Ese Kwemerera Umwana Kureba TV Amasaha Abiri Nyuma y’Ishuri Bishobora Kuba Ari Uburere Bwiza? Sobanukirwa

Mu gihe hari inama nyinshi zigirwa ababyeyi zibasaba kugabanya igihe abana bamara imbere ya televiziyo cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, abahanga mu mitekerereze y’abana bavuga ko uburere bwiza butagomba gushingira ku mategeko amwe akurikizwa kuri buri muryango. Ahubwo bugomba kuzirikana imiterere yihariye y’umwana n’ibyo akeneye. Ibi ni byo byagarutsweho mu nyandiko yasohotse ku wa 15 Nyakanga…

Soma inkuru yose

Gisagara: Polisi Yasabye Abaturiye Umupaka w’u Burundi Kwirinda Ibyaha Byambukiranya Imipaka

Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara n’izindi nzego, yakoreye ubukangurambaga abaturage bo mu Murenge wa Mugombwa, ubahuza n’u Burundi, ibasaba kurushaho kwirinda ibyaha byambukiranya imipaka no gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano. Ubu bukangurambaga bwari bugamije kwibutsa abaturage ko umutekano w’igihugu utangirira ku ruhare rwa buri wese, cyane cyane abaturiye imipaka, aho…

Soma inkuru yose

Vitiligo: Ibyo Ukwiriye Kumenya Ku Ndwara Y’Amabara Ku Ruhu N’Uko Ivurwa

Vitiligo, izwi kandi nk’indwara y’amabara ku ruhu, ni imwe mu ndwara zifata uruhu zikunze gutera ipfunwe kubera amakuru atari yo akunze kuyivugwaho. Abahanga mu buzima bavuga ko iyi ndwara idaterwa n’umwanda, uburozi cyangwa izindi myizerere ikunze kuvugwa, ahubwo ko ari ikibazo cy’uturemangingo dutanga ibara ry’uruhu. Inzobere mu kuvura indwara z’uruhu mu Bitaro bya Kaminuza bya…

Soma inkuru yose

Abanyeshuri barenga Ibihumbi 258 mu bizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye

Ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2025/2026 mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level) n’icyiciro cya kabiri (A-Level) biratangira ejo ku wa Gatatu, tariki ya 15 Nyakanga 2026, hirya no hino mu Rwanda. Ibi bizamini biteganyijwe ko bizasozwa ku wa 24 Nyakanga 2026, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’inzego zibishinzwe kuri uyu wa Kabiri…

Soma inkuru yose

NHIC Yakoresheje Ubwenge Buhangano na ‘e-Banguka’ mu Guhindura Urwego rw’Ubuzima

Ikigo cy’Igihugu Gikusanya Amakuru Ajyanye n’Ubuzima (NHIC) cyatsinze intambwe ikomeye mu mavugurura y’urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda, nyuma yo gutangaza ko ubu gifite ubushobozi bwo gukusanya amakuru afite ubuziranenge n’icyizere ku gipimo cya 90,1%. Ibi byatangarijwe mu nama yahuje ibihugu byo muri Afurika ku wa 13 Nyakanga 2026, aho n’u Rwanda rwagaragaje ko ubu buryo bushya…

Soma inkuru yose

Wari Uzi ko Umugore Ashobora Kwihagarika Ahagaze? Menya Agakoresho Kabimufasha

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutanga ibisubizo ku bibazo bitandukanye abantu bahura na byo mu buzima bwa buri munsi, hari ibikoresho bishya bikomeje guhindura uburyo ibikorwa bisanzwe bikorwa. Kimwe muri byo ni Female Urination Device (FUD), agakoresho kagenewe gufasha abagore n’abakobwa kwihagarika bahagaze aho kwicara. Nubwo aka gakoresho kataramenyekana cyane mu Rwanda, mu bihugu byinshi kamaze…

Soma inkuru yose

Ikibazo cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge gikomeje guhangayikisha Leta y’u Rwanda

Ikibazo cy’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye bitujuje ubuziranenge gikomeje kuba kimwe mu bibazo bihangayikishije inzego z’ubuyobozi mu Rwanda, nyuma y’uko hagaragaye abantu benshi bagize ibibazo by’ubuzima ndetse n’abapfuye bazize kubinywa. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko bitangaje kubona bamwe mu baturage bagikomeza kunywa inzoga zizwiho kuba zishobora guteza ibibazo, harimo n’izifite amazina ateye ubwoba nka “Dundubwonko”….

Soma inkuru yose

Impamvu Zitera Bamwe Kwemera ko Umugabo Yakubita Umugore Zashyizwe Ahagaragara, Sobanukirwa

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwimakaza ihame ry’uburinganire, ubushakashatsi buherutse gusohoka bwagaragaje ko hakiri abaturage benshi bemera ko hari impamvu zatuma umugabo akubita umugore we. Iyi myumvire igaragara cyane mu bantu batize, abafite amashuri make ndetse no mu bakobwa bakiri bato. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekana…

Soma inkuru yose

RBC: Ubwandu bwa Virusi itera Sida mu bagabo baryamana bahuje ibitsina buri kuri 5.8%

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina bakomeje kuba mu byiciro byugarijwe cyane na Virusi itera Sida mu Rwanda, aho ubushakashatsi bwacyo bugaragaza ko ubwandu muri iki cyiciro buri ku gipimo cya 5.8%. Amakuru ya RBC agaragaza kandi ko umubare w’abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina wiyongereye uva ku bihumbi 18…

Soma inkuru yose

U Rwanda Rugiye Gutangiza Serivisi ya ‘Gériatrie’ Yo Kwita ku Bageze mu Zabukuru

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje gahunda nshya igamije guteza imbere ubuzima bw’abageze mu zabukuru, aho bagiye kujya bahabwa serivisi z’ubuvuzi zibagenewe by’umwihariko ndetse bakigishwa uburyo bwo kubaho ubuzima buzira umuze no gukomeza kugira imbaraga nubwo imyaka yaba yiyongereye. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ubwo yagezaga ibisobanuro ku Nteko Ishinga Amategeko ku wa 9…

Soma inkuru yose

Ese umutima ushobora gukunda abantu barenze umwe? Dore icyo ubushakashatsi bugaragaza

Hari imyemerere imaze igihe ivuga ko urukundo rumeze nk’umugati cyangwa keke ugabanywa: iyo umuntu umwe abonye igice kinini, undi asigaranwa gito. Iyi myumvire ni yo ituma abantu benshi bagira ishyari, bagatinya ko umukunzi wabo naramuka agaragarije undi rukundo, urwo babahaga ruzahita rugabanuka. Ariko ubushakashatsi n’isesengura ryatanzwe na Aaron Ben-Ze’ev, impuguke mu mitekerereze ya muntu, bugaragaza…

Soma inkuru yose

Gisagara: Hamenwe Litiro Zirenga 3,000 z’Inzoga Zitujuje Ubuziranenge Zacuruzwaga Nk’Urwagwa

Mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage, yamennye litiro zirenga 3,000 z’inzoga z’inkorano zizwi nka “Nyirantare”, zari zafatiwe mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara. Izi nzoga zari zibitswe mu rugo rw’umuturage wo mu Mudugudu wa Bwinyambo, Akagari…

Soma inkuru yose

Ese ujya wibaza impamvu amaherena atakiri ayo ku matwi gusa ? Sobanukirwa byose!

Mu myaka nka 20 ishize, kubona umugabo wambaye iherena cyangwa umukobwa wifashishije imitako idasanzwe ku mubiri byashoboraga gutuma abantu bamureba nk’udasanzwe cyangwa uciye ku muco. Icyo gihe amaherena yari azwi nk’umurimbo ugenewe cyane abagore n’abakobwa, kandi akambarwa ku matwi gusa. Gusa uko isi yagiye ihinduka, n’imyumvire y’abantu ku bijyanye n’imideri, uburanga no kwigaragaza yarahindutse ku…

Soma inkuru yose

Abagore n’abagabo ntibasaza kimwe mu bwonko, dore icyo abahanga babonye

Abahanga mu by’imikorere y’ubwonko bagaragaje ko uko ubwonko busaza bitandukana hagati y’abagore n’abagabo. Ubushakashatsi bushya bwerekana ko hari igice cy’ingenzi cy’ubwonko gifasha kwibuka no kwiga gitangira guhinduka hakiri kare ku bagore kurusha abagabo, ibintu bishobora gusobanura impamvu indwara zimwe na zimwe zifata ubwonko, zirimo na Alzheimer, zikunda kugaragara cyane ku bagore. Ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda…

Soma inkuru yose

Ibimenyetso 5 byerekana ko umubano wawe ushobora kurangira utabiteguye

Hari abantu benshi baba bari mu rukundo cyangwa mu rushako bumva ibintu byose bimeze neza, bakibwira ko umubano wabo uhagaze neza, ariko bagatungurwa no kubona umunsi umwe uwo bakundana ababwiye ko ashaka kubivamo. Kuri bamwe, ibyo bibabera nk’inkuba ikubise ahantu hatunguranye: nta makimbirane akomeye bari babona, nta nduru, nta gutongana gukabije, ahubwo bakumva ko bari…

Soma inkuru yose

Abagore batandukanye n’abo bashakanye bari guhindura impeta z’ubukwe iz’ubwahukane

Mu gihe abantu benshi bafata impeta y’ubukwe nk’ikimenyetso cy’urukundo n’urugo rwubatswe, hari abagore batangiye kuyibonamo ikintu kirenze urwibutso rw’ibyahise. Bamwe mu bamaze gutandukana n’abo bashakanye, aho kuyibika mu isanduku, kuyigurisha ku giciro gito cyangwa kuyireka ibabaza umutima, bahisemo kuyihinduramo indi mpeta nshya yitwa impeta y’ubwahukane. Izi mpeta ziri kugenda zimenyekana cyane mu bihugu bitandukanye, cyane…

Soma inkuru yose

Mu masaha 24, Ebola yishe 74 muri RDC, abarenga 140 bayandura.

Ubwiyongere bw’abanduye Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo bwatumye umubare w’abamaze kuyandura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugera ku 1708, mu gihe abamaze guhitanwa na yo bageze kuri 580 kuva iki cyorezo cyatangazwa muri Gicurasi 2026. Intara ya Ituri ni yo ikomeje kwibasirwa cyane n’iki cyorezo, aho uturere twa Mongbwalu, Rwampara, Bunia, Mambasa na…

Soma inkuru yose

Ibyo Buri Mugore Akwiye Kumenya ku Miterere n’Impinduka z’Igitsina Cye

Igitsina cy’umugore ni rumwe mu ngingo z’umubiri zikunze kuvugwaho byinshi, nyamara hakaba hakiri urujijo ku miterere yacyo n’uko gihinduka mu byiciro bitandukanye by’ubuzima. Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko ingano n’imiterere y’iki gice bitaguma uko bimeze, ahubwo bihinduka bitewe n’imikurire, imisemburo ndetse n’ibihe bitandukanye umubiri unyuramo. Nubwo abantu benshi bazi gusa igice kigaragara inyuma, igitsina cy’umugore…

Soma inkuru yose

Umwenda munini wa miliyoni 121 Frw uteye impungenge Ibitaro bya Ruhango kubera kutamenya abo byishyuza.

Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yagaragaje impungenge ku mwenda wa miliyoni 121 Frw Ibitaro by’Intara bya Ruhango biberewemo n’abarwayi, nyuma y’uko raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaje ko nta rutonde rw’abawufitiye ibitaro rwari ruhari mu gihe cy’igenzura. Raporo y’ubugenzuzi yakozwe muri Kamena 2025 yerekanye ko ibitaro byari biberewemo amafaranga agera…

Soma inkuru yose

Ikizamini cy’Imibare ni cyo cyabimburiye ibindi mu bizamini bya Leta by’amashuri abanza.

Guhera saa tatu za mu gitondo, abayobozi bo muri Minisiteri y’Uburezi n’izindi nzego z’uburezi batangije ku mugaragaro ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, bavugiriza inzogera ku bigo byose bibyakiriraho. Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa 7 Nyakanga 2026, aho abanyeshuri 277.452 bo hirya no hino mu gihugu, barimo abo…

Soma inkuru yose

RBC Yaburiye Abanyarwanda ko Igituntu Gishobora Kwangiza N’Imyanya Myibarukiro Iyo Kitavuwe Hakiri Kare

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyaburiye Abanyarwanda ko igituntu kitagomba gufatwa nk’indwara yibasira ibihaha gusa, kuko gishobora gukwira mu bindi bice by’umubiri birimo amagufa, inturugunyu, ubwonko ndetse n’imyanya myibarukiro y’abagore n’abagabo. Imibare igaragaza ko mu myaka irindwi ishize abantu 42.103 banduye igituntu mu Rwanda. RBC ivuga ko buri mwaka abarwayi 62 ku bantu 100.000 basanganwa igituntu,…

Soma inkuru yose

Kwicara Igihe Kirekire Bishobora Guteza Diyabete, Indwara z’Umutima n’Ibibazo by’Umugongo

Mu gihe ikoranabuhanga n’imiterere y’imirimo bikomeje gutuma abantu benshi bamara amasaha menshi bicaye, inzobere mu buzima ziraburira ko iyi myitwarire ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mubiri no ku buzima bwo mu mutwe. Abantu bakora mu biro, abatwara ibinyabiziga, abakoresha mudasobwa igihe kirekire n’abandi bamara igihe kinini bicaye bavuga ko bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye birimo uburwayi…

Soma inkuru yose

Kuki impaka nto zikura zikaba amakimbirane? Dore uburyo bworoshye bwo gukemura impaka mbere y’uko zivamo urwango

akomeyeKutumvikana ni kimwe mu bintu bisanzwe bigize ubuzima bwa muntu. Abantu ntibatekereza kimwe, ntibabona ibintu kimwe kandi ntibanagira uko babyakira kimwe. Ni yo mpamvu impaka cyangwa kutavuga rumwe ku ngingo runaka bitagomba guhita bifatwa nk’ikibazo gikomeye. Ariko nubwo bimeze bityo, hari igihe ukutumvikana guto gutangirira mu kiganiro gisanzwe, mu butumwa bwo kuri telefoni, ku mbuga…

Soma inkuru yose

Ubushakashatsi Bugaragaza Ko Inyamaswa Zirenga 97% Ku Isi Zidafite Amagufa

Isi ibamo amoko menshi y’inyamaswa, ariko igitangaje ni uko igice kinini cyazo kitagira amagufa cyangwa urutirigongo. Abahanga mu binyabuzima bavuga ko inyamaswa zidafite urutirigongo ari zo ziganje ku Isi haba mu mubare w’ubwoko bwazo no mu bwinshi bw’ibinyabuzima bihari. Izi nyamaswa zizwi nka invertebrates zirimo amoko menshi atandukanye, kuva ku dusimba n’udukoko duto tutaboneshwa amaso…

Soma inkuru yose

Ese ni gihe ki igitsina cy’umugabo gishobora guhagarara gukura? Sobanukirwa!

Igitsina cy’umugabo ni kimwe mu bice by’umubiri bikunze kuvugwaho cyane, cyane cyane iyo bigeze ku ngano yacyo, imikurire yacyo ndetse n’uruhare kigira mu buzima bw’imyororokere no mu mibanire y’abashakanye. Mu mico myinshi, usanga hari imyizerere ivuga ko ubunini bw’igitsina bushobora kujyana n’imbaraga z’umugabo cyangwa ubushobozi bwe mu mibonano mpuzabitsina, nubwo si ko buri gihe biba…

Soma inkuru yose

ARJ Yasabye Leta Guhagurukira Ihohoterwa Rikomeje Kwibasira Abanyamakuru Ku Mbuga Nkoranyambaga

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) ryagaragaje impungenge zikomeye ku bwiyongere bw’ihohoterwa rikorerwa abanyamakuru ku mbuga nkoranyambaga, risaba inzego za Leta gufata ingamba zihamye zo kurinda umutekano n’ubwisanzure bw’abakora uyu mwuga. Aya makuru akubiye mu ibaruwa ARJ yandikiye inzego zitandukanye zirimo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Sena, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda…

Soma inkuru yose

Hagiye Gutangizwa Iserukiramuco Rishya Rigamije Guteza Imbere no Gusigasira Umuco Nyarwanda

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umuco Nyarwanda no kuwubyaza umusaruro mu bukungu, hagiye gutangizwa iserukiramuco rishya ryiswe HERIFEST RWANDA, rizatangira ku mugaragaro ku wa 8 Nyakanga 2026 muri Prymidal Garden i Gahanga, mu Karere ka Kicukiro. Abateguye iri serukiramuco bavuga ko rigamije guhuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye by’umuco, imyidagaduro n’ubuhanzi,…

Soma inkuru yose

Inama 8 z’isuku ku bagabo n’abagore mbere na nyuma y’imibonano mpuzabitsina

Isuku mu buzima bw’imibonano mpuzabitsina ni imwe mu ngingo zikunze kwirengagizwa n’abantu benshi, nyamara ifite uruhare runini mu kurinda indwara no kongera umutekano n’ihumure hagati y’abakundana. Abahanga mu by’imitekerereze n’imibonano mpuzabitsina bagaragaza ko isuku itari igikorwa gisanzwe gusa, ahubwo ari n’inkingi ikomeye y’ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina. Mu gihe hari abashobora gutinya kubiganiraho, abahanga bavuga ko nko…

Soma inkuru yose

Menya ibyiza byo kurya igihaza ku buzima bwawe

Igihaza kiri mu biribwa bimaze igihe kinini bizwiho kugira umumaro ukomeye ku buzima, nubwo hari abataragiha agaciro gahagije mu mirire ya buri munsi. Ni kimwe mu bihingwa byo mu muryango w’ibimera bya Cucurbitaceae, kandi gikunze kuribwa mu buryo butandukanye bitewe n’aho umuntu atuye n’uko akunda kugitegura. Hari abakirya nk’imboga zisanzwe zitekanye, abandi bakagikoramo potage, mu…

Soma inkuru yose

Ese Ibyerekeye “Agatama” byaba byifashe bite Mu Rwanda ? Sobanukirwa!

Ubushakashatsi bushya ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage (RDHS 2025 – Demographic and Health Survey), nk’uko bitangazwa na IGIHE, bugaragaza ko kunywa inzoga mu Rwanda bikigaragara cyane mu bagabo ugereranyije n’abagore, ndetse n’imyitwarire y’abanywa ikaba itandukanye bitewe n’imyaka, aho batuye, urwego rw’ubukungu n’uburezi. Hafi kimwe cya kabiri cy’abagabo banywa inzoga Raporo igaragaza ko hafi 50% by’abagabo b’u…

Soma inkuru yose

Mu Budage hafatiwe Umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha bw’u Budage bwatangaje ko bwataye muri yombi Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho akurikiranyweho ibyaha birimo kuba icyitso muri Jenoside n’ubwicanyi. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa 1 Nyakanga 2026, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko uyu mugabo uzwi nka Innocent S. yahoze ari umwungirije wa Burugumesitiri wa Komini Kayove, kandi ko yafatiwe muri…

Soma inkuru yose

Nyanza: Polisi y’u Rwanda yibukije abanyerondo uruhare rwabo mu gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye abanyerondo bo mu Karere ka Nyanza kurushaho kuzuza inshingano zabo zo kubungabunga umutekano, ibasaba gukorana bya hafi n’izindi nzego no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe ibyaha mbere y’uko biba. Ubu bukangurambaga bwabereye mu Murenge wa Busasamana, bukaba buri mu bikorwa Polisi ikomeje hirya no hino mu…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa impamvu ukwiye gutekereza kabiri mbere yo gufata amashusho y’undi muntu

Muri iki gihe telefoni zigezweho n’imbuga nkoranyambaga usanga gufata amashusho byarabaye nk’ibintu bisanzwe, gusa ubushakashatsi bushya bugaragaza ko icyo gikorwa gishobora kugira ingaruka ku muntu ufashwe amashusho, ku muntu uyafashe ndetse no ku mibanire y’abantu muri rusange. Akaba ariyo mpamvu abahanga basaba ko mbere yo gukanda kuri ‘Record’ cyangwa ‘Camera’, abantu bakwiye kubanza gutekereza ku…

Soma inkuru yose

Uko Kwibuka Ibihe Byiza Byabaye Bituma Abashakanye Barushaho Guhuza

Ubushakashatsi bushya bwerekana ko umubano w’abashakanye udashingira gusa ku kurema ibihe bishya bishimishije, ahubwo ko no gusubira mu mateka y’ibyishimo bamaze kunyuramo bigira uruhare rukomeye mu kuwubaka no kuwukomeza. Ibi byitwa “joint savoring”, bivuga gusangira no kongera kwishimira ibihe byiza byabaye hagati y’abantu babiri bari mu rukundo. Icyo gusangira ibihe byiza bisobanura Gusangira ibihe byiza…

Soma inkuru yose

Dore uburyo bworoshye bwo kurinda impyiko no kwirinda diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso

Impyiko ni imwe mu ngingo z’ingenzi zigize umubiri w’umuntu. Zifite inshingano zo kuyungurura amaraso, gukuramo imyanda n’uburozi mu mubiri binyuze mu nkari, kugenzura amazi n’imyunyu ngugu, ndetse no gufasha mu kugenzura umuvuduko w’amaraso. Iyo zangiritse, ubuzima bw’umuntu bushobora kujya mu kaga, kuko bishobora kuvamo indwara zikomeye zishobora no gusaba ko umuntu akorerwa dialyse cyangwa agaterwa…

Soma inkuru yose

Gicumbi: Bamwe mu Bagabo baratabariza Abakire babashukishiriza Abagore babo Amafaranga

Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Rusheke, Akarere ka Gicumbi, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo bavuga ko kimaze gufata indi ntera, aho bashinja bamwe mu bafite ubushobozi bwo kubashukishiriza abagore babo amafaranga, inzoga n’ibindi, bikarangira ingo zabo zisenyutse. Aba baturage bavuga ko akenshi bajya gushaka imibereho, bagaruka bagasanga abagore babo baragiye kubana n’abandi bagabo bafite…

Soma inkuru yose

Minisitiri Uwimana Yasabye Ababyeyi n’Urubyiruko Gufatanya Kurwanya Ihohoterwa Rikorerwa Abana

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, yashimangiye ko kurinda abana ihohoterwa no gukumira inda ziterwa abangavu bisaba ubufatanye bw’ababyeyi, abarimu, abaturage n’inzego za Leta, aho buri wese agira uruhare mu kubaka umuryango utekanye. Yabitangaje ku wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2026, ubwo yasozaga Ihuriro ry’Urubyiruko, anashimira Madamu Jeannette Kagame witabiriye icyo gikorwa kubera uruhare…

Soma inkuru yose

Kurwara “Akadege” mu Rukundo ni iki? Dore ibimenyetso n’impamvu zishobora kubitera

Urukundo ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigira uruhare mu mibereho y’umuntu. Iyo rufite ishingiro, rutanga ibyishimo, rugatuma abantu bafashanya kandi bagatera imbere. Gusa hari igihe amarangamutima ashobora kurenga urugero, urukundo rukaba isoko y’ubwoba, guhangayika no kubura amahoro yo mu mutima. Abahanga mu buzima bwo mu mutwe bagaragaza ko gukunda umuntu cyane atari ikibazo ubwabyo, ariko…

Soma inkuru yose

Ese koko kubenguka uwo ukunda mu gihe gito bishobora kugutera kwicuza ?

Hari abavuga ko gukunda umuntu ukimubona ari ukwihuta ugize ibyo wirengagiza biba bishobora no kuzaguteza ibibazo, mu gihe abandi bemeza ko ari ibyo bishobora kugaragaza urukundo nyakuri. Ese koko gukunda umuntu mu gihe gito byaba ari ikibazo? Umuhanga mu by’imitekerereze n’imibanire y’abakundana, Aaron Ben-Zeév, agaragaza ko ikibazo nyamukuru atari umuvuduko urukundo rutangiramo, ahubwo ari ukumenya…

Soma inkuru yose

Gasabo-Ndera: Hatashywe Ikiraro cyo mu Kirere gifite Uburebure bwa Metero 75

Abaturage bo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo batangaje ko bagiye koroherezwa mu ngendo no kubona serivisi zitandukanye nyuma yo kubakirwa ikiraro cyo mu kirere kizabafasha kwambukiranya umugezi mu buryo bwizewe. Nk’uko IGIHE yabitangaje, iki kiraro cyubatswe ku bufatanye bw’Ikigo Dar Rwanda, TYLin, Introba ndetse n’umuryango FIKA Rwanda (Bridge to Prosperity), kikaba cyaratashywe…

Soma inkuru yose

U Buholandi bwasabiye Eugène Ntambara igifungo cya burundu ku byaha bya Jenoside

Ubushinjacyaha bw’u Buholandi bwasabye Urukiko rwa La Haye gukatira Umunyarwanda Eugène Ntambara igifungo cya burundu, bumushinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nk’uko IGIHE yabitangaje, Ntambara w’imyaka 66 yaburanishijwe nyuma y’iperereza ryamaze imyaka myinshi rikozwe n’inzego z’u Buholandi zishinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga. Amakuru yatangajwe na IGIHE agaragaza ko Ntambara yahoze atuye muri Komini Mbazi…

Soma inkuru yose

Mu Rwanda: Abangavu basaga 23,000 baterwa inda buri mwaka

Ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye ku buzima n’iterambere ry’urubyiruko mu Rwanda, aho imibare mishya igaragaza ko buri mwaka abarenga ibihumbi 23 baterwa inda, bingana n’abagera kuri 60 buri munsi. Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026, mu biganiro by’Ihuriro ry’Urubyiruko byateguwe…

Soma inkuru yose