Mu Rwanda: Abangavu basaga 23,000 baterwa inda buri mwaka

Ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye ku buzima n’iterambere ry’urubyiruko mu Rwanda, aho imibare mishya igaragaza ko buri mwaka abarenga ibihumbi 23 baterwa inda, bingana n’abagera kuri 60 buri munsi. Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026, mu biganiro by’Ihuriro ry’Urubyiruko byateguwe…

Soma inkuru yose

Ruhango: Polisi y’u Rwanda yasabye abakora mu mabagiro n’abaturage kwirinda ubujura bw’amatungo

Mu bukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ubujura bw’amatungo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abakora mu mabagiro ndetse n’abaturage muri rusange kurushaho kugira uruhare mu guhangana n’iki kibazo, hibandwa cyane ku kugenzura ibyangombwa by’amatungo mbere yo kubagwa. Inzego zitandukanye n’abakora mu mabagiro yo mu Karere ka Ruhango, bibukijwe gukomeza ubufatanye mu guhangana n’ubujura…

Soma inkuru yose

Mu Bufaransa hagaragaye umurwayi wa mbere wanduye Ebola.

Minisiteri y’Ubuzima y’u Bufaransa yatangaje ko umuganga wanduye Ebola yahise ajyanwa mu kigo cyihariye cyita ku ndwara zandura zikomeye, kandi ko kugeza ubu ubuzima bwe buhagaze neza. Uyu muganga bivugwa ko yari aherutse kugaruka mu Bufaransa nyuma y’igihe yari amaze mu butumwa bw’ubutabazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho icyorezo cya Ebola cyongeye…

Soma inkuru yose

U Rwanda rukomeje kwiyubaka nk’ahantu hizewe ho gushora imari mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yashimangiye ubushake bw’u Rwanda bwo kuba igicumbi cy’ishoramari rirengera ibidukikije ubwo yitabiraga Ihuriro ryiga ku buryo bwo gutera inkunga ibikorwa by’iterambere no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere (Climate and Development Finance Forum), ryahuje abayobozi n’abafatanyabikorwa batandukanye ku rwego mpuzamahanga. Muri iri huriro, ryitabiriwe kandi n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, Minisitiri Arakwiye…

Soma inkuru yose

Mu Rwanda: Abaganga bahuguwe mu buvuzi bwo kubaga no gusimbuza impyiko

U Rwanda rukomeje kwandika amateka mu rwego rw’ubuvuzi, nyuma yo kurenga ibikorwa 100 byo gusimbuza impyiko (Kidney Transplant) bikorewe imbere mu gihugu kuva gahunda yo gusimbuza impyiko ziturutse ku baterankunga bazima itangiye muri Gicurasi 2023. Iyi ntambwe yagezweho mu cyumweru gishize mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bikomeje kwiyubaka nk’ikigo cy’ubuvuzi gitanga serivisi zifite ubuziranenge ku…

Soma inkuru yose

Mu gihe cy’icyumweru kimwe, abarwayi basaga 100 bahawe impyiko nshya mu Rwanda.

U Rwanda rukomeje kwandika amateka mu rwego rw’ubuzima, aho ibikorwa byo gusimbuza impyiko byarengeje 100 kuva gahunda ya Living Donor Kidney Transplant Program yatangizwa muri Gicurasi 2023. Iyi ntambwe ntabwo isobanurwa gusa n’umubare w’abarwayi basimburiwe impyiko, ahubwo ni ikimenyetso cy’iterambere ry’u Rwanda mu kubaka ubushobozi bw’abaganga b’inzobere no gushimangira ubufatanye n’ibigo mpuzamahanga mu rwego rw’ubuzima….

Soma inkuru yose

Ese koko Gukururwa n’undi Muntu byaba ikimenyetso cy’uko utanyuzwe n’uwo Mukundana ? Sobanukirwa

Hari abantu benshi bemera ko urukundo nyarwo rudasiga umwanya wo gukururwa n’undi muntu. Batekereza ko iyo umuntu akunda by’ukuri, umutima we uba ufunze ku bandi bose. Nyamara, ubushakashatsi bwo muri siyansi y’imitekerereze ya muntu (Psychology) bugaragaza ko ibintu bitajya biba gutyo. Mu nyandiko yasohotse ku wa 20 Kamena 2026, umushakashatsi mu by’amarangamutima, Aaron Ben-Ze’ev, yasobanuye…

Soma inkuru yose

Abakozi ba Trinity Metals biyemeje guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Abakozi b’isosiyete Trinity Metals icukura amabuye y’agaciro mu kirombe cya Rutongo, kuwa 19 Kamena 2026 bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banaha icyubahiro abahoze ari abakozi b’iki kirombe bakoreraga REDEMI bazize Jenoside. Muri iki gikorwa, abitabiriye bibukijwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uruhare rwo kuyasigasira no kurwanya abayagoreka. Biyemeje gukomeza…

Soma inkuru yose

Umwana w’imyaka 11 wo mu karere ka Rwamagana yasanzwe mu mugozi yapfuye, hakekwa ko yiyahuye.

Umwana w’umuhungu wari ufite imyaka 11 wo mu Mudugudu wa Bishangara, Akagari ka Sovu, Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye ku mugoroba wo kuwa 21 Kamena 2026, bikekwa ko yaba yiyahuye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, yatangaje ko uwo mwana yabonwe n’umuvandimwe we amanitse mu mugozi mu…

Soma inkuru yose

Kuryama mu nzu irimo imbabura yaka: Ingeso ishobora gushyira ubuzima mu kaga

Mu gihe bamwe bakoresha imbabura mu rwego rwo kwirinda imbeho cyangwa gushaka ubushyuhe nijoro, abahanga mu buzima bakomeje kuburira abaturage ko kuryama mu nzu irimo imbabura yaka bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga gakomeye, rimwe na rimwe bikavamo urupfu. Mu ngo zitandukanye, cyane cyane mu bihe by’imbeho, usanga hari abashyira imbabura mu cyumba baryamamo kugira…

Soma inkuru yose

Umunsi Mpuzamahanga wa Yoga wizihizwa tariki 21 Kamena buri mwaka.

Ku itariki 21 Kamena, buri mwaka isi yose yizihije Umunsi Mpuzamahanga wa Yoga, umunsi washyizweho n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2014 hagamijwe gushishikariza abantu kumenya no gukoresha yoga nk’uburyo bwo guteza imbere ubuzima bwiza bw’umubiri n’ubwenge. Yoga ni imyitozo ikomoka mu Buhinde, ikaba ihuza imyitozo ngororamubiri, uburyo bwo guhumeka neza n’imitekerereze ituma umuntu agira…

Soma inkuru yose

Ikigo Nderabuzima cya Muyumbu cyo mukarere ka Rwamagana kigiye kwagurwa ku ngengo y’imari irenga miliyoni 700 Frw.

Umuryango Health Builders, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’Akarere ka Rwamagana, watangije ku mugaragaro ibikorwa byo kwagura no kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Muyumbu mu mushinga uzatwara amadolari ya Amerika 485.000, asaga miliyoni 709 Frw. Uyu mushinga watangijwe kuwa 19 Kamena 2026, ugamije kongerera ubushobozi iki kigo nderabuzima mu gutanga serivisi z’ubuvuzi, by’umwihariko izijyanye no…

Soma inkuru yose

Uko amashusho y’urukozasoni agira ingaruka ku bwonko bw’umuntu, cyane cyane ku rubyiruko

Muri iki gihe cy’umwaduko udasanzwe kandi uri ku muvuduko utarigeze kubaho mu bindi binyejana by’ikoranabuhanga rikomeje koroshya uburyo abantu babona amakuru n’imyidagaduro n’ibindi byinshi bakenera binyuze kuri murandasi, ibyo bituma impuguke mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko hakenewe ubukangurambaga bwisumbuyeho ku ngaruka zishobora guterwa no kureba amashusho y’urukozasoni, cyane cyane ku bana n’urubyiruko dore…

Soma inkuru yose

Ruhango: Abagabo batatu bafatanywe inka zirindwi bakekwaho kwiba muri Nyanza

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bw’amatungo, nyuma yo gufatanwa inka zirindwi bari bazanye ku Isoko rya Ruhango bagamije kuzigurisha. Ibi byabaye nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage mu rwego rw’ubufatanye bukomeje hagati ya Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha. Amakuru y’ibanze atangwa n’inzego z’umutekano agaragaza ko izo nka zari…

Soma inkuru yose

Ese Kuba Ingaragu Bishobora Kugira Ingaruka ku Buzima Bwo mu Mutwe? Dore Icyo Abahanga Babivugaho

Mu gihe hari abantu bavuga ko kubaho badafite uwo bakundana bibaha amahoro n’ubwisanzure, ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko kwigunga cyangwa kubura umubano wa hafi bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe. Icyakora, impuguke zishimangira ko kugira umukunzi cyangwa gushaka atari byo byonyine bituma umuntu agira ubuzima bwiza bwo mu mutwe. Ubushakashatsi bwakozwe mu bihugu bitandukanye…

Soma inkuru yose

Kubura umurego kw’igitsinagabo bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara zikomeye

Kutabasha gushyukwa neza cyangwa kugumana ubushakwe n’ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina (erectile dysfunction) si ikibazo kireba ubuzima bw’imyororokere gusa. Abashakashatsi bavuga ko gishobora kuba kimwe mu bimenyetso bya mbere by’indwara zikomeye zirimo iz’umutima, diyabete, stroke ndetse n’izifata ubwonko. Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko iki kibazo gikunze kugaragara ku bagabo benshi bafite imyaka 40 kuzamura. Nubwo bimeze…

Soma inkuru yose

Si Imyidagaduro Gusa: Uko Umuziki Ugira Uruhare mu Buzima bwa Muntu

Mu gihe umuntu ashobora kumva indirimbo imushimisha mu rugendo, undi akaba yayihungiramo ashaka kwikura mu gahinda cyangwa umunaniro, benshi bahuriza ku kintu kimwe: umuziki ufite imbaraga zirenze izo gususurutsa amatwi. Mu Rwanda no ku Isi hose, umaze imyaka myinshi ufatwa nk’igikoresho cy’imyidagaduro, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko ugira uruhare rukomeye no ku buzima bw’umuntu. Mu mateka…

Soma inkuru yose

Kurara wambaye ikariso buri gihe bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’imyanya ndangagitsina y’umugore

Nubwo kwambara ikariso ari kimwe mu bigize isuku n’imibereho ya buri munsi ku bagore n’abakobwa benshi, inzobere mu buzima zigaragaza ko kurara umuntu ayambaye buri gihe bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’imyanya ndangagitsina, cyane cyane iyo ari ikariso ifashe cyane cyangwa ikozwe mu myenda idatuma umwuka winjira neza. Abaganga bavuga ko imyanya ndangagitsina y’umugore ikenera…

Soma inkuru yose

Dr. Murangira Yasabye Abagabo Bahohotewe Kujya Batanga Ibirego aho Kwihorera

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko kuba umugabo bitagomba gushingira ku kwihorera cyangwa gukoresha imbaraga, ahubwo ko ubugabo nyabwo bugaragarira mu bushobozi bwo kwifata, kugenzura uburakari no gushaka ibisubizo binyuze mu nzira zemewe n’amategeko. Yabitangaje ku wa 19 Kamena 2026, mu gikorwa cyabereye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu…

Soma inkuru yose

Icyorezo cya Ebola gikomeje kwibasira abakozi b’ubuzima muri RDC, aho abaganga barenga 70 bamaze kwandura.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko icyorezo cya Ebola gikomeje kugira ingaruka zikomeye ku rwego rw’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho abaganga n’abakozi b’ubuzima 75 bamaze kwandura, mu gihe 17 muri bo bamaze kwitaba Imana. Ibi byatangajwe ku wa Gatanu na Marie Roseline Belizaire, umuyobozi ushinzwe ubutabazi bw’ibanze muri…

Soma inkuru yose

Ruhango: Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka y’u Rwanda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage, by’umwihariko urubyiruko, kugira uruhare mu kwirinda no gukumira ibyaha. Mu Karere ka Ruhango, urubyiruko rw’abakorerabushake n’abakoresha umuhanda basobanuriwe uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano. Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, SSP B. Kagenza, yavuze ko ibyaha bikunze kugaragara cyane mu rubyiruko birimo ikoreshwa…

Soma inkuru yose

Kurara Utambaye: Ese Hari Inyungu Bigira ku Buzima? Dore Ibyo Ubushakashatsi Bwerekana

Abantu benshi bafite akamenyero ko kuryama bambaye imyenda yabugenewe cyangwa indi myambaro isanzwe, mu gihe hari n’abahitamo kurara batambaye. Nubwo bamwe babifata nk’umuco cyangwa uburyo bwo kwiyorohereza, hari ubushakashatsi bugaragaza ko kurara utambaye bishobora kugira akamaro ku buzima mu bihe bimwe na bimwe. Abahanga mu buzima bavuga ko inyungu z’ubu buryo ziterwa n’imiterere y’umuntu, aho…

Soma inkuru yose

Uko Wakwitandukanya n’Umukunzi Ugukoresha mu Nyungu Ze

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko abantu bakoresha abo bakundana mu nyungu zabo bashobora gutuma umubano uba umutwaro, ugasiga uwo bakoresha yumva adafite ijambo, ananiwe ndetse atishimye. Impuguke zivuga ko kumenya ibimenyetso by’iyo myitwarire no gufata ingamba hakiri kare bishobora kurinda umubano gusenyuka cyangwa kurinda umuntu gukomeza kubaho mu buzima bumubangamiye. Mu buzima bwa buri munsi, hari…

Soma inkuru yose

Indwara 4 zandurira mu mibonano mpuzabitsina zihangayikishije

Mu myaka ya vuba, impuguke mu by’ubuzima zigaragaza ko hari indwara nshya ziri kugaragara cyane zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STIs). Zimwe muri izi ndwara ziterwa na bagiteri zigenda zihindura uburyo zikwirakwira, bikaba bituma zirushaho guteza ibibazo ku buzima bw’abantu ndetse no kugora uburyo bwo kuzivura. Ubushakashatsi kuri izi ndwara bwakozwe n’inzego zitandukanye z’ubuzima n’abashakashatsi bo…

Soma inkuru yose

Nyamagabe: Abantu 5 bakekwaho ubujura bw’amatungo, imyaka no gutega abaturage batawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yafashe abagabo batanu bakekwaho ibikorwa bitandukanye by’ubujura byari bimaze igihe biteza umutekano muke mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyamagabe. Aba bagabo bafashwe ku wa 16 Kamena 2026 mu Murenge wa Kibirizi, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha. Bakekwaho…

Soma inkuru yose

Ubushakashatsi Bushya Bugaragaza Uko Gutekereza Byimbitse Bihindura Imikorere y’Ubwonko n’Umubiri

Mu gihe isi ikomeje gushakisha uburyo bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe birimo stress, agahinda gakabije n’ubwoba bukabije, ubushakashatsi bwa siyansi bukomeje kugaragaza ko gutekereza byimbitse ari kimwe mu bikorwa bifite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuzima bw’umuntu. Nubwo gutekereza byimbitse bimaze imyaka myinshi bikorwa hirya no hino ku isi, ubushakashatsi buheruka gukorwa bwerekana…

Soma inkuru yose

Ebola ikomeje gusiga ubuzima bw’abaturage bo muri RDC mu kangaratete.

Abaturage bo mu duce twugarijwe na Ebola muri RDC bakomeje kwibasirwa n’imibereho mibi, bitewe n’uko icyorezo cyiyongereye ku bibazo byari bisanzwe birimo ubukene, ikibazo cy’amazi meza n’isuku, ndetse n’intege nke z’urwego rw’ubuzima. Umuryango Oxfam uvuga ko imibare y’abanduye Ebola ishobora kuba iri hejuru kurusha itangazwa, kuko mu duce twinshi twugarijwe n’icyorezo bigoye kumenya abarwayi bose…

Soma inkuru yose

Impungenge ku bana b’Abanyarwanda badasobanukirwa ibyo basoma nubwo bazi gusoma neza

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) bwagaragaje ikibazo gikomeye mu burezi bw’u Rwanda, aho abana benshi bashobora gusoma amagambo n’interuro ariko bakagira ikibazo cyo gusobanukirwa ibyo basoma. Ni ikibazo impuguke zigaragaza ko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku myigire y’abana, kuko gusoma bidahagije iyo umunyeshuri adashoboye kumva no gusobanura ubutumwa buri mu…

Soma inkuru yose

Impungenge ku bana b’Abanyarwanda badasobanukirwa ibyo basoma nubwo bazi gusoma neza

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) bwagaragaje ikibazo gikomeye mu burezi bw’u Rwanda, aho abana benshi bashobora gusoma amagambo n’interuro ariko bakagira ikibazo cyo gusobanukirwa ibyo basoma. Ni ikibazo impuguke zigaragaza ko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku myigire y’abana, kuko gusoma bidahagije iyo umunyeshuri adashoboye kumva no gusobanura ubutumwa buri mu…

Soma inkuru yose

Ikibazo Kimwe Abashakanye Bakwiriye Kwibaza

Abashakanye benshi bagera igihe bakumva hari ibitagenda neza mu mubano wabo ariko bakabura uburyo bwo kubisobanura cyangwa aho bahera bashaka ibisubizo. Hari abumva urukundo rwagabanutse, abandi bakumva amakimbirane yiyongereye, mu gihe hari n’abibaza niba umubano wabo ukiri ku murongo mwiza. Nk’uko umuhanga mu bijyanye n’imibanire y’abashakanye Assael Romanelli abigaragaza, hari ikibazo kimwe cyoroshye ariko gikomeye…

Soma inkuru yose

Watermelon: Imbuto yoroshye ariko ifite akamaro gatangaje ku buzima bw’imibonano mpuzabitsina

Watermelon, cyangwa pastèque, ni imwe mu mbuto zikunzwe cyane kubera uburyohe bwayo n’ubushobozi ifite bwo kuruhura inyota cyane cyane mu bihe by’izuba. Ariko uretse kuba ari imbuto ikungahaye ku mazi, abashakashatsi bavuga ko ishobora no kugira uruhare mu guteza imbere ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina ndetse n’imikorere y’imiyoboro y’amaraso. Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri Leta Zunze Ubumwe…

Soma inkuru yose

Ese ujya ugira ikibazo cy’amenyo? Menya ibiribwa bikunze kuyangiza n’uko wabirinda

Mu gihe abantu benshi bita ku mirire hagamijwe kugira ubuzima bwiza, inzobere mu by’imirire n’ubuvuzi bw’amenyo ziragaragaza ko hari ibiribwa n’ibinyobwa bishobora kugira ingaruka zikomeye ku menyo iyo bifashwe kenshi kandi isuku yo mu kanwa ikirengagizwa. Abahanga bavuga ko ibiribwa birimo isukari nyinshi ndetse n’ibinyobwa bifite aside nyinshi biri mu bituma amenyo yangirika, agacukuka cyangwa…

Soma inkuru yose

Ni gute wamenya ko wanduye Virusi itera SIDA? Impuguke zisobanura ibimenyetso n’akamaro ko kwipimisha

Nubwo ubumenyi ku kwirinda Virusi itera SIDA (HIV) bukomeje kwiyongera hirya no hino ku Isi, haracyari abantu benshi bibaza uburyo bashobora kumenya niba baranduye nyuma yo gukora imyitwarire ishobora kubagusha mu kaga ko kugira aho ihurira n’agakoko. Abaganga n’inzobere mu buzima bashimangira ko umuntu adakwiriye gushingira gusa ku bimenyetso ngo yemeze ko yanduye cyangwa atanduye…

Soma inkuru yose

Urukundo Ruramba Rwubakwa Rute? Ibyo Abahanga Basaba Abakundana Gukora Kugira ngo Barinde Umubano Wabo

Mu gihe urukundo rukomeje kuba kimwe mu bintu biha abantu benshi ibyishimo n’icyizere cy’ejo hazaza, hari imibanire myinshi igenda isenyuka bitewe n’ibibazo birimo kutizerana, kubura itumanaho, kutubahana ndetse no kudashyira imbere inyungu z’umubano. Abahanga mu by’imibanire n’urukundo bavuga ko urukundo nyarwo rutubakwa n’amagambo gusa, ahubwo ko rushingira ku bikorwa bya buri munsi bigaragaza urukundo, icyizere…

Soma inkuru yose

IMITEZI (GONORRHEA): INDWARA YANDURIRA MU MIBONANO MPUZABITSINA N’UKO YAKIRINDWA

Imitezi, izwi ku izina rya gonorrhea, ni indwara yandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina iterwa na bagiteri yitwa Neisseria gonorrhoeae. Iyi ndwara ni imwe mu ziri mu bwoko bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STIs), kandi ikomeje kugaragara cyane mu bice bitandukanye by’isi, cyane cyane ahari ubusumbane mu bumenyi ku buzima bw’imyororokere no kudakoresha neza uburyo bwo…

Soma inkuru yose

Impamvu guhatira abana kurya bidatanga umusaruro mwiza

Ababyeyi benshi bahangayikishwa n’imirire y’abana babo. Hari abatinya ko abana babo barya bike cyane, abandi bagahangayikishwa n’uko barya byinshi cyangwa bakunda ibiryo byongera ibiro. Kubera urukundo bakunda abana babo n’icyifuzo cyo kubarinda ibibazo by’ubuzima, bamwe bahora babahatira kurya cyangwa bakababuza kurya ibiryo runaka. Nyamara, abahanga mu mikurire n’imirire y’abana bavuga ko guhatira umwana kurya cyangwa…

Soma inkuru yose

Mukorogo: Ubushakashatsi ku ngaruka zikomeye ziterwa no guhindura uruhu ku buzima

Mu myaka yashize, kwisiga amavuta ahindura uruhu azwi nka Mukorogo cyangwa Skin Bleaching Products yakomeje kwiyongera mu bihugu byinshi bya Afurika no ku Isi. Nubwo bamwe bayakoresha bagamije guhindura ibara ry’uruhu cyangwa gukuraho ibizinga byo ku ruhu, impuguke mu buzima ziburira ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku ruhu no ku buzima muri rusange….

Soma inkuru yose

Pariki ya Nyandungu igiye kwakira Iserukiramuco Mpuzamahanga ry’Ubugeni n’Ibidukikije

Pariki ya Nyandungu, imwe mu hantu nyaburanga hakomeje gukurura abakerarugendo benshi mu Mujyi wa Kigali, igiye kwakira iserukiramuco mpuzamahanga rizahuza abahanzi n’abanyabugeni bo hirya no hino ku Isi mu rwego rwo guteza imbere ubukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije binyuze mu bugeni. Iri serukiramuco riteganyijwe kuba hagati ya Kanama 2026 na Werurwe 2027, rikazaba ririmo ibikorwa bitandukanye…

Soma inkuru yose

Ese Umugore Utwite Agomba Gukora Imirimo Yose? Sobanukirwa!

Gutwita ni urugendo rw’ingenzi mu buzima bw’umugore, rusaba kwitabwaho by’umwihariko kugira ngo umubyeyi n’umwana bazavuke bafite ubuzima bwiza. Nubwo gutwita atari uburwayi, hari ibikorwa bimwe na bimwe umugore utwite asabwa kwitondera cyangwa kwirinda kugira ngo hatazagira ingaruka ku buzima bwe cyangwa ubw’umwana atwite. Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko umugore utwite ashobora gukomeza gukora imirimo yoroheje…

Soma inkuru yose

Uko gutanga intanga ngabo mu buryo butemewe bishyira imiryango mu bibazo by’amategeko n’imyitwarire

Mu gihe isi igenda itera imbere mu buvuzi bufasha abantu kubyara, ikibazo cyo gutanga intanga-ngabo (sperm donation) kiragenda gishyirwaho impaka nshya, cyane cyane ku buryo bikorwa hanze y’amavuriro yemewe n’amategeko. Inkuru ya Tianna na Nikki hamwe n’abandi batanga intanga igaragaza isura nshya y’iyi ngingo, aho ubushake bwo kubona umwana bushobora guhura n’ingaruka zikomeye z’amategeko n’imibanire…

Soma inkuru yose

Impamvu abageze mu zabukuru na bo bakenera ubufasha bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe

Mu myaka myinshi ishize, abantu benshi bafataga serivisi zo kwita ku buzima bwo mu mutwe nk’igenewe cyane urubyiruko cyangwa abantu bari mu bihe byihariye by’ubuzima. Ariko uko ubushakashatsi bugenda bwiyongera, ni ko bigaragara ko n’abageze mu zabukuru bashobora kugirira akamaro gakomeye ubu bufasha, cyane cyane mu guhangana n’impinduka n’ibibazo bizanwa no gusaza. Ku bafite imyaka…

Soma inkuru yose

I Ngoma: Abantu bane bakatiwe burundu nyuma yo kwica umubyeyi w’umwe muri bo

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye igifungo cya burundu abantu bane nyuma yo kubahamya icyaha cy’ubwicanyi bwakorewe Mukaremezo Xaverine, bwateguwe kandi bugakoranwa ubushake. Muri abo harimo umuhungu wa nyakwigendera, Hakizimana Jean Luc uzwi nka Shehe, ushinjwa kuba yaragize uruhare rukomeye mu mugambi wo kwica nyina. Icyemezo cyasomwe ku wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2026 mu…

Soma inkuru yose