Visit Rwanda yatangiye ubufatanye bushya na Aston Villa nyuma yo gusoza amasezerano na Arsenal

Visit Rwanda yinjiye mu masezerano mashya y’ubufatanye n’ikipe ya Aston Villa yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza (Premier League), aho ikirango cyayo kizajya kigaragara ku gituza cy’umwambaro w’iyi kipe. Aya masezerano aje nyuma y’uko ubufatanye Visit Rwanda yari imaze imyaka umunani ifitanye na Arsenal burangiye hasozwa umwaka w’imikino wa 2025-2026. Mu rwego rwo gukomeza…

Soma inkuru yose

Abanyeshuri barenga Ibihumbi 258 mu bizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye

Ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2025/2026 mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level) n’icyiciro cya kabiri (A-Level) biratangira ejo ku wa Gatatu, tariki ya 15 Nyakanga 2026, hirya no hino mu Rwanda. Ibi bizamini biteganyijwe ko bizasozwa ku wa 24 Nyakanga 2026, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’inzego zibishinzwe kuri uyu wa Kabiri…

Soma inkuru yose

NHIC Yakoresheje Ubwenge Buhangano na ‘e-Banguka’ mu Guhindura Urwego rw’Ubuzima

Ikigo cy’Igihugu Gikusanya Amakuru Ajyanye n’Ubuzima (NHIC) cyatsinze intambwe ikomeye mu mavugurura y’urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda, nyuma yo gutangaza ko ubu gifite ubushobozi bwo gukusanya amakuru afite ubuziranenge n’icyizere ku gipimo cya 90,1%. Ibi byatangarijwe mu nama yahuje ibihugu byo muri Afurika ku wa 13 Nyakanga 2026, aho n’u Rwanda rwagaragaje ko ubu buryo bushya…

Soma inkuru yose

PAC Yashimangiye Gukurikiranira Hafi Inzego Zagaragayemo Imicungire Mibi y’Umutungo wa Leta

Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) yatangaje ko izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’inama yatanze ku nzego zagaragayemo amakosa mu micungire y’umutungo wa Leta, hagamijwe gukomeza kubazwa inshingano no kunoza imiyoborere. Ibi byagarutsweho nyuma y’uko inzego zitandukanye za Leta zitumijwe gusobanura ibibazo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta….

Soma inkuru yose

U Burusiya bwahagaritse drones nyinshi zari zoherejwe kugaba igitero i Moscow.

U Burusiya bwatangaje ko bwaburijemo igitero gikomeye cya drones cyari kigamije Umujyi wa Moscow, aho ingabo zabwo zarashe indege zitagira abapilote nyinshi zoherejwe na Ukraine mbere y’uko zigera ku ntego zazo. Aya makuru yatangajwe n’Umuyobozi wa Moscow, Sergey Sobyanin, wavuze ko ku Cyumweru ubwirinzi bwo mu kirere bw’u Burusiya bwashenye drones nyinshi zari zerekeje ku…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame Yageze i Doha mu Ruzinduko rwo Gufata mu Mugongo Umuryango wa Cyami wa Qatar

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Doha muri Qatar mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mu ruzinduko rugamije kwifatanya n’iki gihugu mu kababaro k’urupfu rwa Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, watabarutse ku wa 12 Nyakanga 2026. Umukuru w’Igihugu n’itsinda yari ayoboye bakiriwe ku Kibuga cy’Impuzamahanga n’abayobozi batandukanye, barimo Minisitiri Ushinzwe…

Soma inkuru yose

Guverinoma yerekanye ko ibura ry’amazi ari ikibazo gikomeye gikwiye kwitabwaho.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko Guverinoma ihangayikishijwe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi gikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu, cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi, kikaba gifite ingaruka ku mibereho y’abaturage. Mu bice bitandukanye by’igihugu, abaturage bakomeje kugaragaza ikibazo cy’amazi make, aho hari n’aho igiciro cy’ijerekani imwe cyazamutse kigera hagati ya 700 Frw na 1000…

Soma inkuru yose

Iran yagabye ibitero mu bihugu bitandatu inemeza ko umuhora wa Hormuz wafunzwe.

Iran yakajije ibikorwa bya gisirikare mu Burasirazuba bwo Hagati, igaba ibitero ku bihugu bitandatu birimo Qatar, Oman, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Jordan, Bahrain na Kuwait, mu gihe amakimbirane hagati yayo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje gufata indi ntera. Ibi bitero byakurikiye guhererekanya misile na drones hagati ya Iran na Amerika. Ibihugu byibasiwe…

Soma inkuru yose

Ese umutima ushobora gukunda abantu barenze umwe? Dore icyo ubushakashatsi bugaragaza

Hari imyemerere imaze igihe ivuga ko urukundo rumeze nk’umugati cyangwa keke ugabanywa: iyo umuntu umwe abonye igice kinini, undi asigaranwa gito. Iyi myumvire ni yo ituma abantu benshi bagira ishyari, bagatinya ko umukunzi wabo naramuka agaragarije undi rukundo, urwo babahaga ruzahita rugabanuka. Ariko ubushakashatsi n’isesengura ryatanzwe na Aaron Ben-Ze’ev, impuguke mu mitekerereze ya muntu, bugaragaza…

Soma inkuru yose

Menya amakuru y’ingenzi ku bihangano bitatu biteganyijwe gushyirwa mu Karere ka Karongi.

Akarere ka Karongi kagiye gushyira ibihangano nyabugeni bitatu ahantu h’ingenzi ku mihanda yinjira mu mujyi, hagamijwe kugaragaza umwihariko wako no guteza imbere ubukerarugendo. Ibi bihangano bizubakwa mu isantere ya Rubengera, ku bwinjiriro bw’Umujyi wa Karongi uturutse i Rubengera, ndetse no muri rond-point iri imbere y’Ibitaro bya Kibuye. Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko…

Soma inkuru yose

RDF Yashimiye Abasirikare Basezerewe ku Murimo, Ishima Uruhare Bagize Mu Kurinda Igihugu

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zashimiye ba Ofisiye baherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru n’abarangije amasezerano y’akazi, zibashimira uruhare bagize mu kubaka no guteza imbere igisirikare cy’u Rwanda no kurinda ubusugire bw’igihugu. Uyu muhango wabereye ku Cyicaro Gikuru cya RDF ku Kimihurura, uyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda, witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, General Mubarakh Muganga, n’abandi bayobozi…

Soma inkuru yose

Icyo urumogi rukora mu bwonko iyo rukoreshejwe kenshi

Abantu benshi bakoresha urumogi buri munsi bavuga ko rutakibatera kumva basinze nk’uko byabagendekeraga mbere. Ahubwo bavuga ko barukoresha kugira ngo bumve “bameze nk’ibisanzwe.” Mu gihe benshi bafataga ibi nk’ikimenyetso cy’uko umubiri wamaze kurumenyera (tolerance), ubushakashatsi bushya bugaragaza ko hari ikindi kiba cyarabaye: ubwonko buba bwaramaze kwihindura kugira ngo bujyane n’ikoreshwa rya buri munsi ry’urumogi. Ibi…

Soma inkuru yose

Abaryamana bahuje ibitsina bakomeje guhura n’imbogamizi, nyuma ya Turikiya hatahiwe Misiri

Ubwato bw’abagenzi bwari butwaye abantu benshi bo mu muryango wa LGBTQ n’ababashyigikiye bwabujijwe kwinjira mu Misiri, nyuma y’uko na mbere yaho bwari bwamaze kwangirwa guhagarara ku byambu byo muri Turikiya. Ibi byabaye mu rugendo rwari ruteganyijwe kumara iminsi 10, ibintu byakuruye impaka n’ukutishimira icyemezo cyafashwe n’ibihugu byombi. Ubwo bwato bwitwa Scarlet Lady, bukaba bugenzurwa na…

Soma inkuru yose

Agahinda i Nyamasheke: Umwana w’Imyaka 13 Yarohamye mu Kivu, Harakekwa ko Yasunitswemo na Mugenzi we

Umwana witwa Habumugisha Toni, wari ufite imyaka 13 y’amavuko wo mu Karere ka Nyamasheke, yapfiriye mu Kiyaga cya Kivu nyuma yo kurohama, mu gihe hakekwa ko yaba yarasunitswemo na mugenzi we w’imyaka 12. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bwerankori, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Gihombo ku wa 9 Nyakanga 2026, mu masaha y’igicamunsi, aho amakuru…

Soma inkuru yose

Rwamagana: Umwana w’imyaka 12 yarohamye mu Kiyaga cya Muhazi ajyanywe no kuvoma

Umwana w’umuhungu witwa Yaba Umuremyi Theonest, w’imyaka 12, wigaga mu mashuri yisumbuye ku Rwunge rw’Amashuri rwa GS Murambi, mu Kagari ka Murambi, Umurenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana, yarohamye mu Kiyaga cya Muhazi ubwo yari yagiye kuvoma. Amakuru atangwa n’abaturage bavuga ko uyu mwana yari yoherejwe kuvoma, ariko ageze ku kiyaga we n’abandi bana bahitamo…

Soma inkuru yose

Ngoma: Abarenga 60 bakekwaho ubujura n’ibindi byaha batawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ngoma yatangaje ko yataye muri yombi abantu barenga 60 bakekwaho ibikorwa bitandukanye byahungabanyaga umutekano w’abaturage bo mu Mirenge ya Kibungo na Rukumberi. Mu byo aba bantu bakekwaho harimo ubujura, guteza umutekano muke, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, gucuruza kanyanga n’urumogi, ndetse n’ibindi bikorwa by’urugomo byavugwaga muri…

Soma inkuru yose

Rwanda Polytechnic yananiwe gusobanura impamvu miliyoni 250 Frw z’ingwate z’abanyeshuri zitarasubizwa.

Iki kibazo cyongeye kugarukwaho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Nyakanga 2026, ubwo ubuyobozi bwa Rwanda Polytechnic bwitabaga Komisiyo y’Abadepite Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) kugira ngo busobanure amakosa yagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2024/2025. Abagize PAC bagaragaje impungenge z’uko ikibazo cy’amafaranga y’ingwate y’abanyeshuri arenga miliyoni 250…

Soma inkuru yose

Iminsi 20 yo gusogongera ku muco w’Ubushinwa.

Hari ibintu byinshi umuntu atamenyera mu mashuri gusa, ahubwo abisobanukirwa neza binyuze mu rugendo no guhura n’isi nyakuri. Urugendo rw’iminsi 20 nagiriye mu Bushinwa rwambereye ishuri ryihariye, runsigira ubumenyi n’ubunararibonye birenze ibyo umuntu yavoma mu bitabo cyangwa mu masomo asanzwe. Iyi gahunda yahuje abitabiriye baturutse mu bihugu bitandukanye, bafite intego imwe yo kurushaho gusobanukirwa n’iterambere…

Soma inkuru yose

Ababyeyi batawe muri yombi nyuma y’urupfu rw’impanga rwatewe n’uburangare.

Urukiko rwo mu Bufaransa rwafunze ababyeyi b’impanga z’abakobwa bari bafite amezi 15 nyuma yo gushinjwa uburangare bwatumye abana babo bapfa bazize inyota n’umwuma ukabije. Ababyeyi b’impanga z’abakobwa zapfiriye mu rugo rwabo rwo mu mujyi wa Beuvrages mu majyaruguru y’u Bufaransa bakurikiranyweho icyaha cyo kutita ku bana babo, nyuma y’uko iperereza rigaragaje ko urupfu rwabo rwatewe…

Soma inkuru yose

Kenya yatahukanye abaturage bayo 86 bari baragizweho ingaruka n’ibikorwa bya xenophobia muri Afurika y’Epfo.

Leta ya Kenya yatangaje ko yatangiye ibikorwa byo gucyura abaturage bayo bari muri Afurika y’Epfo nyuma y’imyigaragambyo yibasira abimukira yakajije umurego, igateza ubwoba n’umutekano muke ku banyamahanga bahatuye. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, aho Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Diaspora, Roseline Njogu, yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe nyuma yo kwakira raporo zigaragaza ko Abanyakenya…

Soma inkuru yose

Urubyiruko rwigishijwe uko rwakoresha imbuga nkoranyambaga mu kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urubyiruko rw’u Rwanda rukoresha imbuga nkoranyambaga rugaragaza ko rwiteguye neza guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo guhabwa ubumenyi n’inzira byakwifashisha muri urwo rugamba. Urubyiruko rwatangaje ko rwungutse ubumenyi bwimbitse ku mateka y’u Rwanda, kuva mbere y’igihe cy’Ubukoloni, mu gihe cyabwo, kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu bihe byakurikiyeho. Ruvuga ko aya mateka rwize…

Soma inkuru yose

Abantu barenga 1.000 bamaze kwitaba Imana bazize ubushyuhe bukabije bwibasiye u Bufaransa.

Imibare igaragaza ko mu Bufaransa abantu basaga 1.000 bamaze guhitanwa n’ubushyuhe bukabije buri kwibasira u Burayi muri rusange. Mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa kuva ubushyuhe bukabije butangiye kwibasira u Bufaransa, abantu barenga 1.000 bamaze gupfa. Mu duce twinshi tw’icyo gihugu, ubushyuhe bwarenze dogere Celsius 40, ibintu bitari byarigeze bigaragara ku rugero nk’urwo kuva mu mwaka…

Soma inkuru yose

Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana w’imyaka ine yakekaga ko atari uwe

Umugabo wo mu Karere ka Nyamasheke ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho kwica umwana w’imyaka ine witwa Manzi Success Lionel, bikekwa ko yari amaze iminsi atemera ko ari uwe. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Yove, Akagari ka Mutongo, Umurenge wa Cyato, ku wa 27 Kamena 2026, nyuma y’iminsi umuryango n’abaturage bamushakisha. Amakuru aturuka…

Soma inkuru yose

Udushya kuri Sitade umunani zo muri Quatar zakiriye igikombe cy’isi cya 2022.

Mu gihe abakinnyi bakomeje kwinubira sitade zo muri Amerika zitagenewe umupira w’amaguru, abakunzi bawo bakomeje kwibuka udushya twa sitade umunani zo muri Quatar. Igikombe cy’Isi cya FIFA 2022 cyabereye muri Qatar cyasize amateka akomeye, kuko ari cyo cya mbere cyabereye mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse kikabera mu gihugu gito cyakoresheje stade umunani gusa zakiniwemo imikino…

Soma inkuru yose

Uko Ubugumba Bushobora Gukomeretsa Umutima Kurusha Uko Benshi Babitekereza

Ku bantu benshi bahanganye n’ikibazo cy’ubugumba, kubura umwana si byo byonyine bibatera agahinda. Ikibabaza kurushaho ni uko buri gihe batangira urugendo rushya bafite icyizere ko bazasama, ariko nyuma bakongera guhura n’inkuru ibaca intege. Iyo ibi bisubiwemo inshuro nyinshi, umutima ugenda unanirwa, ku buryo bamwe bagera aho batinya kongera kugira icyizere. Ni urugendo rurerure rurimo gutegereza,…

Soma inkuru yose

LONI yagaragaje ko yishimiye intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu guhangana n’ubukene.

U Rwanda rwatangaje ko rumaze kugera ku musaruro ugaragara mu rugamba rwo kurwanya ubukene, binyuze mu ngamba na gahunda zitandukanye zigamije kuzamura imibereho y’abaturage no guteza imbere ubukungu bwabo. Mu nama ya 62 y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu (HRC62), u Rwanda rwagaragaje intambwe rumaze gutera mu kurwanya ubukene no kuzamura imibereho y’abaturage mu…

Soma inkuru yose

Charles III yabaye Umwami wa mbere w’u Bwongereza watangaje ku mugaragaro imisoro yishyura.

Umwami Charles III w’u Bwongereza yashyize ahagaragara amakuru yerekeye imisoro yishyura, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umucyo mu micungire y’umutungo w’ubwami n’uburyo abagize umuryango w’ibwami binjiza amafaranga. Raporo y’imari y’ubwami igaragaza ko Charles III yishyuye imisoro ingana na miliyoni 12,9 z’amapawundi mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025, ibintu byatumye aza mu bantu 100 ba…

Soma inkuru yose

Ngoma: Umukobwa Yabenzwe Habura Amasaha Make ngo Ashyingirwe

Umukobwa wo mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Gashanda, yabenzwe habura amasaha make ngo asezerane n’umusore bari bamaze igihe bakundana, nyuma y’uko uyu musore avumbuye ko yari yarabeshywe ku makuru amukomeyeho. Uyu mukobwa n’umusore wo mu Murenge wa Kazo bari barateguye ubukwe bwabo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2026. Imiryango yombi, inshuti ndetse…

Soma inkuru yose

Gakenke: Umwarimu Yakomeretse Bikomeye Nyuma yo Gupfa Intebe n’Umunyeshuri

Mu Karere ka Gakenke habereye inkuru yateye benshi impungenge nyuma y’uko umunyeshuri akomerekeje umwarimu akoresheje ikaramu, bapfuye intebe bombi bashakaga kwicaraho mu gihe cy’ikizamini. Ibi byabereye ku Kigo cy’Amashuri cya G.S Cyanika giherereye mu Murenge wa Coko. Ibi byabaye ku wa 23 Kamena 2026, ubwo umwarimu witwa Gakoza Emmanuel yari ari gukoresha ikizamini cy’abanyeshuri. Mu…

Soma inkuru yose

Burera: Umusore yafashwe atwaye ibilo 100 by’urumogi agerageza gutanga ruswa

Polisi ikorera mu karere ka Burera yataye muri yombi umusore ukekwaho gutwara ibiyobyabwenge byinshi by’urumogi, ndetse akagerageza gutanga ruswa ku bapolisi bari bamufashe kugira ngo arekurwe. Uyu musore yafashwe mu rukerera rwo ku itariki ya 24 Kamena 2026, mu Murenge wa Bungwe, Akagari ka Tumba, mu Mudugudu wa Mubuga. Yari atwaye moto ipakiye ibiro 100…

Soma inkuru yose

Karongi igiye gutangiza ‘Car Free Zone’ mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo n’imyidagaduro

Akarere ka Karongi katangaje ko guhera ku wa 25 Kamena 2026 kazatangiza igice cyihariye kitanyurwamo n’imodoka kizwi nka ‘Car Free Zone’, mu rwego rwo guteza imbere imyidagaduro, ubusabane ndetse no kongera ibikorwa by’ubukerarugendo n’ubucuruzi muri uyu mujyi uri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu. Iki gice kizatangirira kuri Rond-point yinjira mu mujyi wa Karongi kigere hafi…

Soma inkuru yose

Kirehe: RDF yasoje amahugurwa y’amezi 4 yo kongerera ubushobozi abasirikare bo muri Brigade ya 8

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasoje amahugurwa y’amezi ane yari agamije kongerera ubushobozi abasirikare bo muri Brigade y’Ingabo zirwanira ku butaka Icyiciro cya 8, mu rwego rwo kurushaho kubategura guhangana n’inshingano z’umutekano z’iki gihe. Aya mahugurwa yabereye mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe, asoza ku wa 23 Kamena 2026 mu…

Soma inkuru yose

Ruhango: Abasore bafashwe bamaze kwica ihene y’umuturage no kuyibaga

Abaturage bo mu Kagari ka Mbuye, Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bw’amatungo bumaze gufata indi ntera, nyuma y’uko abasore babiri bafashwe bakekwaho kwiba ihene y’umuturage bakayibaga bagamije kugurisha inyama zayo. Amakuru abaturage bahaye TV na RADIO 01agaragaza ko aba basore bafatiwe mu bikorwa byo kwiba iyo hene nyuma yo…

Soma inkuru yose

Uko Imyitozo y’Imbaraga Ifasha Umubiri Kubaho Igihe Kirekire

Imyitozo ngororamubiri ifatwa nk’imwe mu nkingi zikomeye z’ubuzima bwiza. Nubwo benshi bakunda kwibanda ku myitozo yo gutuma umutima ukora neza (cardio), abahanga mu buzima bagaragaza ko imyitozo yo kongerera umubiri imbaraga (strength training) ifite uruhare rukomeye mu gutuma umuntu abaho neza kandi igihe kirekire, cyane cyane uko asaza. Imyitozo itandukanye, inyungu zitandukanye Abantu benshi bakora…

Soma inkuru yose

Nyuma yo gutsindwa, Ingabo za Leta ya RDC zagaragayemo ibirego byo kwibasira abaturage b’abasivili.

Ihuriro rya AFC/M23, rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryashinje Ingabo za Leta ya RDC kwirara mu basivili nyuma yo gutsindwa urugamba mu gace ka Minembwe. Mu cyumweru gishize, habaye imirwano ikomeye mu nkengero za Minembwe, aho ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Armed Forces of the Democratic Republic of the Congo),…

Soma inkuru yose

NYAMAGABE: Ababyeyi barataka kubuzwa ifu ya ‘Shisha Kibondo’ kubera kubura amafaranga ya Mituweli

Mu Murenge wa Musebeya, mu Karere ka Nyamagabe, haravugwa ikibazo cy’ababyeyi bafite abana bari mu kaga k’imirire mibi n’igwingira, bataka kwakwa amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) nk’itegeko n’urwaho rwo guhabwa ifu yongerera abana ubuzimu ya Shisha Kibondo. Ibi ngo bituma bamwe batayihabwa cyangwa bakajya gufata amadeni ngo bayifate, bigateza ikibazo ku rugamba rwo…

Soma inkuru yose

Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15

Umugabo w’imyaka 35 y’amavuko wo mu Murenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, muri yombi nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Kabuga, mu Murenge wa Mbuye, ku mugoroba wo ku wa 18 Kamena 2026. Amakuru yatangajwe n’abaturage bavuga ko uwo mwana yabonetse afite ikibazo cy’uburwayi…

Soma inkuru yose

Amerika na Iran byagiranye amasezerano ku buryo bwo korohereza ubwato kunyura muri Hormuz.

Ibiganiro byahuje Amerika na Iran byabereye mu Busuwisi byarangiye impande zombi zemeranyije ku ngingo z’ingenzi zigamije kugera ku masezerano ya nyuma mu minsi 60 iri imbere. Nubwo ibiganiro byatangiranye umwuka mubi, aho Iran yavugaga ko inzira ya Hormuz yongeye gufungwa mu gihe Perezida Donald Trump yaburiraga Iran ko ishobora kongera kugabwaho ibitero, abahuza ari bo…

Soma inkuru yose

Musa Fazil yanenze icyifuzo cya Tshisekedi cyo gushaka ko u Rwanda ruyoborwa n’Interahamwe.

Perezida w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Sheikh Musa Fazil Harerimana, yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akomeje kugaragaza ubushake buke bwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi, ashimangira ko icyifuzo cyo kubona u Rwanda ruyoborwa n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kidashoboka. Yabigarutseho kuwa 21 Kamena 2026, mu…

Soma inkuru yose

RIB Yihanangirije Ababyeyi n’Abarimu Bahana Abana Mu Buryo Bukabije

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kwibutsa ababyeyi, abarimu n’abandi bose bafite inshingano zo kurera no kurinda abana ko guhana umwana mu buryo bukabije cyangwa bumuhutaza binyuranyije n’amategeko y’u Rwanda kandi bishobora gukurura ibihano bikomeye birimo igifungo n’ihazabu. Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ku wa 19 Kamena 2026, ubwo uru rwego…

Soma inkuru yose

Akarere ka Bugesera karishimira kurangiza kubaka ”Arena”.

Akarere ka Bugesera kagaragaza ko gakomeje gutera intambwe ishimishije mu iterambere, binyuze mu mishinga karimo kwishyurira ku ngengo y’imari yako ndetse n’indi mishinga minini ya Leta izafasha guhindura isura y’aka karere no kukageza ku rwego rushya rw’iterambere. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa 18 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko imirimo yo…

Soma inkuru yose