Iyo mashini yiswe Mirai Ningen Sentakuki, yakozwe na…

Soma inkuru yose

Ibigo by’itumanaho muri Afurika bigiye kuzana telefone zigezweho ku giciro cyo hasi mu bihugu birimo n’u Rwanda

Ibigo bitandukanye by’itumanaho bikorera muri Afurika byatangaje gahunda nshya igamije gufasha abaturage batunze make kubona telefone zigezweho, izo telefone zikaba zigomba kugurwa ku giciro kitarenze Amadolari 40 (hafi Frw 58.183). Iyi gahunda izatangirwa mu bihugu bitandatu bya Afurika, birimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Nigeria, Tanzania, na Uganda, hagamijwe gukemura ikibazo cy’abantu…

Soma inkuru yose

Digital Trust Seal: Ikirango cyongera icyizere ku bakorera ubucuruzi kuri internet

Mu gihe ubucuruzi n’itangwa rya serivisi bikorwa hifashishijwe internet bikomeje kwiyongera mu Rwanda no ku isi, icyizere n’umutekano w’amakuru bikomeje kuba ingenzi. Ni muri urwo rwego hashyizweho ikirango cya Digital Trust Seal, gihabwa ibigo byujuje ibisabwa mu mutekano n’ubuziranenge bw’ikoranabuhanga bakoresha.Inkuru nyamukuru Digital Trust Seal ni iki ? Digital Trust Seal ni ikirango mpuzamahanga gihabwa…

Soma inkuru yose

Apple iri gutegura Siri nshya izajya ikoresha ubwenge buhangano

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Apple kiri gutegura gushyira ahagaragara verisiyo nshya ya Siri izakora nk’umufasha ukoresha ubwenge buhangano (Artificial Intelligence). Iyi verisiyo nshya izatuma Siri ishobora kuganira n’abayikoresha mu buryo busa n’ikiganiro gisanzwe, ikoresheje ijwi cyangwa inyandiko. Biteganyijwe ko Apple izerekana Siri nshya ku wa 8 Kamena mu nama mpuzamahanga y’abakora porogaramu ya Apple izwi nka…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwiyemeje kuba igicumbi cya AI muri Afurika

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye gutangira gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye igamije guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI), hagamijwe guhindura u Rwanda igicumbi cy’iri koranabuhanga muri Afurika, cyane cyane mu nzego z’ubuzima, uburezi n’ubuhinzi. Ibi bikorwa bizashyigikirwa n’inkunga itangwa n’umuryangoBill & Melinda Gates Foundationwatangaje ko uzafasha muri iyi gahunda igamije guteza imbere ikoreshwa…

Soma inkuru yose

Banki Nkuru zo muri Afurika zahuriye i Kigali ziga ku hazaza h’ifaranga n’uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga

I Kigali habereye inama ihuje abayobozi ba Banki Nkuru z’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, igamije kuganira ku buryo bwo kunoza uburyo bwo kwishyurana hagati y’ibihugu hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no kongera ubufatanye mu rwego rw’imari. Iyi nama yateguwe ku bufatanye na International Monetary Fund (IMF), ihuriza hamwe abayobozi ba za Banki Nkuru…

Soma inkuru yose

Inkuru ya Eugene Torres Yerekana Ingaruka Zo Kwishingikiriza Kuri ChatGPT

Umugabo yahishuye inkuru itangaje kandi iteye agahinda aho yavuze ko ChatGPT yigeze kumushuka ngo ashobora kuguruka aramutse asimbutse ku nyubako y’amagorofa 19 nyuma yo gutandukana n’umukunzi we.Ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence (AI) ririmo kwifashishwa n’abantu babarwa muri za miliyoni ku isi hose mu bikorwa byabo bya buri munsi nko gukora emails, gutegura ingendo, gusuzuma inyandiko no…

Soma inkuru yose

Uko GS Karambi Yahindutse Isoko y’Uburezi Bufite Ireme muri Nyamasheke

Mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Karambi, Haravugwa ishuri rya GS Karambi rizwi nk’ Urwunge rw’amashuri abanza n’ayisumbuye rwa Mutagatifu Dominiko Saviyo (Group Scoraile St Dominique Savio De Karambi) rikomeje kwandika amateka adasanzwe mu rwego rw’uburezi, aho hari n’abavuga ko ari hafi ya ntaho wasanga ibindi bigo by’amashuri nk’iryo mu Rwanda. Iri shuri rigaragaza…

Soma inkuru yose

Chancen International mu Rwanda: Uburyo bushya bwo guteza imbere uburezi binyuze muri Income Share Agreements (ISA)

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwo mu miryango ikennye kubona uburezi bufite ireme, hatangiye gukorera mu Rwanda umuryango Chancen International. Uyu muryango wihariye mu gutanga ubufasha bushingiye ku bwumvikane bwitwa Income Share Agreement (ISA), aho umunyeshuri ashobora kwiga atabanje kwishyura amafaranga y’ishuri mbere, ahubwo akazishyura nyuma yo kurangiza no kubona akazi. Iyi gahunda izwi nka…

Soma inkuru yose

Dore uburyo watandukana burundu n’indwara y’umutwe udakira

Umutwe w’umuntu ni igice cy’ingenzi kiyobora ibindi bice byose by’umubiri. Bityo iyo umuntu ahorana indwara y’umutwe, usanga bituma n’izindi nshingano z’umubiri zidakora neza. Hari abantu bahorana iki kibazo kandi mu by’ukuri nta yindi ndwara igaragara bafite, nyamara abahanga mu buvuzi bavuga ko hari intandaro zitandukanye zituma abantu benshi bahura n’iki kibazo cyo kuribwa umutwe igihe…

Soma inkuru yose

Intambwe nshya mu ruganda rw’ubuhanzi: Ibarura rizagaragaza abahanzi n’impano nshya mu gihugu

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’Ishami rya LONI rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), yatangije umushinga witwa “Guha imbaraga Inganda ndangamuco mu Rwanda, hubakwa inzego zihamye”. Umushinga ufite intego nyamukuru yo guteza imbere uruganda ndangamuco n’ubuhanzi mu Rwanda binyuze mu: Kimwe mu bikorwa by’ingenzi bigize uyu mushinga ni ugukora ibarura…

Soma inkuru yose

Uko Imbuga Nkoranyambaga Zihindura Ubuzima bw’Abantu n’Imibanire yabo

Mu myaka 20 ishize, isi yahindutse mu buryo budasanzwe kubera imbuga nkoranyambaga. Ubu, hafi ya buri muntu wese uri munsi y’imyaka 35 usanga afite konti nibura kuri Facebook, WhatsApp, Instagram cyangwa TikTok. Mu Rwanda, nk’uko imibare ya RURA yabigaragaje mu 2024, abarenga miliyoni 4,5 bakoresha murandasi buri munsi. Iki kintu cyazanye inyungu nyinshi, kikoroshya ubucuruzi,…

Soma inkuru yose

Menya uturere 10 twambere tunini kurusha utundi mu Rwanda

Nyuma y’uko hari benshi bagiye bakunda kwibaza Akarere kaba gafite ubuso bunini mu Rwanda, bamwe bagiye bavuga Nyagatare, abandi n’abo bakavuga Kayonza. Urujijo rwagiye rugaragara no ku mbuga zimwe na zimwe za interineti, ari byo byatumye GATE OF WISE isuzuma amakuru aturuka mu nzego zemewe, harimo n’ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022. Ukurikije ubuso, Kayonza…

Soma inkuru yose

Muri Zambia: Abagabo babiri bakatiwe nyuma yo gushinjwa umugambi wo kuroga Perezida w’icyo gihugu.

Mu gihugu cya Zambia, Urukiko rwahamije abagabo babiri icyaha cyo kugerageza kwivugana Perezida Hakainde Hichilema bakoresheje uburozi, rubakatira igifungo cy’imyaka ibiri. Abakatiwe ni Leonard Phiri, umuturage wa Zambia, na Jasten Mabulesse Candunde, ukomoka muri Mozambique. Bombi bafashwe mu Ukuboza 2024 batunze ibintu bivugwaho kuba amarozi, birimo n’umurizo w’uruvu. Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bombi bari bahawe…

Soma inkuru yose

Nyarugenge: Inkuru y’urupfu rw’umusore bikekwako yiyahuye abitewe n’umukino w’akadege

Mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, hamenyekanye inkuru y’inshamugongo ubwo umurambo w’umugabo witwa: Turimumahoro Antoine, wari usanzwe ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto, wabonekaga muri ruhurura ya Mpazi. Amakuru dukesha abaturiye ako gace avuga ko nyakwigendera yaherukaga kubonwa ku wa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025, ari mu kabari akina umukino w’amahirwe…

Soma inkuru yose

Ibyo wamenya ku ruganda rw’icyayi rwa Gatare Tea Company Ltd

Muri iyi nyandiko naguteguriye isesengura ryuzuye ku ruganda rw’icyayi rwa Gatare Tea Company Ltd (Karambi-Nyamasheke), Nibanze ku mateka, imirima, umusaruro, inyungu ku bahinzi, imbogamizi n’ingamba z’iterambere ryerekeranye n’uru ruganda. Uruganda rwa Gatare Tea Company Ltd, ruherereye mu Murenge wa Karambi, mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’uburengerazuba bw’u Rwanda, rukaba ari kimwe mu bigo bikomeye…

Soma inkuru yose

Imyanya y’ibanga: Ese kuki itakiri ibanga muri iki gihe?

Mu gihe ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga byihutisha buri kimwe, imyanya y’ibanga yo yabaye nk’aho ari ibintu bisanzwe byo kugaragaza. Uyu niwo mwanya wo kwisuzuma ku ngaruka zabyo no kugaruka ku muco n’indangagaciro. Hari igihe imyanya y’ibanga yari ishingiro ry’icyubahiro n’ubwubahane. Aho kera ibintu bitaradogera, umuntu warangwa no kwifata no kubika amabanga ye yagiraga agaciro gakomeye mu…

Soma inkuru yose

Bugesera: Haravugwa inkuru mbi y’umusore wasanzwe mu cyumba yapfuye

Mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera, humvikanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umusore w’imyaka 24 witwa Baributsa Augiste, ukomoka mu Karere ka Nyamagabe. Uyu musore yasanzwe mu nzu ye yibanagamo wenyine yapfuye, aho bikekwa ko mu byamuhitanye harimo: uburwayi n’inzara, bitewe n’uko yari amaze igihe adafite akazi kandi adafite amikoro ahagije. Uko byamenyekanye Amakuru y’urupfu rwa…

Soma inkuru yose

Uko wahagarika burundu ikintu cyakugize Imbata

Menya uburyo bwo gucika ku ngeso zakugize imbata. Iyi nkuru irimo ingero zifatika, inama n’ubuhanga byagufasha gusubirana ubuzima n’iterambere. Mu buzima bwa buri munsi, usanga buri wese afite cyangwa yarigeze kugira ikintu runaka yibasira cyane, akagiha umwanya uhagije cyane kandi nta n’inyungu igaragara kimufitiye. Gusa kigakomeza kumwigenzurira kuko nyine yagihaye umutima n’amaraso bye. Bimwe mu…

Soma inkuru yose

Ese bigenda bite iyo umuntu arangije amashuri yisumbuye?

Nshuti yange, wowe warangije amashuri yisumbuye cyangwa wowe witegura kuyarangiza, mpa akanya gato katarengeje iminota 5 kugeza ku minota 10 nkuganirize. Kurangiza amashuri yisumbuye ni intambwe ikomeye mu buzima bw’umuntu. Ndetse benshi bumva ari igihe cyo gutangira inzira nshya, aho bamwe baba barangamiye gukomereza amashuri muri Kaminuza, abandi barangamiye akazi, abandi na bo bagashakisha ubundi…

Soma inkuru yose

UNHCR yohereje mu Rwanda Abanyarwanda barenga 280 bari barashimuswe na FDLR

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryafashije gutaha mu Rwanda Abanyarwanda 284, bari baragizwe imfungwa n’umutwe wa FDLR mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Aba baturage bari bamaze igihe mu nkambi y’agateganyo iherereye i Goma, nyuma yo gukurwa mu bice bitandukanye FDLR yari ibafungiye. Iki gikorwa cyo kubacyura gishingiye ku byemezo…

Soma inkuru yose

Waruziko kuryama amasaha macye bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu ?

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu by’ubuzima bwagaragaje ko gusinzira amasaha 7–9 mu ijoro ari ingenzi cyane ku buzima bw’umuntu. Gusa nubwo bimeze bityo, ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu benshi ku isi badasinzira bihagije, kandi bibagiraho ingaruka zikomeye mu mubiri n’ubwonko bwabo mu buryo butandukanye. Kuryama amasaha make adahagije bigira ingaruka nyinshi zirimo: Kudasinzira bihagije byongera ibyago byo…

Soma inkuru yose