CYIZA Theogene

Professional Writer & Knowledge Enthusiast Creating meaningful content that informs and inspires. 📞 +250 791 972 215 ✉️ cyizatheogene777@gmail.com

“Study Now, Pay Later” Ishobora Guhindura Ubuzima bw’Urubyiruko Rutabona Amafaranga yo Kwiga Kaminuza

Mu gihe mu Rwanda no mu bindi bihugu byinshi bya Afurika, ikibazo cy’amikoro macye gikomeje kubera imbogamizi urubyiruko rwinshi rufite inzozi zo gukomeza amashuri makuru. Hari abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bafite amanota meza, bafite ubushake bwo gukomeza kwiga, ariko bakabura ubushobozi bwo kubona amafaranga ya kaminuza. Ni ikibazo kimaze imyaka kigarukwaho cyane, aho bamwe mu…

Soma inkuru yose

Togo yakuyeho “Visa” ku Banyafurika bose mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza

Leta ya Togo yatangaje ko abaturage bose bakomoka mu bihugu bya Afurika batagikeneye visa kugira ngo binjire muri iki gihugu, mu cyemezo cyafashwe nk’intambwe ikomeye igamije guteza imbere ubumwe bwa Afurika no koroshya urujya n’uruza rw’abantu ku mugabane. Iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva ku wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026, kikaba cyashyizweho…

Soma inkuru yose

Nyanza: Hafashwe umugabo ukekwaho gucuruza inyama z’imbwa mu baturage

Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bwo mu Karere ka Nyanza zata muri yombi umugabo ukekwaho kubaga no gucuruza inyama z’imbwa mu baturage. Uyu mugabo witwa Banguwiha uzwi ku izina rya Mugoyi, afite imyaka 44 y’amavuko. Yafatiwe mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza, mu Mudugudu wa Kavumu. Amakuru yatangajwe n’abaturage avuga ko uyu mugabo yafashwe nyuma y’uko…

Soma inkuru yose

Imipaka ya Rusizi yafunzwe by’agateganyo kubera Ebola

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko imipaka ya Rusizi I na Rusizi II ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafunzwe by’agateganyo mu rwego rwo gukumira no kurwanya icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri iki gihugu cy’igituranyi. Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa 18 Gicurasi 2026, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage no…

Soma inkuru yose

Rubavu yashyizeho ingamba zikomeye nyuma y’icyorezo cya ‘Ebola’ kiri muri Goma

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko bwashyizeho ingamba zikomeye zigamije gukumira icyorezo cya Ebola nyuma y’uko hagaragaye abarwayi muri Goma no mubindi bice bimwe bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni imyanzuro yafatiwe mu nama yabaye kuri uyu wa 17 Gicurasi 2026, yahuje abayobozi bo ku rwego rw’Intara, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (Rwanda Biomedical Centre), ubuyobozi…

Soma inkuru yose

Imipaka ya Rubavu na Goma yafunzwe by’agateganyo kubera ‘Ebola’

Gisenyi–Goma yafunzwe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya “Ebora” Kiri kuvuza ubuhuha muri DRC. Kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Karere ka Rubavu District yafunzwe by’agateganyo kubera icyorezo cya Ebola gikomeje kugaragara muri RDC. Imipaka yafunzwe irimo…

Soma inkuru yose

Inkindi Aisha yavuze ukuri ku mubano we na M. Iréné nyuma y’itangazwa ry’ubukwe bwe

Mu gihe hari hashize imyaka myinshi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amakuru avuga ko Inkindi Aisha akundana na Murindahabi IrĂŠnĂŠ uzwi nka M. IrĂŠnĂŠ, uyu mukobwa yavuze ko nta rukundo rwigeze rubahuza ahubwo ko ari inshuti zisanzwe.Ibi bije nyuma y’uko M. IrĂŠnĂŠ atangaje ko ari mu myiteguro y’ubukwe bwe na Nishimwe Liliane, buzaba ku wa 15…

Soma inkuru yose

Imirwano ishingiye ku birombe yahitanye abantu i Lomami muri RDC

Imirwano ikomeye yabereye mu Ntara ya Lomami Province muri Democratic Republic of the Congo yahitanye abantu batanu, abandi benshi barakomereka ndetse inzu ziratwikwa. Aya makimbirane yabaye ku wa 15 Gicurasi 2026 hagati y’abaturage bo mu midugudu ya Bena Mukendi na Bena Mutaamba, iherereye muri Teritwari ya Ngandajika Territory. Aya makuru yatangajwe na Radio Okapi, yavuze…

Soma inkuru yose

M. Iréné yatangaje itariki y’ubukwe bwe na Nishimwe Liliane

Umunyamakuru akaba n’umushabitsi mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda, Murindahabi IrĂŠnĂŠ uzwi cyane nka M. IrĂŠnĂŠ, yatangaje ku mugaragaro itariki y’ubukwe bwe na Nishimwe Liliane bamaze igihe bakundana. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, M. IrĂŠnĂŠ yavuze ko bazasezerana ku wa 15 Kanama 2026, anaherekesha ubutumwa bwuje amarangamutima uyu mukobwa basangiye urukundo. Yagize ati: “Ndagukunda cyane.” Ubukwe butegerejwe n’abatari…

Soma inkuru yose

Lynda Priya yahishuye amayeri umugabo we yakoresheje kugira ngo amutsindire umutima

Umunyamakuru akaba n’umukinnyi wa filime w’icyatwa mu Rwanda, Lynda Priya, yanyuze mu nyanja y’urukundo maze ahishura amayeri n’uburyo umugabo we, Christian Irenge, yakoresheje ikoranabuhanga rishingiye ku kazi kugira ngo amwiyegereze kugeza bemeranije kurushinga. Mu kiganiro cyuje amarangamutima menshi cyatambutse ku muyoboro wa YouTube, Lynda yagaragaje ko urugendo rwabo rw’urukundo rutatangiye nk’uburyo busanzwe bw’abasore b’iki gihe,…

Soma inkuru yose

Aliko Dangote yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanga icyizere cy’ishoramari muri Afurika

Dangote yavuze ko Afurika ikeneye ishoramari rikomeye Umuherwe wo muri Nigeria, Aliko Dangote, yatangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika abona bifite amahirwe akomeye y’iterambere kandi bikwiye gushorwamo imari. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Norges Bank Investment Management, Nicolai Tangen, aho baganiriye ku iterambere rya Afurika n’uruhare rw’ishoramari mu kuzamura ubukungu…

Soma inkuru yose

Hatangijwe ikoranabuhanga rizafasha kubika no kwibuka amazina y’abazize Jenoside

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guha agaciro abazize ayo mahano, Aegis Trust yatangaje umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ugaragaza amazina y’abazize Jenoside mu buryo bwa 3D. Uyu mushinga wiswe: “Inkingi z’Amazina y’Abacu” wamuritswe ku wa 14 Gicurasi 2026, ukaba ugamije gufasha Abanyarwanda ndetse n’Isi yose gukomeza kwibuka abazize…

Soma inkuru yose

Ubwishingizi nk’ishingiro ry’ubukungu bwa Afurika: Ibiganiro bya Africa CEO Forum 2026

Mu gihe Afurika ikomeje gushaka uburyo bwo kongera ubudahangarwa bw’ubukungu bwayo, inama ya Africa CEO Forum 2026 iri kubera i Kigali kuva tariki ya 14 na 15 Gicuransi, yahindutse urubuga rukomeye rwo kuganiriraho uko urwego rw’ubwishingizi rwashyirwa ku rwego rw’ibikorwaremezo by’ingenzi nk’imihanda, amashanyarazi n’ikoranabuhanga. Abayobozi mu nzego z’imari, ubwishingizi n’ubuyobozi bwa za banki nkuru z’ibihugu…

Soma inkuru yose

Abarenga 3,500 basoje ikiciro cya Kaminuza muri RP

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushimangira ko guteza imbere amashuri ya tekiniki n’ay’imyuga bikomeje gushyirwa imbere, mu rwego rwo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ubumenyingiro. Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije muri Rwanda Polytechnic, wabaye ku nshuro ya cyenda ku wa 14 Gicurasi 2026. Abanyeahuri basabwe gukoresha…

Soma inkuru yose

Ndahiro Valens Papy yahakanye ibyaha byatumye Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka itanu

Ndahiro Valens Papy yahakanye ibyaha aregwa birimo gutangaza amakuru y’ibihuha no gutukana mu ruhame, nyuma y’uko Ubushinjacyaha bumusabiye igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 1,2 Frw. Uru rubanza rwabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku wa 14 Gicurasi 2026, aho areganwa n’umushoramari Ndayisenga Materne umushinja kumwangiriza izina binyuze mu nkuru yatambutse kuri BTN TV mu…

Soma inkuru yose

Aegis Trust yahuguye abarenga 6000 ku burezi bwimakaza amahoro mu Rwanda

Umuryango mpuzamahanga uharanira kurwanya Jenoside no kubaka amahoro ku Isi, Aegis Trust, watangaje ko mu myaka ine ishize wahuguye abarenga 6000 barimo abarimu, urubyiruko, abarezi, abashakashatsi n’abafata ibyemezo ku buryo bwo gutanga uburezi n’uburere bwimakaza amahoro n’ubumwe mu Rwanda. Ibi byatangajwe ku wa 13 Gicurasi 2026, mu muhango wabereye ku Kigali Genocide Memorial, aho hasozwaga…

Soma inkuru yose

BRD yegereje abaturage inguzanyo zihendutse binyuze muri SACCO zo hirya no hino mu gihugu

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD PLC, yatangije gahunda nshya igamije kwegereza abaturage serivisi z’imari binyuze muri za SACCO zo ku rwego rw’uturere, mu rwego rwo gufasha cyane cyane abahinzi, aborozi n’urubyiruko kubona inguzanyo zoroshye kandi zihendutse. Iyi gahunda yatangirijwe mu Karere ka Nyamagabe ku bufatanye na Ishema SACCO, ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 180. Harimo inguzanyo…

Soma inkuru yose

Umunyarwenya Nyaxo yaguriye ibikorwa bye mu bucuruzi

Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda, yatangiye ibikorwa by’ubucuruzi nyuma y’igihe kinini akora umwuga wo gusetsa no gukina filime. Uyu munyarwenya ukunzwe cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, yinjiye mu rwego rw’ubucuruzi bwo kwakira abantu aho yatangije serivisi zirimo akabari, restaurant, amacumbi, sauna ndetse na massage mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko sinema…

Soma inkuru yose

Ise: Indwara y’uruhu ifata benshi ariko ikaba ivurwa igakira

Indwara y’ise ni imwe mu ndwara z’uruhu zikunze kwibasira abantu benshi, cyane cyane ahantu hashyuha cyangwa ku bantu bakunda kubira ibyuya byinshi. Nubwo bamwe bayitiranya n’izindi ndwara z’uruhu, ise iterwa n’agakoko ko mu bwoko bw’imiyege (fungi) gashobora kwiyongera ku ruhu kakarutera guhindura ibara. Ise ni iki? Ise ni indwara y’uruhu iterwa n’udukoko duto twitwa Malassezia…

Soma inkuru yose

Menya indwara zitandukanye zifata ‘Prostate’ n’uburyo wakwirinda

Iyo havuzwe ijambo “Prostate”, abantu benshi bahita batekereza kanseri, nyamara abaganga bavuga ko kanseri ari imwe gusa mu ndwara nyinshi zishobora gufata uru rugingo rw’umubiri w’umugabo. Prostate ni urugingo rujyanye n’imyororokere y’abagabo, ruherereye munsi y’uruhago rw’inkari. Rukora amatembabuzi afasha intangangabo kubaho no gukora neza. Abahanga mu buvuzi bavuga ko uko umugabo agenda akura, ari na…

Soma inkuru yose

Ibitabo byinshi birimo kuborera mu bubiko mu gihe amashuri amwe akibura ibyo kwigishirizamo

Raporo nshya y’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ibibazo bikomeje kugaragara mu micungire y’ibitabo by’amasomo mu mashuri yo mu Rwanda, aho ibitabo byinshi biguma mu bubiko igihe kirekire mu gihe hari amashuri avuga ko adafite ibikoresho bihagije byo kwifashisha mu myigishirize. Iyi raporo igaragaza ko nubwo Leta yashoye amafaranga menshi mu kugura ibitabo byagenewe…

Soma inkuru yose

Amateka n’ukuri ku muhango wo guterekera mu muco nyarwanda

Mu Rwanda rwo hambere, umuhango wo guterekera wari umwe mu mihango gakondo yifashishwaga mu kuzirikana abakurambere no kwibuka ibikorwa by’indashyikirwa bakoze bakiriho. Nubwo uko imyaka yagiye ishira indi igataha hari abantu batangiye kuwufata nk’igikorwa gifitanye isano no gusenga ibigirwamana, bamwe mu bashakashatsi b’umuco bavuga ko guterekera atari ukwiyambaza abazimu, ahubwo ko byari uburyo bwo guha…

Soma inkuru yose

RAB yatangiye gukurikirana abaveterineri bakingira ikibaba abarya amatungo yipfushije

Rwanda Agriculture and Animal Resources Development Board (RAB) yatangaje ko igiye gufatira ibihano bikomeye abaveterineri bagira uruhare mu gushuka abaturage cyangwa kubakingira ikibaba bakarya amatungo yipfushije, ibintu bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ibi byagarutsweho ku wa 8 Gicurasi 2026, ubwo i Kigali hasozwaga amahugurwa y’iminsi itatu yahuje abaveterineri 98 baturutse mu turere twose tw’u…

Soma inkuru yose

Menya amateka y’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umubyeyi

Buri mwaka mu cyumweru cya kabiri cya Gicurasi, ibihugu byinshi ku Isi byizihiza Mother’s Day, umunsi wahariwe gushimira no guha icyubahiro ababyeyi kubera uruhare rukomeye bagira mu buzima bw’imiryango n’iterambere ry’umuryango mugari. Uyu munsi wizihizwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu bindi bihugu byinshi byo ku Isi, aho abantu bafata umwanya…

Soma inkuru yose

Ibyafasha igitsina gore kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bigira uruhare mu mubano mwiza hagati y’abashakanye. Bityo iyo ubu bushake bugabanutse, bishobora gutera impungenge cyangwa kutumvikana hagati y’abakundana. Abahanga mu buzima bagaragaza ko kugabanuka k’ubushake ku bagore akenshi bidaterwa gusa n’impamvu z’umubiri, ahubwo ko bishobora guterwa n’ubuzima bwa buri munsi, imitekerereze cyangwa ibibazo byo mu muryango….

Soma inkuru yose

Uko wagabanya n’uko wakirinda ikirungurira mu buryo bworoshye

Indwara y’ikirungurira ni ikibazo gikunze kubangamira abantu benshi, cyane cyane nyuma yo kurya cyangwa igihe baryamye. Akenshi umuntu yumva ibintu bishyushye cyangwa bisharira bizamuka mu muhogo, rimwe na rimwe bikamurya mu gatuza cyangwa bikamutera kutamererwa neza. Abaganga bavuga ko ikirungurira giterwa n’uko aside yo mu gifu izamuka ikagera mu muhogo, ibintu bizwi nka acid reflux….

Soma inkuru yose

Uburyo bwo kwipima inda ukoresheje ibikoresho byo mu rugo: Ese birizewe?

Hari abantu benshi bakoresha uburyo bwabo bwihariye mu rugo bashaka kumenya niba batwite mbere yo kujya kwa muganga cyangwa gukoresha ‘test de grossesse’. Aho bamwe bifashisha ibikoresho bisanzwe birimo umuti w’amenyo, isukari, isabune cyangwa vinaigre, bavuga ko bishobora kubereka niba batwite. Gusa abaganga n’inzobere mu buzima bagaragaza ko ubu buryo budafite gihamya ya siyansi ibwemeza,…

Soma inkuru yose

Davido agiye gushyirwa mu banyamuziki bakoze amateka ku Isi

Umuziki wa Afurika ukomeje kugenda waguka no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane binyuze mu bahanzi bakomeje gukora ibikorwa bihindura amateka y’umuziki ku Isi. Muri urwo rugendo, umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Davido, agiye kongera gukora amateka nyuma yo gutangazwa mu bazahabwa icyubahiro muri Black Music and Entertainment Walk of Fame yo muri Leta Zunze Ubumwe…

Soma inkuru yose

Kaminuza zo muri Afurika zikomeje kuyoboka AI, iza Leta ziri imbere mu kuyikoresha

Ubushakashatsi bwakozwe ku ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano (AI) muri kaminuza zo muri Afurika bwagaragaje ko kaminuza za Leta ari zo zikomeje gukoresha iri koranabuhanga ku rwego rwo hejuru kurusha iza private, cyane cyane mu bikorwa byo kwigisha no kuyobora ibigo. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byatangajwe mu nama ya ELITE Africa Workshop, yahuje ibigo bitandukanye by’amashuri makuru…

Soma inkuru yose

Abajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali bagiye kujya batorwa mu buryo buziguye

Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yatoye itegeko ngenga rishya rigenga amatora, rizanye impinduka mu buryo Abajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali bazajya batorwa. Muri iri tegeko rishya, hateganyijwe ko abo bajyanama bazajya batorwa mu buryo buziguye, aho kuba mu buryo butaziguye nk’uko byari bisanzwe bikorwa. Iri tegeko ryatowe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi…

Soma inkuru yose

U Rwanda rurateganya kongera amashanyarazi akomoka kuri Gaz mĂŠthane yo mu Kivu akagera kuri Megawatt 100

U Rwanda rukomeje gushora imbaraga mu kongera ingano y’amashanyarazi kugira ngo rubashe guhaza abaturage n’ibikorwa by’iterambere bikomeje kwiyongera. Mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye, igihugu cyahisemo gukomeza kubyaza umusaruro Gaz mĂŠthane iboneka mu Kiyaga cya Kivu, aho biteganyijwe ko amashanyarazi akomoka kuri iyo gaz azagera kuri megawatt 100 mu myaka iri imbere. Ibi byatangajwe n’…

Soma inkuru yose

Leta ihangayikishijwe n’akazi, urubyiruko rwo ruhugiye mu buzima bwo kwinezeza mu mibonano mpuzabitsina

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guhanga imirimo mishya no kugabanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko, gusa haracyari impungenge z’uko bamwe mu rubyiruko bo basa n’abamaze kwitakariza icyizere cy’ejo hazaza ahubwo bakaba bari mu buzima bwo kwishora mu ngeso zibangiriza ubuzima n’iterambere. SnapChat yahindutse ahantu ho gusangiza ibibazo by’urukundo n’imibonano Raporo y’Ikigo cy’Igihugu…

Soma inkuru yose

Akamaro k’urumuri rw’Izuba ku mikorere y’umubiri w’umuntu

Urumuri rw’Izuba ni kimwe mu bintu by’ingenzi cyane ku buzima bw’umuntu. Si urumuri rwo gucana gusa, ahubwo rugira uruhare rukomeye mu mikorere y’umubiri, mu buzima bwo mu mutwe no mu kurinda indwara zimwe na zimwe. Abashakashatsi bagaragaza ko kurubonera mu rugero rukwiye ari ingenzi cyane, cyane cyane mu masaha ya mu gitondo no ku mugoroba…

Soma inkuru yose

Uburyo telefoni igutera umuhangayiko n’uko wawugabanya

Mu buzima bwa buri munsi, telefoni zigendanwa zimaze kuba igikoresho cy’ingenzi ku bantu benshi. Kuko zibafasha mu itumanaho, mu kazi, mu myigire, my myidagaduro n’ahandi hatandukanye henshi hatuma ikomeza kubabera iy’ingenzi cyane. Icyakora, uko ikoreshwa ryazo rikomeza kwiyongera, ninako hagenda hagaragara ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, zirimo umuhangayiko uterwa n’ubutumwa buhora bwinjira muri telefoni…

Soma inkuru yose

Ikigega ‘Aguka Youth Fund’ kimaze kugeramo miliyari 1,5 Frw, cyitezweho gufasha urubyiruko kwiteza imbere

Ikigega cy’Ingwate cy’Urubyiruko kizwi nka Aguka Youth Fund kimaze kugeramo miliyari 1,5 z’amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo gufasha urubyiruko kubona inguzanyo zoroshye zo guteza imbere imishinga yarwo. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Jean NĂŠpo Abdallah Utumatwishima, mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’itangazamakuru cya Rwanda Broadcasting Agency kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5…

Soma inkuru yose

Minisitiri Sebahizi yasobanuye impamvu itumizwa ry’isukari mu mahanga ryagabanutseho 36%

Imibare mishya ituruka muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) igaragaza ko mu mwaka wa 2025, ingano y’isukari u Rwanda rwatumiza mu mahanga yamanutse cyane ugereranyije n’umwaka wabanjirije. Ibi byajyaniranye n’igabanuka ry’agaciro k’amafaranga igihugu cyasohoraga kuri iki gicuruzwa. Raporo nshya ya MINICOM igaragaza ko mu mwaka wa 2025, u Rwanda rwatumije mu mahanga toni 195,610 z’isukari zifite…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa byinshi utari uzi ku Idini rya “Baha’i” rikorera mu Rwanda

Mu mfuruka zitandukanye z’u Rwanda, hari amadini n’amatorero menshi afite imyemerere yihariye, ariko iry’aba-Baha’i riracyari mu ngero zigarukwaho cyane kubera amahame yaryo anyuranye n’ay’andi madini menshi asanzwe amenyerewe. Ni idini rimaze imyaka irenga 70 rishinze imizi ku butaka bw’u Rwanda, aho ryatangiye kuhakorera mu buryo bwemewe mu mwaka wa 1953, rikaba riyoborwa n’inyigisho z’Intumwa BahĂĄ’u’llĂĄh….

Soma inkuru yose

Kuki Twambikana Impeta? Amateka n’Ibisobanuro Byihishe Inyuma Yayo

Mu buzima bwa buri munsi, impeta ni ikintu gifite igisobanuro kinini mu bijyanye n’urukundo n’ishyingiranwa, n’umwanya wihariye cyane. Impeta ni igikoresho cy’ubukwe cyangwa ikimenyetso cy’ubusabane bw’umubano, kikaba gikoreshwa cyane mu mibanire hagati y’abashakanye cyangwa abifuza kubana mu buryo bwemewe n’amategeko. Kwambikana impeta si umuhango uje mu myaka micye ishize, ahubwo ni umuco umaze ibinyejana byinshi…

Soma inkuru yose

Netflix izanye “Clips”: uburyo bushya bwo kureba amashusho magufi bugiye guhindura uko dusanzwe duhitamo filime

Mu myaka micye ishize, uburyo abantu barebagamo amashusho kuri internet bwarahindutse ku buryo bugaragara. Niba mbere abantu bicaraga amasaha bareba filime cyangwa ibiganiro birebire kuri televiziyo, ubu benshi bahitamo amashusho magufi ashobora kurebwa mu minota mike cyangwa amasegonda make gusa. Ni muri urwo rwego urubuga Netflix rwatangaje ko rugiye kuzana uburyo bushya muri porogaramu yarwo…

Soma inkuru yose

Umurimo Unoze” ni rwo rufunguzo u Rwanda rukeneye ngo rwinjire mu bukungu bushingiye ku bumenyi

Tariki ya 1 Gicurasi 2026, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo. Mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura amarembo y’ishoramari no kwihutisha impinduramatwara mu bukungu, insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Umurimo unoze, umusingi w’iterambere rirambye.” Iyi ntego ntabwo ari intero isanzwe, ahubwo ni umukoro ukomeye ku bakozi, abakoresha, n’inzego zifata ibyemezo mu rugendo…

Soma inkuru yose

Impinduramatwara ya AI muri Meta: Isura nshya y’akazi n’iherezo ry’imirimo

Ikirere cy’ikoranabuhanga ku isi kiri mu mpinduka zikomeye nyuma y’aho ibigo by’ibihangange, biyobowe na Meta (nyiri Facebook, Instagram na WhatsApp), byemeje ko Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI) ari bwo nkingi ya mwamba mu mikorere yabyo y’ejo hazaza. Izi mpinduka ziri gusiga bamwe mu bakozi b’abantu mu gihirahiro, mu gihe ibigo byo bivuga ko bije…

Soma inkuru yose