Amanegeka yo muri Gasabo ashobora guhindurwamo imidugudu ya ‘Ntuye Neza’.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwagaragarije Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano ko guhora bwimura abaturage batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga cyangwa abasenyewe n’ibiza bidashobora kuba igisubizo kirambye, busaba ubuvugizi kugira ngo imisozi ituweho itunganywe neza abaturage bayitureho mu buryo burambye. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, yavuze ko imiterere y’Umujyi wa…
